Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocal wanayitangije, Umukundwa Josue, yasobanuye uko igitekerezo cyaje cyo gutegura igitaramo cyo kwishimana n’abakunda serivisi itanga anakomoza ku mabanga atandukanye y’iyi kompanyi.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn by Radisson
iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu
wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023.
Hatangajwe ibintu bitandukanye ku gitaramo cyo kwishimira
ibyo Kigali Protocal yagezeho mu myaka 5 imaze ibonye izuba.
Umuyobozi wa Kigali Protocal, Umukundwa Josue, yabanje gushimira abanyarwanda muri rusange bakomeje guha akazi kompanyi ye ya Kigali Protocal no guteza imbere serivisi za protocol.
Yashimiye abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’abandi badahwema
guhanira ko iyi kompanyi ikomeza gutera imbere anaboneraho gusobanura ko iyi
kompanyi yatangijwe hagamijwe kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo mu
Rwanda.
Avuga ko yashatse ko abinjira bakirwa mu buryo bwiza
bakihagera, gusa ntibigarukire aho ahubwo ibyo bakora bigakomeza no kuba byiza no
mu bindi bice bitandukanye by’ubuzima.
Ubwo yabazwaga ku kirebana no kuba yaba yinjiye mu ruhando
rw’abategura ibitaramo, Josue Umukundwa yavuze ko atari byo, ati ”Njye ntabwo nje gutegura
ibitaramo ahubwo nje kwishimira ibyo twagezeho.”
Yavuze ko uzitabira iki gitaramo wese azishimira kuba yakijemo kuko imyiteguro yaba ku ruhande rw’abakobwa bagize iyi kompanyi bayigeze kure, kandi hari ibyiza bazamurikira abanyarwanda.
Ku ruhande rw’abahanzi, ababyinnyi n’abandi bose bazagaragara muri iki gitaramo, bariteguye nk'uko byatangajwe n'uyu musore ukiri muto mu myaka ariko ubona ko amaze kwisobanukirwa kandi akataje mu bushabitsi.
Abajijwe ku bavuga ko iyi kompanyi atari iye, yavuze ko
byoroshye kubyumva ahubwo akaba atumva impamvu bigora abantu. Yagize ati: ”Niba ubona ko atari
iyanjye ni yawe".
Ku bafite impungenge ko umunsi umwe yazarengera nk’umuntu
uyobora abakobwa ari umusore, yavuze ko uzi icyo ashaka
ari cyo ashyiraho umutima bityo na we azi icyo ashaka.
Ati ”Aba bakobwa ntabwo tubana kandi ni bakuru banahabwa uruhushya n’ababyeyi babo.”
Yanagaragaje ko iyi kompanyi yatangiye no kunguka
abashinga ingo n’abazukuru ahereye kuri Umutesi Lea wari uhagarariye abandi.
Umutesi Lea yamamaye mu marushanwa y’ubwiza
arimo Miss Rwanda na we yagize icyo atangaza dore ko ari no mu batangiranye
nayo, ati ”Byari ibintu bitoroshye kubyumva abimbwira ariko turatangira, tubikora
abantu batabyumva.”
Umutesi Lea yagaragaje ko uko abakobwa binjiramo n'uko
babayeho muri Kigali Protocal, biciye mu mucyo.
Igitaramo cya Kigali Protocal kizaba kuwa 29 Kamena
2023 muri Camp Kigali, hazaba ari ku munsi wa Kane. Kugura itike, unyura ku rubuga
rwa www.noneho.com.
Gusa hari n'ahandi hashyizweho wagurira amatike nko muri Uncle’s
Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building,
Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu.
Iki gikorwa cyatewe inkunga n’abantu batandukanye barimo Li
Max Entertainment, Samsung 250, Nita Impressions n’abandi batandukanye.
Kizaririmbamo Ariel Wayz, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joel. Kizagaragaramo abavanzi b’umuziki, ababyinnyi n’abashyushyarugamba bakomeye, n'udushya udakwiye kuzacikwa.
Kanda hano ugure tike yawe
TANGA IGITECYEREZO