Abakinnyi bakomeye muri Sinema yo mu Rwanda, Usanase Bahavu Jannet na Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz nk’izina ry’ubuhanzi no muri filime, bagiye guhurira muri filime imwe yitwa ‘Bad Choice’ yubakiye ku rukundo rwa babiri.
Ni nyuma y’imyaka umunani
ishize aba bombi basohotse muri filime y’uruhererekane izwi nka City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Aba bakinnyi bombi bagize
uruhare mu gutuma iyi filime yamamara mu Rwanda no mu bindi bihugu iyi filime
yagezemo binyuze ku mbuga zinyuranye.
Igikundiro cyaniyongereye
binyuze mu duce tunyuranye Nick yagiye ahuriramo na Nikuze nawe waje kuva muri
City Maid.
Nick yavuye muri iyi filime
atangira gukora filime ze bwite. Afite filime y’uruherekane yise ‘Kigali Drama’
ahuriramo n’abandi bakinnyi ba filime. Asanzwe anakora umuziki, aho azwi mu
ndirimbo nka ‘Umwiza’, ‘Uza umbwira’ n’izindi.
Ni cyo kimwe na Bahavu
wavuye muri City Maid agashinga sosiyete itunganya filime yise BahAfrica
Entertainment.
Bituma ashyira ku isoko
filime zirimo nka ‘Impanga’, Women Needs’ n’izindi. Muri iki gihe ari kwitegura gusohora igice (Season) ya munani ya filime
‘Impanga’.
Umugabo we, Fleury Ndayirukiye
yabwiye InyaRwanda ko filime ‘Bad Choice’ ishingiye kuri Bahavu ndetse na Nick,
kandi ko muri iyi filime bombi baba bakundana. Ni filime avuga ko ifite igihe
cy’isaha irenga.
Yavuze ko bahisemo
kuyikorana nka Nick kubera ko uri umukinnyi ‘ufitanye amateka meza na Bahavu’
kandi ‘bakaba bahuze cyane mu mikinire yabo’.
Akomeza ati “Twakoze ‘Casting’
(guhitamo abakinnyi) tugendeye kuri ‘role’ twari dufite dusanga niwe ukwiye
kuyikina.”
Uyu mugabo avuga ko iyi
filime izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2023, binyuze ku rubuga Aba Tv,
kandi izagaragaramo n’abandi bakinnyi b’amazina akomeye mu Rwanda.
Bahavu atangaje ko agiye
gushyira hanze iyi filime nyuma y’uko agiye kumara ibyumweru bibiri akurikirana
amasomo ya Sinema mu gihugu cya Korea y’Epfo.
Ni mu rugendo shuri ari
kumwe n’abandi bantu barenga 15 bavuye mu Rwanda berekeza muri iki gihugu, mu
rwego rwo kwiyungura ubumenyi ku ikorwa rya filime n’ibindi bishamikiye ku
ruganda ndangamuco.
Mu rugendo rwe rwo
gutunganya filime, Bahavu amaze kwegukana ibihembo bikomeye. Muri uyu mwaka,
yegukanye ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards byaherekejwe
n’imodoka y’arenga Miliyoni 12 Frw.
Ni umwe muri bake b’igitsinagore batinyutse gushora imari muri Sinema. Kandi yaguye ibikorwa
kugeza ubwo atangiye no guteza imbere abahanzi bakora indirimbo zubakiye ku guhimbaza
Umwami n’Umukiza.
Bahavu na Nick bagiye
gukina urukundo muri filime bagiye guhuriramo nyuma y’imyaka umunani
Nick yagiye ahurira na
Bahavu mu bice binyuranye bya City Maid yamamaye kuri RTV
Iyi filime irangira izajya
hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2023
TANGA IGITECYEREZO