Kigali

Udushya twabaye mu kumurika album ya Amag The Black yise Ibishingwe -AMAFOTO 80

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/07/2023 14:51
0


Amag The Black umaze ikinyacumi mu muziki nyarwanda yamuritse umuzingo wa 5 yise Ibishingwe. Yasobanuye ko washibutse ku gahinda yatewe na Producer Piano The Groove Man wamusiragaje akamushoreza rushorera. Ni muri Gift Restaurant, iri muri City Tower niho habereye igitaramo tugiye kuberaka inkuru mu mafoto 84 y'indobanure.



Mc Dj Anitha Pendo niwe wari umushyushyarugamba. Yahamagaraga ku rubyiniro abahanzi akananyuzamo akabyina

Karyuri yabimburiye abandi ku rubyiniro 


Babyinnye bishimisha umuzungu wari witabiriye abaha 30,000 Frws yo kubashimira. Hano MC Dj Anitha Pendo yarimo ayabashyikiriza


Igitaramo cyanzitse abana bafashwa na Salongo bari kumwe na Karyuri, umukinnyi wa filimi Ndimbati n’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy bashyuhije abafana mu bihangano bya nyakwigendera Jay Polly. Batangiye babyina indirimbo yahurije hamwe Jay Polly, Urban Boyz , Uncle Austin, Bruce Melodie , Khalifan na Marina … Too Much. Ni indirimbo imaze imyaka itanu isohotse ikaba yarakunzwe na n'ubu igikinwa uyumvise akagirango yasohotse ejo hashize.

Nyuma bakurikijeho Ku musenyi

Ndimbati ku rubyiniro ari kumwe na Karyuri na bariya bana bafashwa na Salongo babyinnye zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera Jay polly


Ndahiro Valens Papy yabanje kwisegura ku mpamvu igitaramo cyari gutangira saa kumi n'ebyiri cyatangiye saa Tatu z'ijoro.



Super Crew Dancers, isinda ry’abasore batatu b’abanyabufindo, ryakoze udushya dutandukanye twashimishije benshi bari bitabiriye, kubera ukuntu bahuzaga kubyina no gukora ibindi bintu byatumaga benshi bizihirwa. Bavanze sport no kubyina biryohera abitabiriye.

 



Senderi yazanye inzoga aziha bamwe mu bo yabaga abona ko bamwishimiye


Senderi yakoresheje amayeri yo gutanga inzoga yamamaza mu gukurura abafana kandi byakunze


Abafana bari baguye ahashashe ku bakunda umuziki nyarwanda


Umufana yarimo ajyana na Senderi 


Dore Imbogo (Vava) yatunguranye asanga Senderi ku rubyiniro


Senderi amayeri yo gushimisha abafana ntajya amushirana




Senderi yatanze inzoga ku bafana 



Mc Anitha Pendo yahamagaye ku rubyiniro Rafiki 



Rafiki yaririmbye indirimbo ze zabiciye biracika





Tonalite yahawe umwanya ararimba 


Umuhanzi w'i Bugande uri gushaka aho amenera ngo yamamare


Yakoze iyo bwabaga ngo ashimishe abitabiriye

Gift Restaurant ifite ahantu ho gukorera ibitaramo heza. Niho habereye igitaramo cya Amag The Black igihe yamurikaga Ibishingwe




Amag The Black yaje kuririmba nyuma y'iminota 27 Polisi igerageje guhagarika igitaramo ariko Imana igakinga akaboko. Byabaye saa sita z'ijoro nibwo twabonye Polisi yinjira ahabereye igitaramo bityo umuziki uhita ufungwa hakurikiraho kureba uko biza kugenda. 





Young Grace wo mu bihe bya Amag The Black aracyamuzirikana 











Umutekano wari ucunzwe neza



Umuzungu wahaye Karyuri n'abo babyinana amafaranga y'u Rwanda 30,000


Abitabiriye bari bishimye


















AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

KANDA HANO UREBE AMAFOTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND