Ku nshuro ya Gatandatu y’isiganwa ritegurwa na Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera n’abaterankunga batandukanye ryongeye kuba aho ryahuje abantu b’ingeri zose bagize ibihe byishimo bamwe bagacyura n’ibihembo.
Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023 mu Karere ka Bugesera habereye
isiganwa ngarukamwaka ariko ribaye ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID19
cyarangira.
Rikaba ryatangiye ku isaha ya saa mbiri ahatangiye hahaguruka
ababigize umwuga mu kwirukanka mu bilometero 20, bakurikwe n’abasiganwa ku
magare mu bilometero 40.
Haje guhaguruka kandi abirukanka mu buryo bwo kwishimisha
ibintu byahawe inyito kuri ubu yo gusiganwa haharanirwa kugira isuku inoze no
kurwanya ibiyobyabwenge aba bakaba birukanse ibilometero 5.
Mu gihe aba kandi bakurikiwe n’abasiganwa bafite ubumuga
babakoresha amagare azwiho gufasha abafite ubumuga bw’ingingo.
Hakaza kandi abangavu n’ingimbi birukanse ibilometero 8
nyuma y’amarushanwa hakaba hakurikiyeho gahunda yo gutanga ibihembo ku bitabiye
iri siganwa byatanzwe n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere ka Bugesera.
Mu ijambo ry’ikaze ryinjiza abitabiye mu gikorwa cyo
gutanga ibihembo,Meya Mutabazi Richard yongeye gusobanura impamvu y’isiganwa
rya 20Km de Bugesera.
Meya Mutabazi ati”Ni isiganwa dukora twizihiza kwibohora
kandi tugirango tunatange ubutumwa ubu gahunda twihaye ikaba ari iyi suku n’isukura
ariko tunarwanya ibiyobyabwenge.”
Muri 5Km Ntikwigize Jean Louis na Kanyange Emelyne nibo
banikiye abandi bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri, amavuta yo kurya
byatanzwe na Water Aids
Amagare abana bato cyane Hirwa Eddy Frank na Uwamahoro
Sheilla nibo bahize abandi bahembwe amazi ya Jibu ari mu macupa bazajya banatwaramo
amazi mu bihe by’imyitozo.
Abafite ubumuga bahize bandi bagashyikirizwa ibihembo birimo
amazi ya Jibu hamwe ni bahasha kuri buri umwe uhereye ku mwanya wa 6 Ngirimpuhwe
Regis ibihumbi 30Frw.
Hakaza umwanya wa 5 Byumvuhore Celestin ibihumbi 40Frw, umwanya wa 4 Dusengimana Jean Luc ibihumbi
50Frw, umwanya wa 3 Kayigamba ibihumbi 60Frw, umwanya wa 2 Ndayishimiye Ernest ibihumbi
70Frw n’umwanya wa mbere Hakizimana Emmanuel ibihumbi 80Frw bose kandi bagiye
bambikwa imidali.
Hagati aho hasozwa gutangwa ibihembo ku bafite ubumuga
hahembwe uwagize impanuka atwaye igare akamara imyaka 4 arwajwe n’umuryango
nyuma akazagukomeza gukurikiranwa n’ibitaro indi myaka 10.
Uri mu bitabiye isiganwa anambaye sonde kuko atarabasha gukira
neza uwo akaba ari uwitwa Ntampahungiro Claude yagenewe igare ry’abafite bumuga
na Water Aids.
Abasiganwe mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu muri 8Km mu bagabo
umwanya wa 6 Manzi Jules Cesar yahawe ibihumbi 30Frw,umwanya wa 5 Mbonyumukiza
Patrick Ibihumbi 40Frw, umwanya wa 4 Manishimwe Jean Baptitse ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Ntivuguruzwa Emmanuel Ibihumbi 70Frw.
Hari kandi umwanya
wa 2 Ntigurirwa Aman ibihumbi 80Frw kimwe n’umwanya wa 1 Twizerimana Claude Ibihumbi
100Frw bose kandi bagiye bongererwaho ibihembo byatanzwe na Jibu birimo amazi
kuwa mbere hajyaho icupa rya gaz y’ibilo bitandatu.
Abagore mu magare mu ibilometero 40 uhereye ku mwanya wa
Gatandatu bagiye bagenerwa ibihembo bitandukanye birimo n’ibahasha umwanywa wa
6 Tuyishimire Sandrine ibihumbi 40Frw, umwanya wa 5 Mutimucyeye Saidati
ibihumbi 50Frw, umwanya 4 Maniranzi Rose ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Nyambere Grace ibihumbi 80Frw.
Hakaza Uwimbabazi Liliane wahawe ibihumbi 100Frw n’icupa
rya gaz rya 6Kg kimwe n’Umunezero Emelyne wahawe igare ryatanzwe na Water Aids,
ibihumbi 130Frw n’icupa rya gaz 6Kg.
Abagabo mu magare mu bilometero 40 bagendaga bahabwa ibihembo
birimo umwanya wa 6 Niyibizi Olivier ibihumbi 50Frw, umwanya wa 5 Cyiza Pacifique ibihumbi
60Frw, umwanya wa 4 Nizeyimana ibihumbi Eric 70Frw, umwanya wa 3 Twizere Furaha ibihumbi
80Frw.
Kimwe n’umwanya wa 2 Ndayishimiye Eli ibihumbi 100Frw hamwe
Gaz y’ibilo 6 n’Icupa ry’amazi, umwanya wa 1 Manirumva Elissa ibihumbi 130rw
wongeyeho icupa rya Gaz ry’ibilo 6 n’icupa ry’amazi.
Ibilometero 20 ari nabyo byari bihatse hahembwe batandatu
bayobowe na
Uwizeyimana Gentille wabaye uwa kabiri wahawe ibihumbi 150Frw
na Musabyeyezu Adeline 200Frw wahawe ibihumbi 200Frw kimwe n’abandi bose
banambitswe imidali.
Mbere y'uko hahembwa abo muri kilometero 20 ,Gasore Serge
watangije iri rushanwa yashimiye abafatanyabikorwa bose arangije anagaruka gato
ku mavu n’amavuko ya 20Km de Bugesera.
Gasore ati”Hashize imyaka 8 dutangiye tujya gutangira hari
ku gahanda k’amabuye ka Ntarama bitangira ari iby’abana tuza gusanga ari
irushanwa rigomba kwaguka.”
Yongeraho ati:”Twegereye ubuyobozi bw’Akarere baratwemerera buri mwaka rigenda ritera intambwe hazamo abaterankunga.”
Yafashe umwanya kandi
ashimira Madamu Jeannette Kagame.
Abwira Uwaje ahagaraiye Unity Club ati”Mudushimire nyakubahwa
First Lady kubera ko ibi byose kugirango tubikore, ni we tubikesha hamwe n’inama
muduha.”
Icyiciro cy’abagabo birukanse 20Km hahembwe batandatu
bayobowe na Dushimirimana Gilbert wahawe ibihembo birimo ibihumbi 100Frw, Nsabimana
Jean Claude wahawe ibirimo ibihumbi 150Frw na Mutabazi Emmanuel wahawe ibihembo
birimo ibihumbi 200Frw.
Iki gikorwa kikaba cyitabiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri iri siganwa.
Mu gusoza hamuritswe umwamabaro mushya w’ikipe y’amagare y’abagore uriho ibirango by’Akarere, Jibu, Israel
Premier Tech n’abandi baterankunga bayo batandukanye.
Nyuma y’iki gikorwa kandi mu Karere ka Bugesera harabera
ihuriro ry’urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu mirenge itandukanye y’ako
hanabe igitaramo cyagutse byose mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibora hanasozwa
iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
AMAFOTO: BUGESERA DISTRICT TWITTER
TANGA IGITECYEREZO