Kigali

Hagendewe ku minota yo mu kibuga, agahararo n'imikinire, dore abakinnyi 15 bahita bava muri APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/06/2023 12:46
0


Gutandukana na APR FC ntibisaba kuba umupira wa kunaniye, ahubwo hari byinshi bigenderwaho bisa no gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka, birangira benshi bibatsinze.



Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bwite bwa muntu mu mpinduka zishobora kuba muri APR FC cyangwa ntizibe mu mwaka w'imikino 2023-24. APR FC niyo kipe mu Rwanda igira inyota y'igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda kurusha izindi, n'ikimenyimenyi niyo kipe ifite ibikombe byinshi bya Shampiyona kuva igihe yatangiye gukinira.

Iyo nyota rero, ituma iyi kipe ikora buri kimwe ngo ihorane imyenda ifuze, ariyo mpamvu gutandukana n'abakinnyi ari kimwe mu gikorwa gikunze kuyiranga buri mwaka w'imikino. Uyu mwaka rero ni injyana muntu kuko bishoboka ko APR FC yagaruka mu bakinnyi   b'abanyamahanga nyuma y'imyaka isaga 10 itabikozwa.

Byagenda gute APR FC igaruye abanyamahanga?

Ntabwo itandukaniro ryaba rinini ku rya 2013 ubwo APR FC yafataga umwanzuro wo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, kuko nabwo yirukanye abanyamanga   benshi.

Umushinga mushya uri gutegurwa mu ikipe ya APR FC nyuma y'imyaka 10 ikinisha abanyarwanda gusa

Umukinnyi w'umunyarwanda wasigara muri APR FC (wa gurwa na APR FC) yaba ari ku rwego  rw'ubuhanga n'ubwitange nk'ubwo Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude na Miggy bariho ubwo iyi kipe yakoreshaga abakinnyi b'abanyamahanga.

Umwanzuro wo gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga, uratanga igisubizo kiziguye ko abakinnyi benshi bari muri iyi kipe batandukana nayo kandi hagendewe ku mpamvu zirenze imwe.

Ntabwo ari ubwa mbere APR FC yaba yirukanye  abakinnyi barenze abo Mukura yatangiranye umwaka w'imikino 2022-23

Mu 2019, APR FC yirukanye abakinnyi 16 mu buryo butunguranye, nyuma yo kubura igikombe cya Shampiyona yambuwe amanota na Rayon Sports.

Abakinnyi 16 birukanwe na APR FC nyuma y'umusaruro muke  bari bagaragaje

Mu nkuru ya BBC yasohotse tariki 28 Kamena 2019, BBC yavuzeko "Umwe mu bakozi b'ikipe ya APR FC yabwiye BBC ko hari impamvu zinyuranye zatumye APR FC isezerera abakinnyi bayo barimo n'abasanzwe babanza mu kibuga nka Kapiteni wayo Jean Baptiste Mugiraneza 'Miggy', Michel Rusheshangoga na Nshuti Dominique Savio."

Iri jambo impamvu zitandukanye ni naryo rishobora kuzagaruka mu gihe APR FC izaba itandukanye n'abakinnyi bayo kuko hazaba harimo abakinaga n'abatakinaga.

Muri iyi nkuru, BBC yakomeje ivuga ko "Zimwe mu mpamvu zivugwa n'abakurikiranira hafi APR FC harimo kuba hari abandi bakinnyi bashya APR FC igiye kuzana, harimo abava muri mukeba Rayon Sports, ndetse n'abakinnyi APR idashaka kuko bavugwaho gukoresha 'amarozi' mu kibuga."

Ni uku byari bifashe mu 2019 ubwo APR FC yashimiraga abakinnyi 16  umuhate bagaragaje birangira iyi kipe ibasezereye

Kuba hari abandi bakinnyi bashya APR FC ishaka, nabyo bishoboka kuzakora ku bakinnyi bari bahari kuko harimo abari kurambagizwa bavuye mu mahanga.

Ubundi se koko abo banyamahanga bazaza?

Lt Col Richard Karasira uherutse kuba umuyobozi mushya wa APR FC yemeza ko abakinnyi b'abanyarwanda bakomeye ariko hari aho bataragera.

Aha yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'amatora ya FERWAFA. " Turemera ko hari aho bageze mbere mu mupira, ni yo mpamvu twabitabaza. Abanyarwanda barashoboye, mboneraho gusaba abanyamakuru cyane, Abanyarwanda nimubafashe kwiyubaka na bo, tureke kubarata ntaho baragera. Turabarata cyane, tukabataka kandi bakiri kure cyane. Ntekereza ko mu mitwe hari uburyo bibakoraho."

Manishimwe Djabel ni umukinnyi mwiza akaba na Kapiteni wa APR FC, ariko bisa naho batakimufitiye agahararo

Umunyamakuru amubajije ku imaramatsiko abafana ba APR FC bafite ku bakinnyi bashya n'abatoza. Chairman yavuzeko babirimo. Yagize Ati"APR FC iri kurambagiza abakinnyi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo ku buryo bazayifasha kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2023/24.  Twabizeza ko tubirimo neza, umuntu wese twumva ko tuzifashisha kuba twagera kure mu mikino Nyafurika, intwaro zose tuzabona zo gukoresha hano mu gihugu no hanze, tubirimo neza kandi turizeza ko bizagenda neza mu gihe kidatinze bazamenya amakuru."

Tumaze kubona ko abakinnyi bashya bazaza muri APR FC, ese ni bande bashobora gutandukana n'iyi kipe? 

Mutabaruka Alexandre, Imanishimwe Djabel, Rwabuhihi Aimee  Placide, Ishimwe Anicet, Ishimwe Fiston, Mugunga Yves, Itangishaka Blaise, Yannick Bizimana, Tuyizere Jean Luc, Nsengiyumva, Uwiduhaye Aboubakal, Ndayishimiye Dieudonne, Nsanzimfura Keddy, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Djuma. 

Aba bakinnyi tuvuze haruguru, harimo ababanza mu kibuga kuko hari abirukanwe mu 2019, hari abashinjwa imyitwarire mibi nk'uko byagenze mu 2019, hari abadafite umwanya uhagije mu kibuga  kandi ubusanzwe umukinnyi udakina iyo ikipe ikoze impinduka ishaka umusaruro mwiza abo nibo bagenda mbere.

Nk'uko mu 2019 byagenze ubwo APR FC yerekanaga Manzi Thierry, Manishimwe Djabel na Mutsinzi Ange mu buryo butunguranye, ni nako bizagenda ejobundi ubwo izaba yerekana abakinnyi bashya yaguze.

Aha ubuyobizi bwa APR FC bwari bwatumijeho abakinnyi babamenyesha ko imyitwarire yabo itari kubanyura. Ni n'uko bizaba bimeze ubwo bazaba baje gufata inzandiko zabo, gusa icyo gihe ntabwo bazaba bambaye impuzankano

Mu bo APR FC  ishaka  harimo n'abatoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND