RFL
Kigali

Liberation Day Night Run yitabiriwe n'ingeri zose, abana bahacana umucyo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/06/2023 23:51
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nibwo habaye siporo rusange yo gusiganwa ku maguru, yiswe Liberation Day Night Run aho bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali biyerekanye bitegura umunsi wo Kwibohora.



Ni isiganwa ryabaye ku bufatanye bw'Umujyi wa Kigali, Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda ndetse na MTN Rwanda. 

Ni isiganwa n'ubundi rikunze kuba ngaruka kwezi, aho riba mu masaha y'umugoroba aho abasigwa banyura mu mihanda ya Kacyiru, Kimihurura no kugishushu ho mu Karere ka Gasabo.

Abasiganwa bageze kuri Kigali Heights ku isaha ya saa 18:00 PM, batangira kwishyushya, ku isaha ya saa 19:00 PM kaba bari batangiye kwiruka.

Ingeri zitandukanye zari zabukereye zaje kwikorera siporo nk'urukingo rw'ubuzima 

Ubusanzwe igitekerezo cy’iyi siporo ya Kigali Night Run cyaje ahanini hagamijwe gukangurira abantu gukora siporo ariko kinategura irushanwa ngaruka mwaka rya Kigali International Peace Marathon, aho abantu baboneraho umwanya wo gusobanurirwa byinshi kuri iri rushanwa, ndetse no kuryitegura.

Tariki 4 Nyakanga ni bwo u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 29, umunsi wo Kwibohora nk'ikimenyetso cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga nibwo Ingabo zari iza RPA zaje kuba RDF, zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatusi aho bari bamaze iminsi 100 bicwa  urw'agashinyaguro nta kivurira. 



Abato n'abakuru bose bari bitabiriye uyu mugoroba udasanzwe 

Inshuti z'u Rwanda nazo ntabwo ziba zacikanwa 

Abana bato nabo baba bizinduye bari kumwe n'ababyeyi babo  



Umutima wari umwe ku bitabiriye Liberation Day Night Run 









Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND