Kigali

Tom Close agiye gusohora filime

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2023 12:25
0


Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Muyombo Thomas [Tom Close], yatangaje ko mu Ukuboza 2023 azamara iminsi 30 afata amashusho ya filime ye ya mbere, kandi imirimo ibanziriza ikorwa ry’iyi filime yaratangiye.



Uyu munyamuziki uherutse gusohora Album ya Cyenda yise ‘Essence’, asanzwe afite impano yo kwandika ibitabo cyane cyane ibigenewe abana.

Impano zimurimo yagiye azigaragaza mu bihe binyuranye, ariko ntiyigize agaragaza impano yo gukina cyangwa kwandika filime.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Nta Gihe Nyacyo Kiruta None", Tom Close yatangaje ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora.

Yavuze ko atazakina muri iyi filime. Ati “'Ntabwo njye nzakina filime ariko nzaporodiyusinga (Producing) filime, guporodiyusinga filime, ni ukuyandika, ukanayobora uko ikinwa ndetse n'uko itegurwa, itunganwa, igasohoka ikajya hanze.”

Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza 2023 bari mu gikorwa cyijyanye n’ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ye ya mbere agiye gushyira hanze.

Tom Close umaze imyaka irenga 18 ari mu muziki avuga ko we n’ikipe bari gukorana muri iki gihe bari mu myiteguro 'ibanziriza ifatwa ry'amashusho'.

Uyu munyamuziki yavuze ko afite inkuru nyinshi yanditse azakuramo imwe izakinwa muri iyi filime.

Ati “Inkuru zo zirahari. Mfite inkuru nyinshi z'amafilime nanditse. Ndetse n'imishinga hari abo turi kuyifatanya muri ino minsi ku buryo izajya ahagaragara.”

Uyu muhanzi yumvikanisha ko yatangiye kwandika ibitabo biturutse ku gitabo yahawe n’umwana cyarimo ibishushanyo yagera mu rugo akababwira ko ariwe wabishushanyije kandi atari ko byagenze.

Avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga gushushanya kugirango iwabo batazasanga ababeshya, impano irakura kuva ubwo.

Tom Close afite amateka yihariye mu muziki. Mu 2013, ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyavuze ko 'ni umwami w’injyana ya Afrobeat na Dancehal mu Rwanda’.

Yatangiye kwigwizaho igikundiro ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu 2007 yasohoye indirimbo ‘Mbwira’ yabaye idarapo ry’umuziki we, nyuma asohora album zirimo nka ‘Komeza’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Sibeza’, ‘Komeza utsinde’ n’izindi.

Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gukorana n’abahanzi barimo nka Professor Jay, Radio&Weasel, Sat-B, General Ozzey, Knowless, Sean Kingston n’abandi.

Yaciye agahigo aba umuhanzi wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, mu gitaramo cyabereye muri Stade Amahoro mu 2011. Yegukanye ibihembo bya Salax Awards 2009, 2010 ndetse na 2011. 

Tom Close yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere 

Tom Close avuga ko inkuru izakinwa muri iyi filime yamaze kuyandika 

Tom Close yavuze ko hari abo bari gufatanya kandi mu Ukuboza 2023 bazafata amashusho y’iyi filime 

Tom Close afite gahunda yo gusohora album ya 10 muri uyu mwaka, nyuma ya Album ya cyenda yise ‘Essence’

KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘ESSENCE’YA TOM CLOSE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND