Hope Azeda uri mu bagore bahinduye byinshi mu Nganda Ndangamuco, yumvikanisha ko gufungura umuryango umwe biguha amahirwe yo gufungura indi myinshi, biri mu byatumye atangiza ibikorwa bikomeye birimo Mashirika na Ubumuntu Arts Festival, byose byubakiye ku buhanzi bugira uruhare muri sosiyete.
Yabigarutseho mu
ruhererekane rw’ibiganiro bya Televiziyo Mützig Live Bold TV, bitegurwa
n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig mu rwego rwo gutinyura buri
wese no guharanira kugeza ku nzozi ze, kuko nta gihe cyiza nk'ubu.
Muri iki kiganiro, Hope
Azeda yavuze ko yatangije Ubumuntu Arts Festival biturutse ku kuba yari amaze
igihe atekereza ku mibereho ya muntu, yibaza ukuntu umuntu ashobora kubyuka
aseka, umunsi ukira yarakaye.
Mu ntekerezo ze hazagamo
cyane ikiremwamuntu, yewe rimwe na rimwe akibaza ukuntu umuntu agira urwango
kugeza ubwo yishe mugenzi we.
Uyu mugore yavuze ko iri
serukiramuco rya Ubumuntu ari nk'urubuga rwo kongera kwitekerezaho nk'abantu. Ati
"Buri wese afite aho atangirira. Indege nayo itangira hasi mbere y'uko
ijya mu birere. Uko byaba bito kose, wowe bikore."
Yasobanuye ko ubuhanzi ari
ubuzima. Kandi muri Nigeria no muri Brazil bamaze kugaragaza ko bashaka kujya
bakora iserukiramuco nk’iri mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu
kongera kubanisha neza abantu, guharanira amahoro arambye n’ibindi.
Umwana w’iyo mu cyaro wisanze akunda ubuhanzi
bwimazeyo kandi yaravukiye mu rugo rw’umuganga
Hope Azeda yavuze ko
yakuriye mu gace ka Rukoni mu Burengerazuba bwa Uganda, kandi ko yari umwana ukunda
gukina imikino inyuranye. Yibuka ko Nyina yari umubyaza, kandi yagiye agira
uruhare rukomeye mu kubyaza abagore banyuranye.
Hope avuga ko yitaga amazina
aba bana babaga bavutse, kandi yifashishije ibirere yahanze imyambaro aba bana
bambaraga.Kuri we, avuga ko aha ariho habaye intangiriro yo gutangira guhanga
ibintu bishya mu buzima bwe byubakiye ku buhanzi.
Icyo gihe ntiyari azi icyo
azavamo. Ariko buri gihe yakurikiraga umutima we akajyanisha n'ibyo yiyumvamo.
Yavuze ko buri gihe Nyina
yababwiraga ko 'intego yacu ya mbere yo kubaho ku Isi ni ukubiba amahoro
n'urukundo'.
Akomeza ati "Rero,
buri gihe nakundaga icyo kintu, nkakunda gukina njyanisha n'ibyo bintu.”Icyo
gihe yari afite imyaka irindwi y'amavuko.
Hope avuga ko kuri iyo
myaka yakundaga gufasha abantu kandi nyina yagiye abigisha kuvura n'ubwo we atigeze
ahitamo kwiga gutera ishinge.
Avuga ko yari afite
ubumenyi bw'ibanze, ku buryo iyo umuntu yabaga arwaye nka Malaria, yashoboraga kumubwira
imiti yo kunywa. Ati "Twakuze turi muri uwo murongo wo kwita ku
bantu."
Yavuze ko yakuriye mu gace
karimo insengero ku buryo rimwe na rimwe yajyaga kwifatanya na korali akaririmba
cyangwa se akiga imikino inyuranye yatumye imushyigikira kugeza n'uyu munsi.
Hope avuga ko no mu bibi
yahoranye icyizere cy'ubuzima ari nayo mpamvu atekereza inkomoko y’amazina
imiryango y’abo yahisemo kubita.
Kuri we, avuga ko iri zina
yahawe n'ibindi bikorwa yagiye akora, byagiye bica inzira y'ubuzima agezemo
muri iki gihe.
Uyu mugore avuga ko yamaze
hafi imyaka itandatu yiga ibijyanye no kubyina, kugeza ubwo anafashe icyemezo
cyo kwiga umuziki no kubyina muri Kaminuza (Music Dance and Drum).
Se yari umunyamibare! Yatunguwe no kumva umwana we
agiye kwiga umuziki
Muri iki kiganiro, Hope
yavuze ko ubwo yabwiraga Se ko agiye kwiga ibijyanye n'umuziki yamubajije
ibibazo binyuranye' birimo inyungu iva mu muziki.
Se yari asanzwe ari
umwarimu w'Imibare n'aho Nyina akaba umuganga, ku buryo batiyumvisha uburyo umwana
w'abo agiye kwiga umuziki!
Byageze n'aho Se amugira
inama yo kwiga amategeko ariko amanota asohotse agaragaza ko Hope akwiye kwiga
ibijyanye n'umuziki.
Uyu mugore avuga ko
yavukiye mu muryango w'abana 11. Yavutse ari umwana wa 10 kandi abandi bose bari
barahisemo kwiga imibare ndetse na siyansi.
Hope ati "Rero
kugirango ubumvishe ngo ugiye kubyina, ugiye kuririmba, ugiye gukora ikinamico
ntabwo babyumvaga."
Yavuze ko yari afite Musaza
we wakundaga imibare cyane, ku buryo yakundaga kumubaza impamvu we atahisemo kwiga
imibare.
Kwandika igitabo, intambwe yo kwinjira muri Orinfor-Imvano
y’ibikorwa bishamikiye ku buhanzi yatanze.
Hope avuga ko asoza amasomo ya Kaminuza yanditse igitabo ku mateka y'u Rwanda, kuko yari amaze igihe mu
cyaro areba uburyo yakwifashisha umuziki mu gukemura ibibazo binyuranye
byugarije sosiyete.
Yavuze ko yakunze kubaza Se
impamvu badasubira mu Rwanda, azakumuganirira ku mpamvu yagejeje ku guhungira muri
Uganda.
Hope avuga ko muri ibyo
biganiro yumvisemo ko hakenewe kongera kubana hagati y'Abanyarwanda. Icyo gihe,
byahise biba imvano yo kwandika umukino yise ‘Amashyiga ya Sehutsitwa!
Ni umukino avuga ko
yanditse ashingiye ku mashyiga atatu yabonaga ko yahuza Abanyarwanda.
Ubwo bakinaga uyu mukino
muri Uganda, mu bari bitabiriye icyo gikorwa harimo Umuyobozi wa Orinfor yaje
guhinduka Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Uyu mugabo yakunze uburyo
uyu mukino uteguye n’ubutumwa burimo. Ubwo igikorwa cyari gisoze yegereye Hope
amubaza niba ari umunyarwanda,undi arabimwimerera, amusaba ko uyu mukino
yawukinira mu Rwanda kandi amwizeza kuzamufasha.
Hope avuga ko icyo gihe ari
bwo yahise afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda. Yavuze ko uwo mukino wari wabonye
amanota meza cyane bituma muri we yiyumvamo ko yawugaragaza mu Rwanda.
Yavuze ko ababyeyi bari
bagarutse mu Rwanda mu 1995, ariko we aguma muri Uganda kubera amasomo yigaga.
Avuga ko igihe cyageze
akumva neza impamvu yo kugaruka mu Rwanda, afata impapuro yari yashyizemo
umukino we hanyuma aragaruka.
Hope avuga ko ageze ku
Kimironko aho musaza we yari atuye, yabanje kumubaza niba ibyo agiye kwinjiramo
abyumva neza kugeza ubwo amubwiye ko yamaze kwanzura kujya kureba umuyobozi wa
Orinfor kuko yamwemereye kuzamufasha.
Yavuze ko hari abantu
batumvaga ibyo yashakaga kwinjiramo, ariko kandi umutima we wahamanyaga neza n'ibyo
yashakaga kwinjiramo.
Hope yavuze ko yazindutse
mu gitondo ahagana saa mbili ajya kuri Radio Rwanda, abwira abari bashinzwe kwakira
abantu ko agiye kureba Shabani.
Uyu mukino wari mu rurimi
rw'icyongereza, Shabani amwemerera kumuhuza n'abantu bamufashije guhindura uyu
mukino mu rurimi rw'ikinyarwanda.
Avuga ko kuva icyo gihe
yahise atangira gukora kuri Radio Rwanda mu bijyanye no gutegura ikinamico. Hope
avuga ko uyu mukino yari yanditse udasanzwe kuko wari ukubiyemo byinshi
bigamije kongera kubanisha Abanyarwanda.
Yavuze ko bamushakiye
abakinnyi bo gutoza uyu mukino, kandi ko imyitozo y'abo yaberaga ahari Orinfor mu
Mujyi rwagati [Ahahoze Ecole Belge].
Avuga ko uyu mukino wari
ukenewe n’abantu benshi, kuko yanatangiye gushaka abaterankunga atangirira kuri
Bralirwa binyuze muri 'Primus Gahuza miryango'.
Umukino wa mbere wabereye
kuri Saint Paul kandi kwinjira byari 2500 Frw. Hope avuga ko icyo gihe ari bwo
Se yatangiye guterwa ishema nawe.
Yavuze ko mu gihe cy'amezi
atatu yahise asezera kuri Orinfor, ajya gukorera mu ikigo cyari gishinzwe
ubumwe n'ubwiyunge cyari gishyizweho na Leta.
Hope avuga ko icyo gihe
yari yaratangiye Mashirika ,kandi ko u Rwanda rwamubereye ishuri. Ati "Ni
ishuri kuri njye."
Avuga ko ubwo u Rwanda
rwiteguraga Kwibuka ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta
yamwegereye ikamusaba gutegura uwo mukino.
Hope Azeda avuga ko gushikama ku nzozi ze ari byo byagejeje ku gutangiza Mashirika ndetse n'iserukiramuco 'Ubumuntu'
Hope avuga ko buri gihe haba hari amahirwe, ahubwo umuntu akwiye gukomeza kugerageza uko byaba bimeze kose
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE HOPE AZEDA YAGIRANYE NA NKUSI ARTHUR
">
TANGA IGITECYEREZO