Kigali

Umugore wa Pastor Theogene yavuze ibyabaye ku mugabo we n'abo barikumwe mu mpanuka -VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/06/2023 0:00
0


Umugore wa Pastor Theogene yagaragaje uburangare bwabayeho mu gutabara umugabo we kuko impanuka yabaye saa mbili z'ijoro ku itariki 22 Kamena 2023 nyamara imodoka itabara ikabageraho saa Sita z'amanywa ku itariki 23 Kamena 2023 bamaze gushiramo umwuka. Birumvikana ko iyo babona ubutabazi bwihuse hari igihe bari kurokoka bitewe n'umugambi w'Imana.



Uwanyana Asia yahamagaye abana 29 babana mu rugo barimo abakazana be n’abuzukuru n’abakwe babiri. Abana yabijeje kubaho neza kandi ko azusa ikivi cyasizwe n'umugabo we. Ati ”Yadukunze kuturusha iramudutwara ariko dusigaranye n’Imana. Tubyaranye kane. Abahungu babiri n’abakobwa babiri”.


Uyu mubyeyi yijeje abana be ko ntacyo bazamuburana ndetse ahishura ko Se yagiye mu ijuru. Yakomeje avuga ko Pastor Theogene yari umugabo mwiza ukunda Imana, ukunda abantu uca bugufi. Yanasobanuye ko buri kwezi bagemuriraga abakobwa babyaye ndetse bakabishyurira inzu babamo (ghettos). 


Yagize ati:”Abana bo ku muhanda ntimugire ngo nzituramira, nzabageraho. Imana izabinshoboza. Tuzahorana sinzabanga ndi kumwe namwe kandi Imana iri kumwe natwe kuko niyo nyir'ibihe”.

 

Uyu mubyeyi ubwo yasangizaga inkuru y’ukuntu umugabo we yatabarutse byageze aho ikiniga kiramufata biranga.


Umugore wa Pastor Theogene bari bamaranye imyaka 13 ku buryo babanye mu bibi no mu byiza ndetse babayeho mu buzima bushaririye n’uburyoshye bafatanya byose. Uyu mubyeyi yakuze atagira se arerwa na nyina wabareraga ari abana bane. 


Se yapfuye bakiri abana bato nyina apfakara akiri muto ku buryo hari abantu bajyaga baza gusaba abana ngo uwo mubyeyi ajye kwishakira ubuzima. 


Ariko rero igihe cyose mama we yajyaga mu masengesho, Uwanyana Asia barajyanaga. Igihe cyarageze Imana izana umubyeyi arera ba bana akora ibikomeye.


Yabanye na nyina anarera na ba bana bose abitaho. Byari bigoye kuko hari abantu batifuzaga ko uwo mupapa atwara mama wa Asia n’abana bose ariko yarabyirengagize arabarera.

 

Uwanyana Asia yari aziko azashaka umugabo w’umukire kugirango akure urubwa mu muryango ariko siko byagenze


Pastor Theogene aza gusaba uyu mugore mu muryango ntibyagoranye. Ariko rero ku rundi ruhande yari aziko azashakwa n’umugabo ufite amafaranga menshi bityo abashe guhindurira ubuzima iwabo. Yaje gushakana nawe ariko bakabaho ari Mana mfasha . 


Yavuze ko mu bihe bya Coronavirus aribwo bagize ubutunzi batigeze bakozaho imitwe y’intoki. Yagize ati:”Twatunze imodoka 2, twubatse inzu ya miliyoni 100 frws. Iwacu ntabwo hasuzuguritse”. 


Ni umubyeyi watanze ubuhamya buteye impuhwe. Babayeho baba mu nzu y’icyumba n'uruganiriro(Salon) bakarya bigoranye. Avuga ko Imana yageze aho ishobora kumwambika imyenda y’ibihumbi 200 Frws. Ati:”Mureke dukore umurimo w’Imana neza”.

 

Hari abana 29 arera ariko yabijeje kubaba hafi. Hari abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Uyu mubyeyi yasabye buri wese kumuba hafi ndetse bakazita kuri bariya bana. 


Yasobanuye ko yari azi neza ko umugabo we azatabaruka. Yagize ati:”Narimbizi ko ari umugeni nawe yari abizi ko azataha”. Yakomeje avuga ko ubuzima bwe yari yarabuteguye kuko yari umugabo uca bugufi, ukunda Imana ndetse wemera guhanurwa. Ati: ”Yubahaga bimwe biteye ubwoba n’umwana muto yamwubahaga”.

 

Muri ubu buhamya yagaragaje uko byagenze ajya gutaha


Hari ku wa kane ubwo uyu mubyeyi yagiye gusenga Imana ikamuhishurira ko afite urugendo rw’umugisha. Kandi hari ubugingo ifashe ikuye ahantu ibushyira ahandi. Uyu munsi Uwanyana yiriwe yacitse intege. 


Abashyitsi bane bapfanye na Pastor Theogene ndetse na Donath yitabye Imana nawe azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena  2023. Pastor Theogene yari yazaniye amafi umugore we kuko yayakundaga cyane. Umugore yari yiriwe ategura ameza ariko na Theogene ari mu nzira ataha. Saa mbili z’ijoro zigeze umutima watangiye kumurya.


Yahamagaye umugabo we ntiyitaba. Ahamagara Donath ntiyitaba. Umugande amubwira ko bose bapfuye. Ngo Simba yabinjije muri Moteli. Uyu mugore yajyanye na Eric, Vincent bagerayo Saa tanu n’igice basanga haje break down ije kubatabara.


 Kubakuramo byasabaga ko batemagura imodoka. Uwo munsi bazanye umubiri bawugeza Kacyiru.

REBA HANO IKIGANIRO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND