RFL
Kigali

Twabonye Imana imukoresha ibikomeye - Pastor Shyaka J.C avuga kuri Bishop Olive yatumiye mu Bubiligi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2023 10:48
0


Pastor Shyaka Jean Claude umaze imyaka 5 atuye mu Bubirigi, yavuze ku musaruro w'ibiterane by'ivugabutumwa batumiyemo Bishop Olive Murekatete Esther wa Shiloh Prayer Mountain Church.



Pastor Shyaka Jean Claude ni umukozi w'Imana w'umunyarwanda, utuye mu munjyi wa Antwerpen (Anvers) mu Bubiligi. Yashakanye na Pastor Wishema Fanny, bafitanye abana 2. Aba bombi bakorera umurimo w'Imana mu Itorero ryitwa Rafael Horeb Mountain, rikorera muri 'Umbrela' ya Fousquare International.

Uyu mukozi w'Imana amaze imyaka 22 akijijwe, kandi akora umurimo w'Imana. Yayoboye itsinda ry'amasengesho ryitwa "Tube Maso" ryakoreraga ADB Nyarutarama. Yayoboye Minisiteri yitwa Friend of Jesus Ministry, yakoreraga ivugabutumwa mu bigo by'amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Pastor Shyaka ukomeje gutumira i Burayi abakozi b'Imana batandukanye bo mu Rwanda, yaba abahanzi ndetse n'abapasiteri, yakoreye ivugabutumwa mu matorero atandukanye mu gihugu, ndetse anakorera ivugabutumwa muri East Africa. 

Avuga ko kwakira agakiza amze kubikuramo inyungu nyinshi. Mu byo kamwunguye ni ukumenya icyo yaremewe. Aragira ati "Agakiza kampaye amahoro menshi, agakiza kampaye gusobanukirwa icyo naremewe muri iyi Isi, kampaye umuryango mwiza cyane".

Uyu mupasiteri amaze imyaka 5 atuye mu Bubiligi, ndetse n'imyaka 7 ari Pasiteri, asobanura ko "turi kwitegura kwizihiza Isabukuru y'imyaka 4 dutagiye umurimo hano muri Belgique". 


Pastor Shyaka amaze imyaka 7 ahamagariwe kuba Umushumba

Yisunze icyanditswe cyo muri Luka10:2-3 "Yesu arababwira ati ibisarurwa ni byishi ariko abasaruzi ni bake", avuga ko ari kubona Imana igarura ububyutse bukomeye mu bihugu by'i burayi, ndetse "inyota ni nyinshi mu bantu kandi bakiri bato".

Ati "Ndabona abantu bajya mu ma Gare kubwiriza, muri za Gereza, mu mihanda, turi kubona guhemburwa k'uburayi mu Isi y'Umwuka, bitadukanye n'ibihe byashize, kandi Imana yatubwiye ko hagiye kubaho 'Revival' (ububyutse) ikomeye cyane". 

Pastor Shyaka yabwiye inyaRwanda ko barimo kwakira Abakozi b'Imana baturutse mu Rwanda, "kuko benshi ni bo batureze, abandi ni bo twaseganya". Ati "Imana ibacishamo ibyo iza dukoresha, kandi no kubafasha kugeza ivugabutumwa kure nk'uko Yesu yabivuze. Ibyakozwe n'Intumwa 1:8. Tuzageza ivugabutumwa kugeza ku mpera y'isi". 

Yikije kuri Bishop Olive Murekatete, Umushumba Mukuru wa Shiloh Prayer Mountain Church rikorera mu Rwanda, wabaheshje umugisha mu giterane cyabaye kuwa 23-15 Kamena 2023. Ati "Twagize umugisha wo kumwakira kandi twabonye Imana imukoresha ibikompeye hagati muri twebwe".

Itorero rya Kristo ryarahembutse mu buryo bukomeye, twashimye Imana ku byabaye, ikomeze imukoresha ibikompeye, turamushimiye kandi dushimye n'abo bakorana bemeye kumutwohereza, Shiloh Prayer Mountain Church, mwarakoze cyanee". 

Pastor Shyaka J.C yakomoje ku AKARAGO, izina ryawe amasengesho y'iminsi 3 yo gusenga no kwiyiriza ubusa, asobanura ko basanzwe bakora iyi gahunda atari iyo bazaniwe na Bishop Olive. 

Ati "Hahahaaa oya AKARAGO ntabwo ari Bishop Olive wakatuzaniye. Ako ni akarago Imana yatubwiye ko ari ko kazatuma tubashishwa n'Imana kugera aho yaduhampagariye. Tujya tugira amasengesho yo ku karago,..niko katugejeje hano, kandi niko dukomeje kwitwaza mu rugendo".


Pastor Shyaka na Pastor Wishema


Igiterane Bishop Olive yatumiwemo mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND