RFL
Kigali

Yahagaritse kwiyogoshesha kugira ngo atandukane n’abandi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/07/2023 18:52
0


Umugore Morgan Mikenas akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera igihe amaze atiyogoshesha imisatsi ye cyane cyane yo mu myanya y'ibanga akaba yarabikoze mu rwego rwo kugira ubudasa n'ubwo bamwe babifata nk'umwanda.



Umugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram uzwi ku mazina ya Catalita, yatangaje ko yahagaritse kwiyogosha imisatsi yo ku mubiri we mu myaka 10 itambutse.

Nubwo yahagaritse kwiyogosha bamwe bakaba babifata nk’umwanda, yavuze ko umukunzi we abikunda kandi ntacyo bimutwara kuba atiyogoshesha.

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Spain, yavuze ko akunda umusatsi we ndetse akaba ariyo mpamvu yahisemo kubaho atogosha umusatsi we ndetse atewe ishema n’umusatsi we nkuko ahora abigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu mashusho akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze zose, yandikaho ijambo ngo “NDAGUKUNDA MUSATSI WANJYE”.

Si uyu mugore ushatse guca aka gahigo kuko umunyamakuru wandika witwa Morgan Mikenas yamaze umwaka urenga atiyogoshesha umusatsi we wo ku mutwe.

Itandukaniro rya Morgan Mikenas na Catalita ni uko Catalita yanze kwiyogoshesha umusatsi utari uwo ku mutwe ariko Morgan we yamaze icyo gihe cyose atiyogoshesha umusatsi wo ku mutwe.

Umwanditsi: Niyigena Giovanie 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND