RFL
Kigali

Uyu munsi mu Rukiko! Dany Nanone yahakanye Studio asabwa gutanga indezo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/06/2023 16:12
0


Urubanza rwa Ntakirutimana Dany uzwi mu buhanzi nka Dany Nanone na Busandi Moreen babyaranye rwaburanishijwe mu mizi.



Ni urubanza rwabaye ku manywa y’uyu munsi tariki 29 Kanama 2023. Rwaburanishirijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro. Ni urubanza rwabimburiwe n’izindi manza. Rwatangiye saa 12:07 rumara iminota 45 ruburanishwa. Dany na None nta mwunganizi yari afite. Busandi Moreen yunganiwe na Mushimirwangiro Jean Sauveur.

 

Uko urubanza rwagenze


Maitre Jean Sauveur yabwiye umucamanza ko bashaka ko Dany Nanone yemera umwana akamwiyandikaho. Si ibyo gusa ahubwo yanasobanuye ko hakenewe indezo y’umwana w’umuhungu umaze kuzuza imyaka 10. Indezo isabwa ingana na 150,000 Frws no kwishyura ishuri ry’umwana rifite agaciro ka 150,000Frws. Dany Nanone yemeye ko umwana ari uwe kandi agira uruhare mu masomo kuko yishyura  amafaranga y'ishuri.


Yabajijwe icyerekana ko yishyura  amafaranga  y'ishuri ,asobanura ko ibintu byose bidaca mu nyandiko  kuko umwana ari uwe kandi amwemera. Dany Nanone yemeye indezo ya 80,000Frws ku kwezi no kwishyura amafaranga y’ishuri 40,000Frws.


Yasabye ko umwana yajyanwa mu kigo kishyura 80,000frws ku kwezi bityo akaba yafatanya na nyina kumutangira  amafaranga y'ishuri.

 

Umunyamategeko yagaragaje impungenge


Maitre Jean Sauveur yabwiye perezidante w’inteko iburanisha ko umwana akenera ibintu byinshi birimo kwambara, kwivuza n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko Dany Nanone ari icyamamare kandi afite studio itunganya indirimbo. Yavuze ko amafaranga ari gusabwa atayabura kuko ari umuhanzi ugezweho, ukora indirimbo nziza kandi ubona akazi mu bitaramo bitandukanye. Kuri iyi ngingo Dany Nanone yahakanye ibyo gutunga studio avuga ko nawe nta bushobozi afite abaho ashakisha imibereho ku buryo amafaranga yemeye ariyo yabasha kubona.

 

Dany Nanone yasabye ko umwana yamuhabwa akamurera

 

Umwana w’umuhungu yabyaranye na Busandi Moreen niwe uri gusabirwa indezo no kwishyurirwa ishuri. Hano rero Danny yabwiye umucamanza ko umwana ari mukuru ku buryo bakabaye batanga itegeko akaza kubana na Dany Nanone bityo akamwitaho. Ibi yabivuze agaragaza ko ibyo gutanga ibimutunga byakoroha bari kumwe kuko icyo yaba yariye cyose yajya agisangira n’umuhungu we. Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 20 Nyakanga 2023 Saa munani z’amanywa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

 

Mu buryo burambuye ni gutya urubanza rwagenze ijambo ku rindi

 

Saa sita n’iminota 7 Dany Nanone n'uwo babyaranye baburanye mu mizi

Umuraperi Dany Nanone na Sebudandi Moreen babyaranye abana babiri batangiye kuburana. None tariki 29 Kanama 2023 ku Rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama mu nsi y'akarere ka Kicukiro.


Ni urubanza Sebudandi Moreen wunganiwe na Mushimirwangiro Jean Saveur baregeraga urukiko bashaka indezo ku bana babiri.


Saa sita 07 nibwo Danny na None na Maitre Mushimirwangiro Jean Saveur begereye inteko iburanisha yari igizwe na perezidante w’inteko ndetse n'umwanditsi.

Perezidante w'inteko iburanisha yabajije Dany Nanone niba yiburanira avuga ko yiteguye

 

Uko Ikibazo giteye

 

Ntakirutimana Dany yemera ko ari se w'umwana ariko kubyemera ntibihagije kuko atigeze amwiyandikaho nk'uko byasobanuwe na Maitre Jean Sauveur.

Umunyamategeko yasabye ko urukiko rwafata icyemezo cyo gusaba Dany gutanga indezo.


Madamu perezidante yasabye ko haregerwa indezo y'umwana umwe kuko igihe hatangwaga ikirego umwana wa Kabiri yari ataravuka

Umunyamategeko arasaba ko Dany yemera umwana

Indezo hasabwe 150,000Frws no gutanga minerval yo kurihira umwana amashuri


Saa sita na 12 Ntakirutimana Danny yisobanuye


Yemeye ko umwana ari uwe ariko agaragaza ko nta bushobozi afite bwo gutanga indezo.Yagiye kumwandikisha ariko ku Umurenge baratinze kumushyira muri system.


Yemeye kumwandikisha, agatanga indezo ya 100k  gusa yayihakanye yemera 50k ku kwezi.Yemeye kwishyura ishuri no gutanga indezo ya 50k ku kwezi

 

Ukwiregura


Umwana yishyura 150k.Arasabwa 80k ,agafatanya n’umubyeyi,Umunyamategeko yifuje ko yajya atanga 100k byo gutunga umwana  kuko nyina w'umwana nta kazi afite hakaba hakenewe ko haboneka ibitunga umwana

  Ibitunga Umwana hifujwe ko amafaranga 50k yayongera


Danny yisobanuye


Yavuzeko nta studio atunze

Anavuga ko nawe agishakisha nta mikoro ahagije afite

Kuba yaremeye ko umwana ari uwe nta bipimo bifashwe ni umutima we

Yemeye gutanga 80k ndetse no gutanga minerivale

Madamu perezidante yabajije Dany niba yakwemera kwishyura ishuri ryose cyangwa se agafatanya inshingano zimwe,

Dany yavuzeko hari ibyerekana ko yishyurira ishuri amafaranga kuko hari borderaux

Dany Nanone yavuze ko kuba yemera gutanga ubushobozi binashoboka ko yahabwa umwana akamwitaho kuko ari we ufite ubushobozi

Ni amahitamo yahaye urukiko kuko nawe asanga ubwo bushobozi bwabafasha bombi.

Ku mbogamizi zose yavuze ko nawe agiye kugerageza kugirango umwana abashe kwiga

Umunyamategeko yagaragaje ko umwana atajya kuba kwa Dany kuko kuva yavuka atarabana nawe  Dany yireguye avuga ko umwana we atabaho nabi kuko basangira byose. Dany kuri 150k y’ishuri yemera 40k mu gihe kuri 100k y’indezo yemera 50k y’indezo.

  

Tariki 20 Nyakanga ,2023  Saa Munani nibwo umwanzuro uzasomwa


Dany Nanone na Moreen bari mu manza 

REBA HANO INDIRIMBO MY TYPE YA DANY NANONE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND