RFL
Kigali

Ibintu 3 byaba muri Arsenal iramutse yishoye ikagura Kylian Mbappé

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/07/2023 13:48
0


Ikipe ya Arsenal yaratunguranye ivugwa mu kuba yifuza gusinyisha Kylian Mbappé imukuye muri Paris Saint-Germain gusa bikunze hari impinduka yahura nazo.



Igitekerezo cy'uko Arsenal yasinyisha Kylian Mbappé, gisa nk'aho giteye ubwoba. Mu mwaka ushize w'imikino ikipe ya Arsenal yakoze akazi gakomeye isubira mu mikino ya Champions League nyuma y'igihe kinini itayikina ndetse yewe no kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza byarashobokaga, gusa byarangiye Manchester City ikibatwaye mu mikino ya nyuma.

Birumvikana ko iyi kipe igomba gusubira ku Isoko ry'abakinnyi bakomeye kandi bahenze kugira ngo mu mwaka utaha nibura bazongere guhangana muri shampiyona ndetse no muri Champions League. Urugero rwiza ni uko bari mu nzira zirangizanya na Declan Rice bamukura muri West Ham kandi bagomba kumutangaho amafaranga menshi kuko arahenze. 

Arsenal iramutse ikoze ibitangaza igasinyisha Kylian Mbappé, hari uduhigo yahita ikuraho nko kuba ariyo kipe yaba iguze umukinnyi uhenze mu mateka ya Premier League. Usibye ibyo kandi hari n'ibindi bintu 3 byayibaho ubwayo.

Imiterere y'imishahara muri Arsenal yahita isenyuka

Nk'uko mu masezerano byaba bimeze Kylian Mbappé yajya ahembwa ibihumbi 650 by'amayero ku cyumweru. Ni umushahara wahita usenya uburyo Arsenal ihembamo dore ko atari ikipe imenyereweho guhemba amafaranga menshi cyane. 

Bukayo Saka kuri ubu niwe uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Arsenal, mu masezerano aheruka gusinya harimo ko agomba guhembwa ibihumbi 300 by'amayero ku cyumweru.

Haba Kai Havertz ndetse uheruka kwerekanwa nk'umukinnyi mushya muri Arsenal ndetse na Declan Rice bisa nk'aho byarangiye, nta n'umwe uzajya hejuru y'ibihumbi 300 by'amayero nk'umushahara wo ku cyumweru.

Ubwo bivuze ko Kylian Mbappé aramutse agiye muri Arsenal uwaba umukurikiye mu guhembwa amafaranga menshi yaba amukubye inshuro 2. Gahunda y'iyi kipe mu bijyanye no guhemba harimo kutagira abakinnyi bahembwa amafaranga menshi cyane gusa ubwo yaba isenyutse.


Bukayo Saka niwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal gusa Kylian Mbappé aramutse ahageze yahita amukuba kabiri

Umutoza wa Arsenal yahita ahura n'ikibazo gikomeye kijyanye n'imyifato

Mu bintu biranga Mike Arteta harimo kutamenya kubana n'abakinnyi bafite amazina manini cyangwa biyumva kandi ni ko Kylian Mbappé ameze. Uwahoze ari Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yavuye muri iyi kipe ari we uyoboye barutahizamu mu gutsinda. Byari bitewe nuko Mike Arteta yari yananiwe kubana n'uyu mukinnyi kubera imyitwarire ye. 

Kylian Mbappé aramutse agiye muri Arsenal cyaba ari ikigeragezo gikomeye ku mutoza, uyu yaba ari we mukinnyi wa mbere ufite izina rihambaye agiye gutoza bityo ukaba wasanga no kubana nawe byanze, umusaruro ukaba wabura burundu.


Mike Arteta yananiranywe na Aubameyang kandi na Kylian Mbappé kubera izina rinini kubana nawe byamugora 

Gabriel Jesus yahita ashyirwaho akabazo

Umwaka urashize ikipe ya Arsenal iguze Gabriel Jesus imukuye muri Manchester City. Ntawashidikanya ko uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu ahura n'umushinga ndetse n'ibitekerezo by'umutoza ukomoka muri Espagne ari we Mike Arteta.

Kylian Mbappé ukunda gukina nka rutahizamu wuzuye, aramutse agiye muri Arsenal, Gabriel Jesus yahita aharira Mbappe, ubwo yaba asigaje gushaka umwanya wo gukina anyura ku ruhande, gusa naho ntibyamworehera kuko mwene wabo Gabriel Martelli na Bukayo Saka barafatishije. 

Gabriel Jesus yahita abura umwanya wo gukina mu gihe Mbappé yajya muri Arsenal



Kylian Mbappé ari kuvugwa muri Arsenal nubwo yatuma hari ibyahinduka muri iyi kipe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND