RFL
Kigali

Kompanyi y'ubwikorezi ya CMA-CGM yakoze igikorwa cyo gutanga amaraso-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/06/2023 22:56
0


CMA-CGM, kompanyi ikora ubwikorezi mu Rwanda no hanze yaho imenyereweho gukora ibikorwa byo gufasha, yakoze igikorwa cyo gutanga amaraso kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kamena 2023.



Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali i Masaka ku kicaro gikuru cya DP World, aho abakozi ba kompanyi ya CMA-CGM, bari kumwe nabo mu zindi kompanyi bakorana nazo bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso kubayakeneye kwa muganga.

Iyi kompanyi CMA-CGM yakoze iki gikorwa, ni kompanyi y'ubwikorezi ikura ibicuruzwa hanze ibizana mu Rwanda no kubikura mu Rwanda ibijyana mu bindi bihugu. Imaze imyaka 11 ikorera mu Rwanda ndetse iri ku mwanya wa gatatu ku isi mu bijyanye n'ubwikorezi. Ikaba ikora ubwikorezi bwo mu mazi no kubutaka.

Umuyobozi wa CMA-CGM, Fred Mulisa mu gikorwa cyo gutanga amaraso

Fred Mulisa umuyobozi wa CMA-CGM mu Rwanda no mu Burundi, yatangarije InyaRwanda ko igikorwa cyo gutanga amaraso bagitekereje mu buryo bubiri. Yagize ati: ''Buri mwaka tugira uburyo bw'amaboko cyangwa amafaranga dufashamo abanyarwanda. Ni uburyo twashyizeho kugirango dufashe kominote dukoreramo nk'uko natwe twahawe uburenganzira bwo gukora neza''.


Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso


Yakomeje agira ati: ''Twahisemo gutanga amaraso kuko ni igikorwa cyiza kandi gifite akamaro. Hari ibyo amafaranga atakora ariko amaraso yabikora. Yarengera ubuzima bw'abantu benshi. Iki ni igikorwa kitigeze kibaho mbere kuko ni inshuro ya mbere twihurije hamwe tugakora ikintu gifitiye akamaro ubuzima bw'abanyarwanda''.

Fred Mulisa yanatangaje ko abakozi ba kompanyi ya CMA-CGM ataribo gusa bitabiriye iki gikorwa kuko bafatanyije n'abandi bakorana mu bwikorezi barimo nk'abazana ibicuruzwa byabo babikuye hanze babizanye mu Rwanda hamwe n'abandi bafite ibicuruzwa mu Rwanda bohereza hanze. Aba bose ni bamwe mu bafatanyije na CMA-CGM muri iki gikorwa.

Umwe mu bakozi ba CMA-CGM watanze amaraso yatangarije InyaRwanda uko yakiriye iki gikorwa, yagize ati: ''Ubuyobozi bukitugezaho iki gitekerezo twacyakiriye neza kuko ni ingirakamaro ku buzima. Ni ibintu bikomeye kuba abantu bangana gutya twahuriye muri iki gikorwa kuko hari benshi babitinya. Ni igikorwa kiri busige ingaruka nziza ku buzima bwa benshi bari kwa muganga bakeneye amaraso''.

Abakozi ba CMA-CGM bari kumwe n'aba DP World bitabiriye iki gikorwa

CMA-CGM yakoze iki gikorwa, yanatangaje ko ibikorwa byayo byo gufasha abanyarwanda bitagarukiye ku gutanga amaraso gusa kuko bateganya no gukora ibindi birimo nko gutanga ubufasha bw'amafaranga nk'uko bajya babikora.

Abakozi n'abayobozi ba CMA CGM batanze amaraso yo gufasha indembe mu bitaro

Kanda HANO urebe andi mafoto menshi y'iki gikorwa cyo gutanga amaraso

AMAFOTO: Rwigema Freddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND