Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nibwo habaye siporo rusange yo gusiganwa ku maguru, yiswe Liberation Day Night Run aho bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali biyerekanye bitegura umunsi wo Kwibohora.
Ni isiganwa ryabaye ku bufatanye bw'Umujyi wa Kigali, Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda ndetse na MTN Rwanda.
Ni isiganwa n'ubundi rikunze kuba ngaruka kwezi, aho riba mu masaha y'umugoroba aho abasigwa banyura mu mihanda ya Kacyiru, Kimihurura no kugishushu ho mu Karere ka Gasabo.
Abasiganwa bageze kuri Kigali Heights ku
isaha ya saa 18:00 PM, batangira kwishyushya, ku isaha ya saa 19:00 PM kaba
bari batangiye kwiruka.
Ingeri zitandukanye zari zabukereye zaje kwikorera siporo nk'urukingo rw'ubuzima
Ubusanzwe
igitekerezo cy’iyi siporo ya Kigali Night Run cyaje ahanini hagamijwe gukangurira
abantu gukora siporo ariko kinategura irushanwa ngaruka mwaka rya Kigali
International Peace Marathon, aho abantu baboneraho umwanya wo gusobanurirwa
byinshi kuri iri rushanwa, ndetse no kuryitegura.
Tariki 4 Nyakanga ni bwo u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 29, umunsi wo Kwibohora nk'ikimenyetso cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga nibwo Ingabo zari iza RPA zaje kuba RDF, zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatusi aho bari bamaze iminsi 100 bicwa urw'agashinyaguro nta kivurira.
Abato n'abakuru bose bari bitabiriye uyu mugoroba udasanzwe
Inshuti z'u Rwanda nazo ntabwo ziba zacikanwa
Abana bato nabo baba bizinduye bari kumwe n'ababyeyi babo
Umutima wari umwe ku bitabiriye Liberation Day Night Run
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO