Abahanzi, ababyinnyi, abavanga umuziki n’abandi batandukanye bazataramira abazitabira ibirori mbonekarimwe n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 y’isabukuru ya Kigali Protocal batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo bidasanzwe.
Abanyabirori bamwe bamaze kwibikaho itike abandi nabo bakomeje
kuzigura ari nako babarira amasaha ku ntoki ngo bahurire muri Camp Kigali mu
gitaramo cya Kigali Protocal yishimira ibyo yagezeho ni imyaka imaze ibonye
izuba.
Iki gitaramo kubashaka ku kinjiramo bikaba biri mu byiciro
bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese , birimo icya 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na
20000Frw ushaka kwinjira muri iki gitaramo anyura kuri noneho.com.
Ashobora no kwifashisha site zitandukanye zashyiriweho
kugurishirizamo aya matike harimo kwa Uncle’s Restaurant Kicukiro, Kigali
Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty
Gishushu n’ahandi.
Mu kiganiro cyabereye Park Inn by Radisson abagiye bahagarariye
buri cyiciro kizagira uruhare muri iki gitaramo haribyo bagiye bizeza abakunzi
b’imyidagaduro by’umwihariko ishingiye ku bukerarugendo, ubwiza n’umuziki.
Umutesi Lea wamamaye muri Miss Rwanda wari uhagarariye abagize
Kigali Protocal yumvikanishije ko nubwo babamenyereye mu kwakira abantu ariko
biteguye gukora ibirenze ibyo ariko yirinda kubitangaza.
Lea ati”Twiteguye neza kugira ngo ibintu bizabashe kugenda
neza kandi nubwo dusanzwe dukora protocol hari n'ibindi twabateguriye kugira ngo
tuzabahereze ikintu kigaragara.”
Grevis uri mu babyinnyi bazarekana ubuhanga bwabo muri iki
gitaramo yabanje gushima anagira icyo asezeranya abakunda ibyo bakora ati”Turashimira
ku batekereje ku ruhande rw’ababyinnyi icyo twababwira nuko twiteguye
tutazatenguha abadukunda n’abatwizeye.”
Chriss Eazy na we uri mu bahanzi bazagaragara muri iki
gitaramo yasabye abantu kuzaza kureba aho umuziki nyarwanda ugeze anashimira
uruhare rwa Kigali Protocal mu iterambere ry’imyidagaduro nyarwanda.
Uyu muhanzi mu magambo ye yagize ati”Nkanjye nk’umuhanzi
ndahamya ntashidikanya ko hari itafari rikomeye yashyizeho. Abakunzi bacu
bazaze barebe aho umuziki wacu ugeze nibyo dukora.”
Yunganiwe na Boy Chopper uri mu bahanzi bakomeje gutanga
icyizere wabaye nk'ukomoza ku kuvuga ko ntawukwiye kubura kandi ko gushyigikira
Kigali Protocal ari ugushyigikira umuziki, imyidagaduro n’urubyiruko muri
rusange.
Umunyamakuru, umunyarwenya, Patrick Rusine uzaba afatanya na
Lucman Nzeyimana kuyobora iki gitaramo yavuze ko yishimiye inshingano yahawe
cyane ko na we arimo yizihiza imyaka 5 amaze atangiye by’umwuga gutera urwenya.
Patrick Rusine yabanje gusa nutebya ubundi asobanura uko
yiteguye ati” Gusinda niba koko nzakomeza gusinda mu gihe zikiriho ntabwo
umuntu yabura gusinda uko yizihiza imyaka 5 amaze nanjye niyo maze bityo rero ni ibyishimo.”
Aboneraho kandi kuvuga ko azatanga ibyishimo cyane ko
asanga iki gitaramo kirenze kuba igitaramo ati” Bizaba ari umuhuro ntabwo njye
mbifata nko kuzaba nshyushya urugamba gusa nzakora ibizaza uwo munsi.”
Mu kiganiro kitabiwe n’abanyamakuru benshi, bose bagiye bashimira
Kigali Protocal by’umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo na nyirayo, Umukundwa Josue
ku itafari akomeje gushyira mu iterambere ry’urubyiruko byumwihariko umwari n’umutegarugori.
Mu bandi bitabiriye iki kiganiro barimo Umuyobozi Ushinzwe
ibikorwa byo kwamamaza muri Samsung 250 yanateye inkunga iki gitaramo wavuze ko
uretse kwamamaza baniteguye gushyikira uwari wese ufite igitekerezo cyubaka
kandi ko imiryango ifunguye kuri buri umwe.
Hari kandi Umuyobozi wa Limax ikomeje kubaka izina mu
bikorwa bitandukanye birimo n’iby’imyidagaduro kimwe n’ababyinnyi barimo Jojo
Breezy, Saddie Vybez, Jordan, Shakira, Grevis na General Benda bose bishimira
intambwe kubyina bigezeho kandi basezeranije imyiyereko yihariye.
AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO