Inkuru nyamukuru y’imyidagaduro kuri ubu iragaruka ku gitaramo cy’amateka cya Kigali Protocal cyabereye muri Camp Kigali.
Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya Saa kumi z’umugoroba
imiryango yarifunguye mu ihema rimwe mwagize Camp Kigali.
Muri ayo masaha umuziki warimo ujya mbere ari nako abantu
bagenda baza.
Birumvikana akazi karangira Saa Kumi n'Imwe kandi wari
umunsi w'akazi bityo abantu batangiye kwinjira cyane mu masaha ya Saa kumi
n'Ebyiri Saa Mbiri.
Mu masaha ashyira Saa Mbiri nibwo Rusine yatangaje ko
hagiye gutangira igikorwa cyo gutambuka ku itapi y’umutuku.
Abiganjemo ibyamamare babifashijwemo na Ally Soudy na
Nikita Imani batangira kwiyereka abitabiye iki gitaramo.
Uko amasaha yagendaga yicuma niko n’abantu bagenda
barushaho kwiyongera ku buryo imyanya y’imbere yageze aho irashira n'isanzwe bidatinze
biba uko.
Abantu babaga banyuranamo bajya gufata ibyo kunywa no kurya
aho rero niho ufite ijisho rizima yitegereza akabona ibidasanzwe mu bafana byumwihariko
mu myambarire.
Uhereye ku y’abakobwa ba Kigali Protocal bamaze kwamamara mu
bwiza no kugira ubuhanga mu gutanga serivisi nziza za Protocol no kwamamaza
ibikorwa bitandukanye.
Tukaba rero ibyo tutabirenza ingohe, ari nayo mpamvu twifuje kubagezaho amafoto
ya zimwe mu nkumi zitabiye iki gitaramo n'uko zari ziteguye tutirangagije aba Kigali Protocal bagendaga bahinduranya amakanzu ubutitsa.
AMAFOTO: NATHANAEL NDAYISHIMIYE+SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO