RFL
Kigali

Ndasabwa iki ngo nzatahane Inka, Moto na Televiziyo mu biterane bya Dana Morey i Nyagatare na Bugesera?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2023 14:56
0


Iki ni kibazo benshi bakomeje kwibaza nyuma yo kubona ku byapa byamamaza ibiterane bya Dana Morey, ko bamwe mu bazabyitabira bazahabwa impano zitandukanye zirimo inka, moto, televiziyo n'ibindi byinshi.



Ibi biterane by'umuvugabutumwa w'umunyamerika Ev. Dana Morey bizabera mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Si ubwa mbere uyu mukozi w'Imana agiye gukorera giterane i Nyagatare, ariko ni ubwa mbere azaba agikoreye mu Karere ka Bugesera.

"Uko mbizi muri Minisiteri yacu ni ku nshuro ya mbere tugiye gukorera igiterane i Bugesera. Impamvu ni inzara abaturage ba Bugesera bafitiye ijambo ry'Imana kandi n'icyicaro gikuru cya Minisiteri yacu kiri i Bugesera." A Light to the Nations bavuga ku giterane cya Bugesera.

Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry'ibiterane by'ibitangaza n'Umusaruro.


Ibiterane bya Dana Morey byitabirwa n'abantu uruvunganzoka

Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy'amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

By'umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y'Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z'amanywa hazaba Seminari y'Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n'ihene.

Birasaba iki kugira ngo umuntu azagire amahirwe yo gutahana impano zirimo Inka, Moto n'ibindi?

Benshi mu bakomeje kumva amakuru y'ibi biterane, baribaza inzira bizacamo kugira ngo umuntu azitabire ibi biterane anagire amahirwe yo gutahana impano y'agaciro. Ni ibintu bitamenyerewe mu ivugabutumwa ryo mu Rwanda ari ayo mpamvu benshi bakomeje kugira amatsiko.

Mu kiganiro na inyaRwanda, umuyobozi muri A Light to the Nations Africa Ministries, yadutangarije ko abantu benshi bazataha mu rugo imigisha y'ubwoko butandukanye. Yavuze ko atari ibikabyo ahubwo impano bari kubona ku byapa byamamaza ibi biterane, ari impano za nyazo.

Yavuze ko kujya mu banyamahirwe bazatwara izi mpano, bisaba kugera kare aho ibi biterane bizabera, ni ukuvuga hagati ya saa munani z'amanywa na saa cyenda n'igice z'amanywa. Abazahagera muri ayo masaha, bazahabwa amatike y'ubuntu cyangwa udupapuro turiho nimero.

Izo nimero bazahabwa, hazaba hari izindi bisa zasigaranywe n'abari mu itsinda ritegura igiterane, izo akaba ari zo zizashyirwa hamwe nko mu ibasi cyangwa ahandi, zivangwavangwe hanyuma basabe umuntu umwe gufatamo agapapuro kamwe. Wibuke ko abazitabira basaba bahawe udupapuro turiho nimero.

Ikizakurikiraho, ka gapapuro bakuye mu ibasi cyangwa indobo, bazareba nimero yanditseho, bayitangarize abari mu giterane, hanyuma umuturage ufite agapapuro kariho nimero ihuye neza n'iyo ngiyo, niwe uzaba asekewe n'amahirwe, ahite ahabwa impano ya mbere. N'izindi mpano zose ni uko zizatangwa. Ni ibintu byubakitse neza cyane ku buryo na buriganya bwabamo.

A Light to the Nations Africa Ministries, yibukije abantu ko kugira ngo ubone amahirwe yo kwakira impano ya moto n'ibindi, "ugomba kugera kare kuri stade nibura saa munani z'amanywa, ukabona itike yawe ku buntu. Amatike azahabwa buri wese winjiye kuva saa munani kugeza saa cynda n'igice. Buri mugoroba tuzahitamo amatike yo gutsinda".

Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda, afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary. Yiyeguriye Imana n'ubutunzi bwe ndetse n'umuryango we, akaba afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu mahanga yose.


Ev Dana Morey akunda cyane igihugu cy'u Rwanda kubera ubuyobozi bwacyo bwiza


Bazajya gusenga batahane amavuta n'ibitangaza ariko banatahane Inka, Moto n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND