Kigali

Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ya gatatu yise 'Bakundwa’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2023 19:26
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu yise ‘Bakundwa Album Live Concert’ iriho indirimbo 10.



Azagikorera ahitwa Wanyflete’s Flankil mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine, ku wa 20 Kanama 2023.

Iyi album ye iriho indirimbo Hari ho indirimbo nka 'Icyampa', 'Icyimbo', 'Imbere', 'Ibarabara', 'Gira ubuzima', 'RuhinyuzImana; 'Mu nsi y'izuba', 'Uwo mwana', 'Roho' ndetse na 'Ntukababare'. Zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa n’ibindi. Yubakiye ku muziki w’umurage wa Kinyafurika uhujwe n’umuziki ugezweho.

Uyu muhanzikazi usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo agiye kumurika iyi album ye ya gatatu nyuma yo gushyira hanze album ya kabiri yise ‘Mama wa Afurika’ ndetse na ‘Inganzo y’umutima’ yabaye album ya mbere.

Clarisse avuga ko muri rusange iyi album igamije kwishimira ikiremwamuntu, ikubutsa ko buri muntu ari nk’undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.

Yumvikanisha ko ari album izumvikanisha imbaraga z’umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu, guhuza imbaraga no gukorera hamwe.

Clarisse yabwiye InyaRwanda ko indirimbo 10 ziri kuri iyi album nta wundi muhanzi bazikoranyeho, kandi muri iki gitaramo azafitanye n’abandi bahanzi basanzwe babarizwa muri Amerika bazamufasha mu kumurika iyi album.

Ati “Album Launch hano yahumuye muri Maine hagiye kubera igitaramo tumaze iminsi turota.”

Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’umutima’ iriho indirimbo 18 ziranga urugendo rwe mu muziki nka ‘Giraneza’, ‘Rwanda Shima’, ‘Ntizagushuke’, ‘Komera’;

‘Twapfaga iki’, ‘Ubuto’, ‘Imitamenwa’, ‘Kabeho’, ‘Uzibukirwa kuki’, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Urukundo ruganze’, ‘Urungano’, ‘Mwana w’Umuntu’, ‘Ibikomere’, ‘Ibihe’, ‘Urukerereza’, ‘Rutaremara’ ndetse na ‘Mu mitima’.

Album ye kabiri ‘Mama wa Afurika’ irihariye kuko yayiteguye mu gihe yiteguraga kwibaruka imfura ye. Irihariye kandi kuko iranga urugendo rwe rw’imyaka igera kuri itanu amaze akora umuziki.

Yayitiriye indirimbo ‘Mama Africa’ ishingiye ku buzima yabanyemo n’umubyeyi we n’ubuzima bwa nyirabukwe, anubakira ku nkuru z’abandi bagore.

Clarisse aherutse kubwira InyaRwanda ko hari byinshi yanyuranyemo n’umubyeyi we bituma amubera udasanzwe mu buzima bwe.

Yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ndebe uburyo nakuze. Uburyo Mama wanjye n'abandi bagore twahoze duturanye abenshi batagiraga wenda n'abagabo babo, nkura mbona uburyo bitanga bakora hirya no hino ngo abana bakure. Mama wanjye rero mufatiraho ikitegererezo kubera hari ibintu byinshi yanyigishije mu buzima.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yahuraga n'umugabo we Ifashabayo Dejoie yamenye inkuru ya Mama we y'uburyo yareze abana benshi, kandi abarera wenyine 'arabakuza bavamo abantu b'umumaro'. Ati "Iyo ndirimbo rero ni uko yaje."


Clarisse yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu yise ‘Bakundwa’


Clarisse avuga ko iyi album iriho indirimbo 10, kandi ntawundi muhanzi bakoranyeho


Clarisse Karasira aherutse gusohora indirimbo yitiriye imfura ye ‘Kwanda’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KWANDA’ YA CLARISSE KARASIRA

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND