Kigali

#Kwibohora29: Madederi uherutse kwinjira mu busizi yakoze mu nganzo ashima intwari z’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:4/07/2023 12:24
0


Dusenge Clenia wamamaye nka Madedeli muri filime y'uruhererekane 'Papa Sava' ya Niyitegeka Gratien, yashyize hanze igisigo yise “Nshimire Nshize Amanga” ashimira intwari z’u Rwanda zabohoye Igihugu cy’u Rwanda mu mateka mabi cyarimo.



Clenia yagarutse ku butwari n’ubutore bwaranze ingabo z’Igihugu zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu kubohora u Rwanda rukongera kuba Igihugu kizima cyuje ubumwe, amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Ubu u Rwanda ruratengamaye, muri ayo mahoro atari amahano, yabonetse ku bw’ibitambo by’abitanze batizigamye ngo tugire u Rwanda rusa rutya rufite ijambo no mu mahanga”.

Yibukije urubyiruko, abakuze n’abandi inshingano zikwiriye kubaranga, ati “Rubyiruko mungana nanjye uku, namwe abakuru banduta uku, n’ababyiruka uko muri uku, kwibohora ni urugendo, dukomeze ingamba zo kujijuka, twige ducunge imari, dukore imishinga dushaka imari”.

Uyu musizi ubwo yavugaga ibigwi by’ingabo z’u Rwanda, yabasabye kwakira intashyo z’abariho ndetse ashima umurava ubaranga aho bari hose mu guteza imbere Igihugu no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dusenge Clenia [Madederi], ni umusizi, umukinnyi wa filimi, akaba na rwiyemezamirimo ukiri muto ufite kompanyi y'ubwubatsi "Clen Solutions Group" ikora ibikorwa binyuranye birimo no kubaka kaburimo. 

Mu kiganiro na Inyarwanda, Clenia yatangaje ko ari umwe witeguye gukorera Igihugu cye, akiteza imbere ndetse akaba ingirakamaro mu gihugu cye, asigasira isura nziza y'u Rwanda.

Ku munsi nk'uyu u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, Clenia yashishikarije abakiri bato guharanira kubaka ahazaza habo bakiri bato, no kwihangira imirimo bakaba indashyikirwa ndetse bagatera ishema Igihugu cyabo.

Muri uyu mwaka wa 2023 ni bwo Clenia yinjiye mu busizi, ahera ku gisigo yise "Intashyo" yanditse mu kwifatanya n'abanyarwanda n'Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Clenia Dusenge yamamaye muri filime Papa Sava, Indoto na Bishop's Family


Umusizi Clenia yinjiye mu busizi vuba ariko afite impano idasanzwe muri bwo


Kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye ni intego ye ya mbere


Indangagaciro zikwiye abanyarwanda nizo yifuriza buri muntu wese ukurikira ibihangano bye

KANDA HANO UREBE IGISIGO CYA DUSENGE CLENIA UMUKINNYI WA FILIME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND