RFL
Kigali

Diplomate yataramiye abakunzi be bamupfumbatisha arenga ibihumbi 100Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2023 11:28
1


Umuraperi Diplomate yongeye gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atagaragara mu bitaramo byagutse.



Uyu muraperi yataramiye abakunzi be biganjemo urubyiruko barenga 300 bari bitabiriye ikiganiro ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’ cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 kuri Hill Top Hotel i Remera.

Yaririmbye ashyira akadomo ku biganiro byatanzwe n’abarimo Tom Close wagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, Muganga wa gakondo Rutangarwamaboko wikije cyane ku buzima bwo muri iki gihe, Dr Francis Habumugisha washinze ibigo birimo Televiziyo Goodrich Tv n’ibindi.

Diplomate yakunze kwitabira cyane ikiganiro ‘Ijambo Ryahindura ubuzima’ gikorwa na Dashim kuri Fine Fm biri mu byatumye atumirwa gususurutsa abakunzi be.

Uyu wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yisunze indirimbo ze: Indebakure, Kumpera z’umukororombya, Ikaramu, Karibu sana, Umunsi ucyeye, Kalinga, Umucakara w’ibihe, Kure y’imbibi n’izindi ubundi afatanya n’abakunzi be kuzirimba.

Yaririmbaga ari nako bamwe mu bafana be bamupfumbatisha amafaranga. Diplomaye yabwiye InyaRwanda ko yahawe arenga ibihumbi 100 Frw.

Nyuma y'iki gitaramo, Diplomate yashimye abarenga 300 bari bitabiriye iki kiganiro ndetse n'uburyo bamwakiriye. Ati "Ndishimye kandi ndanezerewe cyane. Ku bw'urukundo no kunshyigikira mukomeza kunyereka."

Yashishikarije urubyiruko gukomeza gukurikirana ikiganiro Ijambo Ryahindura ubuzima kubera ko  hari ubuzima bwinshi rimaze guhindura'.

Uyu mugabo yavuze ko hari ibikorwa byinshi amaze gukora, kuko ku wa Kabiri w'iki Cyumweru yafashe amashusho y'imwe mu ndirimbo ze azashyira hanze mu minsi iri imbere. Ati "Mushonje muhishiwe. Ndabakunda cyane. Imana ibahe umugisha."

Uyu muraperi yaherukaga gutaramira abakunzi mu 2020, icyo gihe yakoreraga ibitaramo bimwe na bimwe muri Kigali no mu Ntara. Mu mezi ashize yanataramiye mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.


Diplomate yataramiye abakunzi be nyuma y'igihe kinini, bamupfumbatisha arenga ibihumbi 100Frw 

Diplomate yaririmbye mu bwo bwa Playback zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu bihe binyuranye

Hari abasangaga Diplomate ku rubyiniro bifuza kumusuhuza no kumushimira ku bw'ibihangano bye
 

Diplomate yacaga bugufi akaramukanya n'abakunzi be bamukunze kuva mu myaka irenga 10 ari mu muziki

Diplomate yabwiye abakunzi be ko afite indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere

Abakunzi ba Diplomate bazamuye amaboko baramushimira nyuma y'igihe cyari gishize batamubona mu bitaramo

Hari abafata amashusho n'amafoto ubwo Diplomate yabasusurutsaga







KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KALINGA' YA DIPLOMATE
">

Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit'

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vanessa1 year ago
    Umva jye ntakindi navuga kuko uwo mukapo ararenze mn wllh gusa tumurinyuma pee





Inyarwanda BACKGROUND