Hari Saa kumi n’ebyiri z'igitondo ubwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bajyaga gufata umubiri wa Pasiteri Théogène Niyonshuti. Yabonye izuba ku itariki 01 Mutarama mu 1982, yitaba Imana tariki 22 Kanama 2023 Saa tanu z’ijoro azize n'impanuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 mu Karere Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, Umudugu wa Bikamba mu Isibo yo Gukunda Umurimo turi gusezera mu cyubahiro bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti watabarutse azize impanuka.
Yagonzwe avuye muri Uganda ageze I Kabale ahagana saa tanu z’ijoro abona ubutabazi atinze. Nibura abaje kumutabara bamugezeho saa sita z’amanywa. Mu rugo rwe haruzuye ku buryo abafite imitima yoroshye bari kunanirwa kwihangana amarira ni yose.
Urugo ruruzuye kandi ari guherekezwa mu masengesho kuko n'ubundi ubuzima bwe bwaranzwe no gukorera Imana yamuhamagaye.
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bagiye gufata umubiri wa Pasiteri Théogène Niyonshuti.
Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo umubiri we wari ugejejwe mu rugo rwa nyakwigendera. Kuva umubiri we uhageze amarira yabaye menshi mu gikari abandi kwifata birabananira. Uyoboye umuhango yabanje kuvuga ko nta mpamvu yo kumuherekeza mu gahinda kuko yasabye ko yazaherekezwa mu byishimo no mu ndirimbo. Niko byagenze yahise asaba korali kwanzika bashyiraho indirimbo zirimo ubuhamya bugira buti:”Wabaye intwari mu buzima uyobora benshi ku Mana. Aratashye umukozi w’Imana, aratashye intwari ya benshi”.
Ni indirimbo ivuga ko hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Baruhukira mu Mwami. Bati:”Wakoreye Imana, Wakoreye Imana mukunzi igendere ruhuka mugeni wa Kristo”.
Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n'Abarundi n'abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.
Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk'umwana wo mu muhanda.Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n'umugore we.
Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.
Pasiteri Ndayizeye ati: "Ndamuzi ataraba na pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n'ubuzima yabanje kubamo muri Jenoside.Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa. Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda".
Pasiteri Ndayizeye avuga kandi ko Pasiteri Théo hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri.Ati: "Yari umuntu ufite ubwo bwitange".
Asize abana bane n'umugore.
Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n’abandi
Mu buhamya bwe, yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw’ibyo banyuzemo.
Ubusanzwe yavukaga mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro nyumayo kwisanga ari wenyi , umuryango we wose wishwe.
Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.
Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.
Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye
TANGA IGITECYEREZO