Kigali

Ibyihariye kuri Taher uri mu bahetse uruganda rwo gutuganya amashusho mu Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/06/2023 9:48
2


Menya byinshi byihariye kuri Taher Visuals umwe mu basore bahagaze neza mu ruganda rwo gutunganya amashusho, uri inyuma y'amashusho meza y'indirimbo zitandukanye zabiciye mu Rwanda no hanze yarwo.



Uraranganyije amaso mu mashusho y'indirimbo ziri gusohoka mu Rwanda, biragoye ko wareba icumi utarabonamo zirindwi zatunganyijwe na Taher Visuals.

 Ni umusore utunganya amashusho ubimazemo igihe kitari gito ndetse izina rye riri muri amwe akomeye muri uru ruganda rw'amashusho rumaze kwaguka no gutera imbere ugereranije n'imyaka yashize.

Kabanda Bertrand uzwi cyane nka Taher Visuals cyangwa Tallboy, ibiganza bye byahaye umugisha indirimbo nyishi z'abahanzi batandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Niwe uri inyuma y'amashusho y'indirimbo zitandukanye zirimo nka Hafi ya Bulldog, Tequila ya Amalon, Si Swing ya Yago, Curvy Neighbor ya B2C bafatanyije na Bruce Melodie n'izindi nyinshi zatumye Taher akundirwa ibikorwa bye.

Taher uri mu bahetse uruganda rwo gutunganya amashusho mu Rwanda

Uretse kuba yarayoboye amashusho y'indirimbo nyinshi, yanabaye Director Of Photography (DOP) wazimwe mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi zirimo nka My Type ya Dany Nanone, Woman ya Nel Ngabo, Do Me ya Bwiza, Sawa ya Izra afatanije na DJ Marnaud, Full Stop ya Ish Kevin na Juno Kizigenza hamwe n'izindi.

Mu kiganiro cyihariye Taher yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku rugendo rwe mu gutunganya amashusho. Yagize ati'' Indirimbo ya mbere nakoreye amashusho ikamenyekana ni Sindaza ya B Threy. Niyo abantu batangiye kumenyeraho ibikorwa byanjye''.

Yakoranye cyane na Sasha Vybz Produtions ari naho yakuye bumwe mu bumenyi bwo gutunganya amashusho

Taher uvuga ko yahoze akunda umuziki no gutunganya amashusho yawo, yatangaje ko akimara kwiyemeza kubikora bya kinyamwuga yahise agana muri Uganda agakorana na Sasha Vybz uri mu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, akamuha ubumenyi mu bijyanye no gutunganya amashusho ndetse banagiye banafatanya gutunganya zimwe mu ndirimbo.

Ntibyagarukiye aho, Taher yakomeje kugira inyota y'ubumenyi bwinshi mu gutunganya amashusho maze ahitamo kujya kubyiga muri Proline Film Academy muri Uganda. Nyuma yahise agaruka mu Rwanda kuza gutanga umusanzu we mu kuzamura uruganda rwo gutunganya amashusho ndetse biranamuhira dore ko ubu ari mu bayatunganya bahagaze neza.

Avuga ko aharanira kugira umwihariko mu kazi ke

Yashimangiye ko afite umwihariko mu kazi dore ko agaha igihe gihagije akirinda guhubuka ndetse akatanga amashusho meza kandi  aryoheye  uyareba wese. Ikindi kandi uyu musore ngo yirinda gukora ibisa n'iby'abandi ku buryo ibye biza bifite umwimerere.

Taher nubwo ashima aho ibyo  gutunganya ry'amashusho bimaze kugera mu Rwanda, avuga ko bagihura n'imbogamizi nyinshi zirimo nko kuba badahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho birimo nka Drone. Aho gukorera amashusho naho ni hacye aho usanga no kuhabona biba ingorabahizi.

Ubwo yarari gufata amashusho y'umuhanzikazi Ariel Wayz

Mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Nyash ya Kataleya & Kandle bakoranye na Afrique

Uyu musore uvuga ko ahazaza mu  gutunganya amashusho ari heza mu Rwanda, yasabye abashoramari ko batera ijisho muri uru ruganda ruri kwaguka uko bwije n'uko bukeye, bagashora imari mu kugura ibikoresho nkenerwa mu gutanganya amashusho  ndetse bakanashora imari bubaka aho kuyakorera kuburyo abahanzi nyarwanda batazongera kurira indege bajya gushaka aho bakorera amashusho.

Taher yasabye abashoramari gushora mu ruganda rwo gutunganya amashusho

Taher wakoranye n'abahanzi bafite izina muri East Africa, barimo nka Bobi Wine, Pallaso, itsinda rya B2C, Kataleya & Kandle n'abandi, kugeza ubu anamaze gukorana n'abandi ba Directors barimo nka Meddy Saleh, Fayzo, Oscar Oskados n'abandi. Byumwihariko anakunze gukorana byahafi na Eazy Cuts uhagaze neza muri uyu mwuga ndetse banahuriye mu itsinda rya 'Jewish Brothers'.

Yasoje avuga ko abatunganya amashusho mu Rwanda bakwiye gushyigikirwa ndetse byumwihariko asaba abari muri uru ruganda ko bafatanyiriza hamwe kugeza igihe bagejeje ku rwego mpuzamahanga amashusho y'abahanzi nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pacifiqueofficial1@gmail.com1 year ago
    Komerezaho tall Boy season wacu weee
  • Yvonne 1 year ago
    Turagushyigikiye komeza uterimbere, Turi courage.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND