Mu mpera z’Icyumweru dushoje hari ibitaramo mu mujyi wa Kigali. Byari byaramamajwe ku buryo nta kibazo cy’ubwitabire cyabaye. Nta guma mu rugo turimo ku buryo ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe kandi nta nubwo abafana bakeneye ibisobanuro ku mafaranga yabo baba baje gusesagura bishakamo ibyishimo baburiye mu mupira w'amaguru.
Ntabwo abafana bakeneye ibisobanuro ku mafaranga yabo baba baje gusesagura bishakamo ibyishimo baburiye mu zindi Nguni zirimo umupira w’amaguru dore ko n’umucyecuru ufana Amavubi agiye gupfana agahinda atiteye kandi kadafite umuti.
Cyari igitaramo cyateguwe kitwa Friends Of Amstel Fest cyahurije hamwe inshuti za Amstel. Cyabereye mu mbuga ngari ya BK Arena. Umujyi wa Kigali mbere y’iki gitaramo wari wasabye abaturiye hariya habereye igitaramo kuba maso kuko ari ahantu hagenewe ibitaramo byo hanze (Out door Events). Ababonye iri tangazo bari bishimye bazi ko bagiye kubyina umuziki inkweto zigasaza bagatahana akanyamuneza gusa ntabwo ariko byagenze.
Dore ukuntu itangazo ryavugaga
Umujyi wa Kigali uramenyesha abakorera n’abatuye mu nkengero za BK Arena ko kuri uyu Gatandatu tariki ya 24/6/2023 hazabera igitaramo muri pariking. Murasabwa gupanga gahunda zanyu neza kugirango hatazagira izibangamirwa n’amajwi y’igitaramo. Murakoze
Mbere y’igitaramo ntabwo abagiteguye bari bazi ko bari busoze Saa Tatu kuko hari hapanzwe abahanzi barimo Ariel Wayz, Bwiza, Ish Kevin na Johnny Drille wari umuhanzi mukuru. Abavanga imiziki bari bateguwe ni Dj Brianne, Dj Pyfo, Dj Crème de la Crème (Kenya),Dj Slick Stuart& Roja (Uganda) bafatanyije na Nep Djs. Abashyushya rugamba nabo bari bahawe akazi barimo MC Nario, Mc Patton a Mc Buryohe na Bianca.
Amatsinda harimo Shauku Band, Neptunez Band ndetse na Nubian Gypies bafatanyije na Albert Rudatsimburwa. Mu masaha y’igicamunsi abagira amakenga bari batangiye kwinjira ariko byageze Saa Kumi n'ebyiri ubona ko abafana bari kwinjira ku bwinshi.
Ibintu byatangiye kwivanga bakimara kubwirwa ko bafunga igitaramo Saa Tatu
Mbere y'uko Dj Brianne ajya gucuranga, uwabaga agiye ku rubyiniro wese yarisanzuraga. Urugero ni Albert Rudatsimburwa na Nubian Gypsies bacuranze umwanya uruta uwa Johnny Drille uteranyije iminota yose ya Bwiza na Wayz. Iki gihe byari bikiri amahire bataratangira kohereza abahanzi ku rubyiniro shishi itabona n’abavanga imiziki bagahabwa iminota ibarika. Dj Brianne yacuranze iminota 30 niwe wakoze umwanya munini. Uwamusimbuye ari we Dj Pyfo yakoze iminota 10.Yavuye ku byuma aribwo yaratangiye gufatisha abafana.
Abahanzi bagiye ku rubyiniro bakoze indirimbo 3 basoza batanyuzwe.
Abo twaganiriye basobanuye ko bari baritoje bihagije ku buryo batunguwe no kubona babwiwe gukora iminota itageze ku 10. Ariel Wayz ati”Mu rugendo rw’umuziki habamo imbogamizi nk’izi ariko nyine nta kundi. Nari tayali cyane usibye imbogamizi y’umwanya twagize. Ni kuriya biba byagenze”.
Bwiza we ati:”Twari twateguye Stage performance irenze ariko nyine igihe cyabaye gito nta kundi. Usibye ko igihe cyagiye tukagenda tuzicamo (indirimbo) nari niteguye ko bishobora guhinduka”.
Dj Brianne we yababajwe no kuba abavanga imiziki bavuye Kenya na Uganda barahawe umwanya uruta uw’abahanzi n’abavanga imiziki ba hano mu Rwanda.
Ati:”Ikintu kimbabaje rero muri ino show ntabwo wafata aba Djs n’aba Mc bacu ngo ubahe iminota 10, 15 nibarangiza bafate umu-Dj n’umu Mc sinzi ngo niba yaturutse hehe? Babahe iminota ingana gutya. Jyewe rero nifuza ko Ish Kevin yahabwa umwanya uhagije noneho Johnny Drille yabona habura iminota 5 akajya ku rubyiniro. Mu Rwanda ntabwo turamenya guha ab’iwacu agaciro. Nagiye Nigeria mbona ukuntu baha umwanya abahanzi babo bitandukanye natwe. Hano mu Rwanda uhaye umuntu iminota 10 hakaza abashyitsi ariko nyine natwe akebo kajya iwamugarura natwe tugomba kubibishyura”.
Abafana baguye mu kantu babonye Johhny Drille aririmbye indirimbo 3 akabasaba imbabazi abizeza kuzagaruka
Akimara kuva ku rubyiniro yanyarukiye kuri Twitter yandikana akababaro ke ati:”Kigali, mwanyeretse urukundo ntacyo nabanenga. Ariko rero ndababaye cyane kuba ntabataramiye nk'uko nabyiteguye kubera ko aho igitaramo cyabereye hagiye gufungwa . Nzagaruka twishimane dutarame bitinde agati gaturike akandi kamere”.
Uyu muhanzi wari wategewe indege akishyurwa akayabo ngo aze gutaramira abaguze amatike byarangiye nawe atashye ababaye kandi nta kintu wabona kiruta ibyishimo.
Abafana basa nk’abatanze amafaranga ntibahabwe ibyishimo. Tike yari amafaranga 10,000 Frws na 20,000 Frs ariko ukayafatamo ibyo kunywa.
Imyanya y’icyubahiro yari yakubise huzuye no mu myanya isanzwe hari hari abafana benshi kandi birazwi ko abanyakigali baza mu birori umunsi uciye ikibu kuko bakitse uturimo nibwo bambarira ibirori. Ariko hari n’ababanza kubanza kujya gufata ibyo kunywa aho bidahenda bakaza bafite imyuka yo gukata umuziki dore ko amikoro aba atari menshi ku buryo babasha gusindira ahabereye igitaramo.
Benshi mu bitabira ibitaramo ni urubyiruko. Imibare yerekana ko urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ubushomeri n’ubukene ku buryo bake bavuka mu miryango yifashije aribo babasha kunywera ahabereye ibirori bakizihirwa (bagasinda).
Igitaramo gifungwa abafana ntabwo bamenye ikijya mbere.
Buri wese yabaza mugenzi we ikibaye ariko no kuri Mundi Centre cyari cyafunzwe cyongera gufungurwa ariko bagacuranga mu muziki utuje nta rusaku nyamara ho si hanze ngo bari kubangamira abaturage. Aba bafana batakarije icyizere abategura ibitaramo kuko ntabwo babahaye serivisi nziza.
Ndetse nta n’itangazo ryisegura babonye. Yewe nta nubwo babwiwe ko igitaramo kirangira Saa Tatu z’ijoro.
Mc Nario yanze kuripfana atabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Mc Nario wari wakoze muri iki gitaramo ashyushya imbaga yari yahateraniye yababajwe bikomeye no kuba amasaha yarabaye iyanga kigafungwa nta mpamvu zifatika.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati:”Igitaramo cyatangiye Saa munani kikarangira Saa tatu. Ese ubwo mudukoze ibiki? Yego ndabivuga ubundi koko nka hano kuri Arena twasakurizaga nde? Nta bantu bahatuye. Mu byukuri uruganda rw’imyidagaduro ruradutunze kandi rugaburira benshi. Navuga aba Djs, abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru, abacuruza ibinyobwa, abacunga umutekano w’ibyamamare, abakora muri protocal, abamotari babona abagenzi ndetse n’imodoka zibona akazi.
Ni ukuri ndababaye jyewe ubwanjye. Ese ntabwo tuzakora twishimye koko? Ese ni itegeko ko ibitaramo byose bibera mu mazu asakaye? Ibi birakabije. Umuhanzi aririmbye indirimbo 3 gusa bamutegeye indege. Ubuse uwamutumiye mwibaza ko yayagaruje? Ni ukuri hagire udutabara cyangwa se utuvuganira mu nteko pe kuko dukeneye gukora natwe turabasabye.
Mudutekerezeho turasaba abatanga impushya z’ibitaramo ko bajya bareka tukajyeza Saa sita z’ijoro.” Yasoje iki gitekerezo abimenyesha Perezida Paul Kagame kuko niwe ukemura ibyananiranye buri gihe. Niyo mpamvu abanyarwanda bamufata nk'umubyeyi wabo.
Umunyamakuru ukora kuri Televiziyo Rwanda, Luckman Nzeyimana nawe ntiyaripfanye.
Anyuze kuri Twitter ye yanditse ati:”9pm nibwo muzasoza igitaramo, yego tuzabikurikiza!? Organizers mureke kwemera gutegura ibitaramo byanyu mugendeye ku masaha! Niba mu nyandiko mwanditse musaba uruhushya bakababwira ko muzasoza igitaramo 9pm kubera iki mwemera ko muzabikurikiza kandi mubizi ko bigoye? Organizers nimwe muri kwikururira ibi byose, ni gute wemera ko uzasoza igitaramo 9pm ukabyemera maze ukanasinya.
Organizers nibo kibazo, kuko ikibazo si uwabahagaritse kuko yagendeye ku byo bemeye. Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa. Umujyi wa Kigali mubitekerezo neza kuko hari ababona akazi muri ibi bitaramo kandi bifasha benshi. Mwicarane n’abategura ibitaramo mwumvikane amasaha atabangamira buri wese. Nibwo tuzatera imbere kuri Twese! Amahoro.”
Umuziki aho wahawe umwanya utunze abaturage benshi kurusha abatunzwe n’ubuhinzi
Ariko duhereye hafi ubu uwashaka kuzana Burna Boy yakwishyura miliyali 500 Frws, Wizkid we ubanza atazagaruka vuba I Kigali kuko asigaye ahenze cyane ndetse nta n’imodoka ziri I Kigali yakwemera kugendamo. Uruganda rw’imyidagaduro rwa Nigeria rwinjije ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) miliyali 53.5 z’amadolali y’amerika (arenga tiliyali 54 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2021. Aya mafaranga aruta kure ingengo y’imari y’u Rwanda kuko iri kuri tiliyali 3 (Frws). Nigeria ituwe na miliyoni 200. Nibura miliyoni 83 z’abatuye muri Nigeria bari mu bukene. Uruganda rw’imyidagaduro ruha akazi urubyiruko rusaga 750,000 buri mwaka. Mu 2019 abantu 140,000 bo mu Bwongereza bari batunzwe n’umuziki ku buryo buhoraho.
Mu 2021 mu Bwongereza abasaga 145,000 baryaga kubera umuziki. Mbere ya coronavirus umuziki watangaga akazi gasaga 197,000. Umuziki kandi winjizaga miliyali 2.5 z’amapawundi. Mu 2020 umuziki winjije miliyali 2.3 z’amapawundi. Muri Amerika umuziki bawitaho kurusha izindi nzego z’ubuzima kuko bazi agaciro kawo mu gasakaza icengezamatwara, umuco, ubudahangarwa bw’Amerika. Mu 2018 umuziki watanze akazi kuri miliyoni 2,466,026.
Mu Rwanda nta nzego zihari zihamye zo kubaka uruganda rw’imyidagaduro ariyo mpamvu umuziki nyarwanda ugikinishwa na buri wese ufite ububasha mu gihe cye. Nyamara abahanzi nyarwanda bari mu bafasha sosiyete nyarwanda gukira agahinda baterwa n’ubukene, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuba umuziki utanga akazi nubwo nta mibare ifatika ihari yerekana uruhare rw’umuziki mu iterambere ry’igihugu.
Ibi nabyo ubwabyo ni intege nke ku nzego bireba kuko twiyambaza abahanzi bo mu bihugu byubatse umuziki bakaza gusahura amafaranga y’u Rwanda yakabaye ahabwa abenegihugu. Aha ariko umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi bwose utumira umuhanzi azana uwo ashaka bitewe n’ikigamijwe. Dukomeje gutererana umuziki nyarwanda nta kabuza ubushomeri buziyongera, abicwa n’agahinda gakabije baziyongera, ibyishimo bizakomeza gushakirwa kuri murandasi nyamara abahanga mu mibanire ya muntu bahamya ko umuziki ari umuti ufasha ikiremwamuntu kugubwa neza.
TANGA IGITECYEREZO