Umuhanzi akaba na Producer Maurix Baru yakoze igitaramo gikomeye cyari kigamije kumvisha abakunzi be umuziki ukubiye mu njyana ya Afro-Opera yahimbye.
Muri iki gitaramo, Maurix
yaririmbye acurangirwa ibicurangisho by’abahanga nka Violin ndetse na Cello,
ubundi bitamenyerewe mu Rwanda.
Kwitabira iki gitaramo cyabaye
mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, byasabaga kuba warahawe
ubutumire.
Maurix yabwiye InyaRwanda ko
bahisemo gutanga ubutumire ku bitabiriye iki gitaramo, bitewe nuko bari bafite
umubare w’abantu batagomba kurenza.
Ati “Twakoresheje gutumira
kubera ko twari dufite umubare ntarengwa w’abagombaga kwitabira igitaramo
bitewe nuko aho cyateganyirijwe kubera bakira abantu bake kandi kubera hari abashyitsi
bakuru n’abaterankunga hari hakenewe gutanga ‘invitation’ hato hatabaho
umuvundo.”
Yakoze iki gitaramo mu ijwi
ryiza n’imicurangire ya gihanga, indirimbo zose zanditse ku manota ya muzika,
abantu baranezerwa bigera n’aho bahaguruka basanga Maurix ku rubyiniro
barabyina.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abarimo
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB, Ngoga Telesphore,
Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ya Unesco n’abandi.
Barishimye cyane umwihariko
n’ubuhanga byumvikana muri muzika Afro-Opera ya Maurix ndetse bamushishikariza
gukora ibitaramo byinshi bigera ku banyarwanda benshi no mumahanga.
Bimwe mu bihe by’ingenzi
byaranze iki gitaramo, harimo kuba abatumirwa barakirijwe inyama y’inkware-Benshi bwari ubwa mbere bayiriye.
Ikindi ni uko ubwo Maurix yajyaga kuririmba indirimbo ye yise ‘Igitenge’ yitegura gushyira hanze, abatumirwa bahawe ‘noeud’ ikoze mu gitenge bambara mu ijosi.
Nezha Axelle w’imyaka 10 aririmba
mu gitaramo cya Maurix Baru
Umubyinnyi Celine abyina
Afro-Opera
Maurix Baru n’abacuranzi be
ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Isi irabakeneye’ mu njyana ya Afro-Opera
Kajuga Jérôme wari
umusangiza w’amagambo muri iki gitaramo. Asanzwe ashinzwe Umuco muri Komisiyo
y’Igihugu ya UNESCO
Abitabiriye banyuzwe n’ubuhanga
bwa Maurix Baru, bamwe batangira gufata amafoto n’amashusho by’urwibutso
Ngoga akurikiye uburyohe bwa
Afro-Opera mu ncurango ya gihanga yanditse mu manota
Umunyamideli wamenyekanye
cyane mu Rwanda, Rupari Cynthia yateye inkunga Maurix Baru mu gukora iki
gitaramo
Telesphore wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yahawe impano y’igitenge
Iki gitaramo cyanatumiwemo abakundana ‘Couples’ mu rwego rwo kubumvisha iyi njyana igizwe n’ibicurangisho by’abahanga
Abitabiriye buri wese yahawe ‘noeud’ y’igitenge mbere y’uko Maurix abasogongeza indirimbo ye nshya yise ‘Igitenge’
Muri iki gitaramo, Maurix
yanatanze umusogongero w’indirimbo ‘Dieu t’a béni le Rwanda’- Benshi
basaba ko ayisumbiramo
Abitabiriye iki gitaramo
basangiye inyama z’inkware [Abenshi bayizi nk’inkoko y’ishyamba]
Aka couples y’abakundana akunda iyi njyana yitabiriye igitaramo
Ngoga Telesphore wari umutumirwa
Mukuru muri iki gitaramo, yashimye uburyohe n’ubuhanga by’injyana Afro-Opera
ndetse asaba Maurix gukora ibitaramo nk’ibi byinshi
Abitabiriye barishimye
batangira no gufotora Maurix Baru
Basanze Maurix ku rubyiniro
barabyina karahava
Byari bishyushye mu gitaramo
cya Maurix Baru acuranga Afro-Opera
Intore Karinganire muri
Afro-Opera na Maurix Baru
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DONNE-MOI TA MAIN'
">
TANGA IGITECYEREZO