Umukinnyi wa filime unashora imari mu kuzitunganya Usanase Bahavu Jannet yamaze kugaruka i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize akurikirana amasomo ya Sinema mu gihugu cya Korea y'Epfo.
Uyu mugore yari mu bantu
barenga 15 boherejwe na Leta y'u Rwanda kwihugura mu bijyanye na Sinema muri
iki gihugu cya Korea y'Epfo, kiri mu bihugu biteye imbere cyane mu bijyanye no
gutegura no gutunganya filime.
Iri tsinda ry'Abanyarwanda
ryageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa saba
z'amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, bakirwa n'abo mu
miryango y'abo n'abandi.
Bahavu yabwiye InyaRwanda
ko rwari urugendo rutoroshye ariko kandi bungukiyemo byinshi birimo gukora ubushabitsi
muri Sinema, kubyaza umusaruro ibyo bafite no kugerageza kugeza ibikorwa byabo
ku rwego Mpuzamahanga.
Aya mahugurwa bakoreye muri
Korea y'Epfo bayakoze binyuze mu bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na KOICA.
Bahavu yavuze ko
baganirijwe ku kuntu Korea y'Epfo yatangiye urugendo rwa filime iherereye kuri
filime za 'Drama' kugeza ubwo batunganyije filime nka 'Squid Game' yabiciye
bigacika ku Isi.
Ati "Ni filime irenze
nabo ubwabo bavuga ngo uyu 'Director' wayikoze yakoze ikintu kidasanzwe."
Iri tsinda ryari rivuye mu
Rwanda ryatembereye mu Mijyi irimo Busan, ni umujyi uzwi cyane ufatwa
nk'igicumbi cya Sinema, ndetse imyubakire y'aho yisanisha na Sinema.
Uyu mujyi wakiniwemo filime
zirimo nka Black Panther, Mission Impossible n'izindi. Kuri Bahavu gusa uyu
mujyi 'ni nko gusura Sinema'. Ati "Kuko uba wayinjiyemo."
Bahavu uzwi muri filime zirimo 'Impanga', avuga ko mu byo babwiwe ari uko Sinema ya Korea y'Epfo iteye imbere mu myaka mike ishize, nyuma y'urugendo rwabanjirijwe n'aho umuntu ku giti cye yakoraga filime kugeza ubwo Leta ishoyemo imari.
Avuga ko kimwe mu bintu
byafashije iki gihugu gutera imbere harimo kuba bafite amazu menshi yerekana Sinema bigatuma uwakoze filime abona amafaranga menshi binyuze mu baturage
bishyuraga kugirango bazirebe.
Ati "Nyuma baje
gushyigikirwa na Leta, igihugu gishyiramo amafaranga, hari inkunga
babagenera."
Uyu mukinnyi wa filime
yavuze ko aya mahugurwa bavuyemo agiye kumufasha mu gushyira umuhate mu byo
akora. Ati "Ni ukwishakamo ibisubizo. Byanyeretse ko ngomba kwishikamo
ibisubizo nkazagera ku bintu byiza."
Filime zo muri Korea y’Epfo
muri iki gihe ziganje cyane ku isoko, ahanini bitewe n’ibitekerezo bizikubiyemo
bijyanishijwe n’ikoranabuhanga rigezweho.
Hejuru yo kuba bakora
filime zirangira ndetse na filime z’uruhererakane, Korea y’Epfo irakora
ibishoboka byose bituma muri iki gihe iba igicumbi cya Sinema ku Isi.
Filime yitwa ‘Parasite’
iherutse guca agahigo, iba filime ya mbere itari mu rurimi rw’icyongereza
yegukanye igikombe mu bihembo Academy Award. Byatumye abashoramari n’abandi
batunganya filime batangira guhanga amaso iri soko.
Sinema yo muri iki gihugu
iri kugira ijambo rikomeye ku Isi binanyuze mu nkunga ziva mu bigo bikomeye ku
Isi nka Samsung, Daewoo, Hyundai n’ibindi.
Mu 2022, Netflix yatangaje
ko izashora imari ya Miliyoni $500 mu rwego rwo kwagura Sinema yo muri Korea y’Epfo.
Urwego rwa Sinema rwo muri
iki gihugu rwongeye gushimangira ibigwi binyuze muri filime ‘Squid Game’
yabiciye bigacika ku Isi kugeza kuri Netflix.
Iyi filime yatangiye
gutambuka kuri Netflix muri ku wa 17 Nzeri 2021. Ikubiyemo inkuru y’umugabo
w’umushoferi witwa Seong Gi-hun uba waratandukanye n’umugore we, ajya gukina
imikino y’abana kugirango abone amafaranga menshi nk’igihembo, azifashisha mu
kwishyura umwenda aba amaranye igihe.
Iyi filime ‘Squid Game’
yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008. Yayanditse igihe kinini, kuko
yafashe ikiruhuko, bitewe n’uko yari yagurishije Laptop ye, kandi studio
nyinshi zagiye zimwangira kuyitunganya.Bahavu Usanase Jannet
yagarutse i Kigali nyuma y'ibyumweru bibiri abarizwa muri Korea y'Epfo
Ku kibuga cy'indege, Bahavu yakiriwe n'umugabo we Fleury Ndayirukiye
Umukinnyi wa filime uzwi
nka 'Miki' muri filime 'Impanga' [Uri ibumoso] yakiriye Bahavu bahurira muri
filime 'Impanga'
Bahavu yavuze ko hari byinshi bungukiye mu rugendo bakoreye muri Korea y'Epfo, kuko baganirijwe ku iterambere rya Sinema muri iki gihugu
Ndayirukiye Fleury, umugabo
wa Bahavu bafatanya mu rugendo rwo gutegura no gutunganya filime
Bahavu ubwo yaganiraga n'Umunyamakuru Jules William washinze umuyoboro wa Youtube yise Chitta Magic
Ahmed usanzwe ari Umuyobozi
Wungirije wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda [Uri uburyo] ndetse na James [Uri
ibumoso] wakinnye muri filime City Maid ni bamwe mu bitabiriye amasomo muri
Korea y'Epfo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bahavu yazaga i Kigali
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO