Ijoro rya tariki 29 Kamena 2023 ryasize mu Mujyi wa Kigali habereye ibitaramo bitatu bikomeye kandi mu gihe kimwe birimo igitaramo cya Kigali Protocal yizihirijemo imyaka itanu ishize babonye izuba, Kenny Sol wamuritse EP ye ndetse na Juno Kizigenza waganirije urubyiruko aganitsa kuri album ye ya mbere ‘Yaraje’.
Ibi bitaramo byabaye ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ariko byabereye ahantu hanyuranye. Igitaramo ‘5
Years Anniversary Live Concert’ cya Kigali Protocal cyabereye muri Kigali Conference
and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo cyaririmbyemo
abahanzi barimo Ariel Wayz, Ruti Joel ndetse na Bushali. Ni mu gihe Davis D,
B-Threy, Boy Chopper na Kenny uzwi nka ‘Imana y’imihanda’ batunguranye muri iki
gitaramo cyahuje ibyamamare.
Ni kimwe mu bitaramo byari
bimaze igihe bitegerejwe mu Rwanda, ahanini biturutse ku kuba iyi kompanyi ya
Kigali Protocal yaragiye ikorana n’abantu banyuranye ndetse n’ibigo.
Umukundwa Joshua washinze
Kigali Protocal yavuze ko bagejeje imyaka itanu biturutse ku bantu bakoranye
bagiye babaha akazi, uhereye ku munyarwenya Clapton Kibonke, Aline Gahongayire
wakunze kubashyigikira, ikigo cya Samsung 250 gicuruza telefoni, umubyeyi we,
ababyeyi b’abasore n’abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi n’abandi.
Ati “Ndashimira buri wese
wagize uruhare kugirango ubu tube twizihiza imyaka itanu ishize. Rwari urugendo
rutoroshye, ariko rwarimo amasomo akomeye, twizeye kuzakomeza gutanga serivisi
za ‘Protocol’ tubifashijwemo namwe mu gihe kiri imbere.”
Ubwo igitaramo cya Kigali
Protocal cyarimo kiba, Kenny yari yahuje inshuti ze, abavandimwe, abanyamakuru
n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere umuziki abamurikira Extended Play ye
ya mbere yise ‘Strong than before’ mu birori byabereye kuri Century Park i
Nyarutarama.
Ep ye iriho indirimbo: ‘Intro’,
‘More one Time’ yakoranye na Harmonize, ‘Enough’, ‘Falling in Love’ yakoranye
na Ariel Wayz, Joli yakoranye na Peruzzi, Call yakoranye na Fik Fameica,
Addicted ndetse na Stronger than before yitiriye EP.
Ni EP idasanzwe mu rugendo
rw'umuziki wa Kenny Sol. Yavuze ko ashima byihariye aba Producer bose
barambitse ikiganza kuri iki gihangano by'umwihariko Prince Kiizi.
Kenny Sol yavuze ko
yakoranye indirimbo na Harmonize binyuze ku nshuti yabahuje. Avuga ko byari
amata abyaye amavuta nyuma y'uko ahuye na Harmonize yumvise igihe kinini ubwo
'nari mu buzima bwo kuri ghetto'.
Yavuze ko ubwo Harmonize
yazaga mu Rwanda kuhakorera indirimbo, Producer Element yamwumvishije indirimbo
'Stronger than before' arayikunda maze yanzura kuyikorana nawe. Kenny avuga ko
guhura akaganira na Harmonize zari inzozi ze.
Kenny Sol avuga ko EP nziza
idashingira ku mubare w’abayikunze, ahubwo urwibutso isiga n’amarangamutima ku
bayumvise nicyo gisobanuro cyayo nyacyo. Yavuze ko yashyize umutima mu ikorwa ry’iyi
EP, imbaraga ze zose, amajoro adasinzira n’ibindi byatumye ayifata nk’idasanzwe
mu buzima.
Ibi bitaramo byombi byabaye
mu gihe cy’amasaha amwe. Juno Kizigenza uherutse gushyira ahagaragara album ye
ya mbere yise ‘Yaraje’ yarimo aganiriza urubyiruko n’abandi bitabiriye
igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye kuri Mundi Center.
Uyu musore yagarutse ku
rugendo rw’umuziki we ubwo yaganiraga na Fally Merci usanzwe utegura ibi
bitaramo, ndetse anitsa kuri album ye yise ‘Yaraje’.
Ni album yihariye mu
rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo
Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol
ndetse na Ally Soudy.
Yakozweho na ba Producer
barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price
Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi
banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma
igira icyanga.
Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati
“Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate
umwanya wo gushimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi
banjye, aba Producer n’abandi.”
Knowless Butera aherutse
kubwira InyaRwanda ko iyi album iri mu zo yishimiye gutangaho umusanzu we. Ati
“Juno ni umuhanzi mwiza nkunda, nawe afite album nziza cyane, hari n'indirimbo
twakoranyeho. Muyitege, ni album iteye ubwoba, izabashimisha."
Iki gitaramo cy'urwenya cyarimo Joshua, Joseph, Nkirigito Clement, Cardinal, Mavide&Pazzo, Herve Kimenyi n'abandi.
Kigali Protocal yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize babonye izuba cyabereye muri Camp Kigali
Ariel Wazy yaririmbye muri iki gitaramo ashyigikira urugendo rw'imyaka itanu ishize batangiye
Ruti Joel yaririmbye
indirimbo ze zirimo kuri album 'Musomandera' ndetse na 'Nasara' ya Meddy
Bushali na B-Threy bahuje imbaraga bunamiye umuraperi Jay Polly wabaye intangiriro y'umuziki wabo
Umunyamuziki Davis D
yatunguranye muri iki gitaramo nyuma yo gusohora indirimbo 'Bermuda yakoranye na Bull Dogg
Kenny Sol yamuritse Ep ye
anayishyira ku mbuga zinyuranye zicurizwaho umuziki
Juno Kizigenza yagarutse ku rugendo rw'umuziki we
Juno Kizigenza yaganiriye
na Fally Merci kuri album ye 'Yaraje'
Umunyarwenya Nkirigito
Clement
Byageze aho aryama hasi! Umunyarwenya Joshua yemeje abantu
Umunyarwenya Herve Kimenyi uri mu bakomeye, akunze kwifashisha cyane icyongereza iyo atera urwenya
Umunyarwenya Michael
Sengazi yongeye gususurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy
Umunyarwenya Admin ari mu
batanga icyizere bari kunyura muri Ge-Z Comedy
Fally Merci yavuze ko Gen-
Z Comedy ikurikira iyi izaba tariki 13 Nyakanga 2023
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA KENNY SOL YISE 'STONGER THAN BEFORE'
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kigali Protocal
TANGA IGITECYEREZO