Kigali

Bahati yageze i Kigali asaba Bruce Melodie gukorana indi ndirimbo- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:4/07/2023 0:38
0


Umuhanzi Bahati wo muri Kenya yasesekaye i Kigali asaba Bruce Melodie ko bakorana indi ndirimbo, nyuma ya “Diana” iri kubica bigacika.



Uyu muhanzi wari utegerejwe n’itangazamakuru yarengejeho ko agiye gukorana indirimbo na Element ndetse akiga isoko ry’umuziki nyarwanda.

Ku isaha ya saa yine n’Iminota irindwi z’ijoro [22:07 PM] nibwo uyu muhanzi wari wambaye imyambaro y’umweru yasohotse mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, nyuma yo kumara iminota irenga 30 ategereje abagombaga kumwakira.

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie wari witwaje abasore bazwi mu gucungira umutekano bimwe mu byamamare bikomeye mu Rwanda, niwe waje kwakira Bahati baherutse gukorana indirimbo “Diana” iri kubica hano hanze.

Bahati aganira n’Itangazamakuru ry'i Kigali, yatangaje ko yishimiye kugera mu Rwanda, ku nshuro ya kabiri, avuga ko bwa mbere yaje yitabiriye ibihembo bya Groove Awards.

Ati ”Nishimiye kongera kuza mu Rwanda. Bwa mbere, naje nitabiriye ibihembo bya Groove Awards ariko ntabwo nakiriwe nk'uko nakiriwe uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Ngiye kumara icyumweru hano ariko ndizera ko nzahigira byinshi cyane cyane bijyanye n’umuziki ndetse no kwiga isoko”.

Bahati yasabye kandi Bruce Melodie ko bakorana indi ndirimbo kuko iya mbere bakoze iri kubica yaba muri Kenya no mu Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko agomba gukorana indirimbo na Producer Element usigaye aserukira u Rwanda.

Bahati ni umuririmbyi w’umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye y’abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko.

Aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we n’abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati “Byari bigoye cyane.”

Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi wa Gospel mu bihembo Afrima Awards.

Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.

Bahati uzwi mu ndirimbo nka ‘Mama' asanzwe afite umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite, anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.

Ati “Kuba tubanye imyaka umunani (n'umugore we) binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.”


Bahati yageze mu Rwanda, asaba Bruce Melodie ko bakorana indirimbo ya kabiri


Bahati yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Diana mu mpera z’uyu mwaka wa 2023


Bahati yasesekaye mu Rwanda afite icyifuzo cyo gukorana indirimbo na Produce Element  


Umurinzi wa Bruce Melodie uzwi nka 'Mubi Cyane' ubwo yafunguraga urugi rw'imodoka Bahati yinjira


Uhereye Ibumoso: Bahati wo muri Kenya, Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, Luckman Nzeyimana ndetse na Bruce Melodie

 

Bruce Melodie yakiriye Bahati i Kigali nyuma yo kumwunga na Harmonize bari bashyiditse 

Ubwo Bruce Melodie yaganiraga n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda

KANDA HANO UREBE IBYO BAHATI YABWIYE ITANGAZAMAKURU AKIMARA KUGERA I KIGALI



Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bahati yageraga i Kigali

AMAFOTO&VIDEO: Freddy Rwigema / INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND