RFL
Kigali

Oldies Festival yasojwe hahembwa imodoka yo hambere n’abahize abandi mu myambarire -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2023 16:22
0


Abanyabirori bazi kubyina neza imbyino zishamikiye ku ndirimbo zo hambere babyinnye karahava mu iserukiramuco rya Oldies Festival ryabaga ku nshuro ya Gatatu.



Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, mu mbuga ngari ya Canal Olympia ku i Rebero.

Iri serukiramuco ryubakiye ku muziki ucurangwa na ba Dj bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda, bakibanda cyane ku ndirimbo zo muri 70, 80, 90 ndetse na 2000.

Riherekezwa no gutanga ibihembo ku bantu bahiga abandi mu myambaro ijyanishije n’iyo mu bihe byo hambere. Ariko kuri iyi nshuro ya gatatu hanahembwe imodoka yo hambere.

Umugabo witwa Nsabumukiza Aimable ni umwe mu begukanye igikombe nyuma y’uko imodoka ye ihize izindi.

Uwimana Basile uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi bashingiyeho bagenera iki gikombe uyu mugabo.

Ati “Kuva Oldies Festival yatangira, inshuro ebyiri zayo zishize Aimable aba yazanye imodoka ya cyera kandi buri gihe ahora ahindura. Iyo yazanye mu ya mbere siyo yazanye mu ya kabiri si nayo yazanye mu ya gatatu, ariko we arazifite nyinshi.

Uwimana yavuze ko hari n'abandi bantu batatu bari bazanye imodoka zo hambere, ariko komite itegura iri serukiramuco yanzuye ko Aimable ariwe uhabwa ishimwe 'kubera nyine ukuntu abijyanisha na Oldies'. Ati "Ni muri ubwo buryo twamuhembwe."

Eugène Mugisha yahawe ‘Awards’ kubera kwambara neza ajyanishije n’imyambaro yo mu myaka ya za 70. Hari abagore babiri batifuje kujya mu itangazamakuru bahize abandi mu myambaro yo muri za 80 na 90.

Ni mu gihe umusore uzwi nka ‘No Brainer’ kuri Twitter yahawe ‘Award’ nyuma yo guhiga bagenzi be mu myambaro yo mu 2000.

Uwimana Basile yavuze ko aba bahize abandi mu myambaro, bazatembereza muri Parike y’Akagera mu gihe cy’iminsi.

Aba Dj barimo Mike, Emery, Karim na Ry bagiye basimburanwa mu kuvanga imiziki kugeza mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo gipfundikirwa uko.

Iri seurkiramuco ritegurwa na Impano Creative rihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk’ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b’umupira n’abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.

Hacurangwa cyane cyane indirimbo zo mu myaka ya 70, 80, 90, 2000 kugeza mu 2010, bigahuzwa n’imyimbarire yo muri iyo myaka. Binajyana no guhitamo aba Dj bumva neza imiziki yo muri icyo gihe mu rwego rwo gufasha abantu kunogerwa.

Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana yabwiye itangazamakuru ko gutegura iri serukiramuco ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro. Ati “Twasanze hari igice cy’imyidagaduro kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.”

Yavuze ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk’uko byari bisanzwe. 



Abanyabirori bari bakonyeraho mu iserukiramuco Oldies Festival ryabaga ku nshuro ya gatatu

 

‘No Braine’ yahize abandi mu myambari yisanisha no mu 2000


Aimable Nsabumukiza yahembwe kubera imodoka zo hambere akunze kujyana muri iri serukiramuco


Eugène Mugisha yahembwe nyuma yo guhiga abandi mu myambari yo mu 70 

Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru,RBA na Constatin ukora muri UNDP ishami ry'u Rwanda bari muri iki gitaramo


Dj Mike yamenyekanye nka Wake Up Sound, ariko yitwa Michel Matabaro


Emery Mutabazi wamenyekanye nka Dj Emery yujuje imyaka 57 y’amavuko. Ni umwe mu bakuze bavanga imiziki mu Rwanda


Dj Karim- Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko amaze imyaka 16 muri uyu mwuga


Yves Rwego wamenyekanye nka DJ RY ni umwe mu ba Dj bakiri bato mu myaka 


'No Brainer' ari kumwe na 'Mwene Karangwa' bazwi ku rubuga rwa Twitter












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND