Umunsi Mukuru wo kwibohora ni ibyishimo bya buri munyarwanda, dukurikije ibihe u Rwanda rwavuyemo, ingabo z’u Rwanda zigatabara aho rwari rukomeye, none uyu munsi benshi bawubona nk’Ubunani.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Hon. Tengera Twikirize Francesca na Hon. Mureshyankwano Marie Rose, bagarutse ku bigaragaza ukwibohora
k’u Rwanda n'umusaruro wagiye ugaragara nyuma yo kwibohora kw’Igihugu no
gutangira bundi bushya.
Abayobozi bitabiriye iki kiganiro bagarutse ku bikorwa byakoze na Guverinoma y’u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka bundi bushya hubakwa Igihugu kizira umwiryane n’amahano.
Muri ibyo bikorwa harimo kubakira
abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusana ibyangijwe n’amateka
mabi yaranze u Rwanda, ubukangurambaga mu banyarwanda bigishwa kongera kunga
ubumwe n’ibindi.
Hagarutswe ku bikorwa byazamuye imibereho myiza y’abaturage
nk’imidugudu y’icyitegererezo yubatswe n’ubuyobozi, igahabwa abari batuye mu
manegeka, irimo nk’umudugudu wa Rweru i Burasirazuba, Kazirantaha wo muri
Nyabihu, n’indi myinshi.
Hon. Mureshyankwano yavuze ko ingaruka nziza ya mbere yageze
ku baturage kubera iyi midugudu, avuga ko harimo kuzamuka kw’imibereho yabo ndetse n’imyumvire
yabo bikaba byiza, ndetse bakegerezwa ibikorwaremezo.
Yakomeje avuga ko abaturage bahawe byinshi bibafasha
birimo amatungo abafasha kugira indyo yuzuye, nk’inkoko zibaha amagi, ndetse n’inka
zibaha amata, bityo abana babo bagakura babona intungamubiri bakeneye kugira ngo bazabashe no kwiyubakira Igihugu bafite amagara mazima.
Yatanze urugero ko abana ba kera bavukiraga mu
miryango ikennye, aho kubona serivisi z’ingenzi byari ikibazo gikomeye, ariko Leta
y’ubu ikaba yita ku mibereho myiza ibereye buri munyarwanda.
Hon. Tengera yagarutse ku miryango yafungutse
nyuma y'uko abaturage bajyanywe gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo, avuga
ko kwita ku baturage byoroshye kubera gutura ahantu hasa neza bijyanye n’icyifuzo
cy’ubuyobozi.
Ubwo yakomozaga ku mateka y’ahashize h’u
Rwanda, yavuze ko kera nta kwibohora guhari, hari amacakubiri mu banyarwanda, mu
mashuri hatoneshwa bamwe abandi biga bacunaguzwa, cyangwa ntibanemererwe rimwe
na rimwe.
Yavuze ko uburezi bwa kera butari ubwa bose, ndetse
abategetsi bahezaga abana ba bamwe mu gihe abandi batoneshwaga.
Yashimye Leta y’ubu kuko uburezi bwabaye ubwa
bose, ndetse buri wese ashishikarizwa kwiga kandi nta macakubiri ahari cyangwa
ngo abana bige babwirwa amako yabo nka kera.
Bimwe mu byagezweho mu gihugu bitewe no kwibohora kw'abanyarwanda harimo uburezi bufite ireme, ibikorwa remezo byakwiye mu gihugu cyose birimo amavuriro hafi y'abaturage, guhagarika ibikorwa bibi byangiriza imibereho y'abaturage, imyumvire yabo no kugira ubuyobozi bwiza bubereye abaturage.
Hon. Tengera Francesco yagize ati “Uburezi ntabwo bwari ubwa bose, ahubwo
bwari ubwa bacye, kuko abategetsi babanzaga guha abana babo imyanya, ndetse hari
amacakubiri mu myigire n’ibindi bibi”.
Kwibohora kw’abanyarwanda kwatanze umusaruro ndetse
Igihugu cyongera kumurikirwa n’umucyo.
Honorable Tengera yashimye ingabo z'u Rwanda zabohoye Igihugu, abanyarwanda bose bakaba babayeho mu mutekano
Yibukije abanyarwanda ko kwibohora ari nk'umunsi w'ubunani kuri bo, bakwiye kwishima bagasigasira ibyagezweho
TANGA IGITECYEREZO