Kuwa 19 Gicurasi 2023 nibwo hatangiye amatora mu buryo bw’ikoranabuhanga
y’abakobwa wakita ko ari igisobanura cy’amashusho y’indirimbo akaba
azashyirwaho akadomo kuwa 04 Nyakanga 2023.
Ibyiciro bihataniwe bikaba ari umunani birimo Best Dressed
Video Vixen aho kugeza ubu Ange Dababy ari we ufite amajwi menshi, Best Inspirational
Video Vixen kugera ubu Tony Boo ari we ufite amajwi menshi.
Hakaza kandi Best New Video Vixen icyiciro kiyobowe kugera
ubu mu majwi na Kundwa Shaddy, Best Photogenic Video Vixen icyiciro kiyobowe mu
majwi na Uwa Divine ni na we uyoboye muri Best Dancer Video Vixen.
Hari kandi Best Decade Vidoe Vixen icyiciro kugeza ubu
kiyobowe na Cycy Beauty, Best Video Vixen kimwe mu byiciro bikomeye kiyobowe mu
buryo bw’amajwi na Shema Sugar kimwe na Best Popular Video Vixen icyiciro kugera ubu kiyobowe na Tatiana.
Aya matora akaba akomeje kugera kuwa 04 Nyakanga 2023 ku
isaha ya saa tanu z’ijoro mu gihe kandi kuwa 08 Nyakanga 2023 hazaba ibirori
bizatangirwamo ibi bihembo.
Bikaba bayaratumiwemo abahanzi batandukanye bakorana umunsi
ku wundi n’aba bakobwa, abatunganya amashusho, abashoramari banyuranye.
Hagati aho ariko ku bakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri
rusange ishingiye ku bwiza n’imideli bashyiriweho uburyo bwo kuzaza kwihera ijisho
no kwishimana n’aba banyamideli.
Aho unyuze kuri noneho.com wagura itike yawe irimo iya
5000Frw, 10000Frw na 25000Frw ibi birori bizaririmbamo abahanzi batandukanye
bagezweho, imyiyereko y’abanyamideli, umuziki uvanze neza no gutambuka ku itapi
y’umutuku.
Kanda hano ubashe gutora
Kanda hano ubashe kugura itike yawe ntuzabure mu birori bya
Video Vixen Awards 2023.Alyce Amike
Kelly Boo
Mccurby
Kate Nelly
Tatiana
Diane Loly
Cyiza Esther
Kundwa Shaddy
Shema Sugar
Uwa Djarilla
Belyse
Kay C
Didine
Uwa Bianca
Winnie Inana
Uwase Dinah
Umukundwa Clemence
Tony Boo
Swalla
Stina Vehi
Sonia Kajibanga
Umulisa Nelly
Nancy Carine
Dabijou
Teta G
Shaddyboo
Nadia
Kevine Uwase
Teta Sandra
Cycy Beauty
Ibirori bya VIDEO VIXEN AWARDS 2023 bizabera kuri ONOMO Hotel kuwa 08 Nyakanga 2023 kanda hano wigurire itike