Kwangirika kw’ingoma y'ugutwi bishobora guturuka mu
isuku idahagije cyangwa gusukura ugutwi mu buryo bubi bwangiriza,kandi benshi
ntibajya babimenya,ahubwo bayangiriza bitwa ko bari gukora isuku.
Kurwara kw’iyi ngoma y’ugutwi bishobora guteza
izindi ndwara zirimo umuhaha,kutumva neza cyangwa se amatwi akaziba burundu ntiwumve.
Healthdirect itangaza ko iyo ingoma y’ugutwi yagize ikibazo bikunze kugaragazwa n’indwara zitandukanye zirimo indwara yitwa (Ear Wax),indwara yitwa Otitis ,gupfa amatwi burundu aribyo bita (Deafness),ndetse n’izindi.
Ear Wax ni indwara ifata ugutwi maze hagasohokamo
ibintu bifashe byatewe no guhura kw’ibyuya,imyanda,byahuriye mu gutwi bikarema
ibintu bifashe bimeze nk'ibintu bivunguka biyaga nk'ibiriho amavuta,ndetse kwa muganga bakoza ugutwi neza
bagakuramo iyi myanda ukumva neza nk’ibisanzwe.
Indwara y’umuhaha bita Otitis , nayo ni indwara ifata
ugutwi cyane cyane ku bana,ndetse ikaba indwara ikira vuba iyo ikurikiranwe n’abaganga,nyamara
iyo itinze kuvurwa yatera gupfa ugutwi burundu.
Bitewe n’imyaka umuntu uyirwaye afite,hari imiti
yagenwe kwa muganga kandi ihita ikuvura ndetse ukigishwa uko wajya wita ku
gutwi mbere yo kwangirika nk'uko bitangazwa na NHS Inform.
Defness cyangwa gupfa ugutwi kwa burundu,byo biba
byararenze igaruriro nta buvuzi bwatangwa ngo umuntu yongere kumva neza.Akenshi
biba byarabaye bitewe nuko umuntu atakurikiranye indwara mbere,igakura kugera
aho ingoma y’ugutwi n’ibindi bice bigize ugutwi biba bitacyumva na gato.
Abantu bakora ibintu bita byiza kuri bo kandi
bangiriza amatwi yabo birimo nko kwambara utwuma bakoresha bumva imiziki(Headsets),ndetse
turimo amajwi y’ikirenga yakwangiriza ugutwi,gutinda mu rusaku rwinshi rw’amaradiyo
n’imiziki myinshi bakeka ko bishimisha nyamara amatwi ahangirikira.
Abandi bafara uduti bita ko dukoreshwa dusukura
amatwi(Tiger coton),ahubwo bakamena ingoma y’ugutwi kwabo cyangwa bagakomeza gusunika imyanda bayegereza ingoma y'ugutwi.Nibyiza gusukura ugutwi mu buryo
weretswe na muganga.
Doctor Hearing Servise ivuga ko nibura ugutwi gukwiye gukorerwa isuku kabiri mu cyumweru,byaba byiza bigakorwa n'umuganga.
Ni uku ugutwi guhinduka imbere iyo umuntu yarwaye Otitis
Ugutwi kugira indwara nyinshi ndetse benshi bahura n'ububabare bukabije
Iyo wifuza kurinda ugutwi kwawe ni byiza kwegera muganga akakwigisha uko wagukorera isuku

Indwara ya Ear Wax ifata umuntu ku buryo mu gutwi hasohokamo ibintu bisa gutyo