Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yataramiye ibihumbi by’abantu mu gitaramo gikomeye mu gihugu cy’u Bufaransa, anashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nina Siri’.
Uyu munyamuziki wakunzwe mu
ndirimbo zirimo ‘Icyambu’ yakoreye iki gitaramo mu Mujyi wa Paris mu ijoro ryo
kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, ni mu gihe iyi ndirimbo yayisohoye mu
gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.
Iki gitaramo yagikoreye mu
Bufaransa nyuma y’uko atanze ibyishimo mu gitaramo aheruka gukorera muri Suède,
ni nyuma y’uko yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Diane
Gashumba.
‘Nina Siri’ iri mu ndirimbo
zigize Album ya Gatanu ‘Nk’Umusirikare’ Israel Mbonyi aherutse gufatira
amashusho mu gitaramo yahurijemo abantu be ba hafi cyabereye mu Intare
Conference Arena i Rusororo, ku wa 19 Kamena 2023.
Iyi ndirimbo iri mu rurimi
rw’Igiswahili, ariko yanayihinduye mu rurimi rw’icyongereza kugirango yorohere
buri wese kuyumva.
Israel Mbonyi aririmba ko iyo ufitanye ibanga n’Imana ari naryo rigukomeza. Kandi, ko ubonera
amahoro muri Yesu Kristo Umwami n’umukiza, bigatuma utera hejuru uririmba uti
‘Hozana’. Ibaye indirimbo ya mbere, uyu muhanzi ashyize hanze iri mu rurimi
rw’igiswahili.
Mbonyi yavuze ko iyi album
yahisemo kuyitirira indirimbo ye ‘Nkumusirikare’ ariko yari afite amazina agera
kuri atatu yari yatekerejeho.
Ati “Ryaturutse mu bantu
(Izina). Nari mfite amazina nka biri ariko nk'umusirikare ntabwo yarimo cyane.
Rero, uyu munsi bahisemo kuyita nk'umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.”
Akomeza ati “Nari mfite
‘Niyibikora’ (izina ry’imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo ‘Tugumane’
(izina ry’indirimbo ye), ariko zose ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo.
Ririya narishimye.”
Israel avuga ko muri iki gihe afite icyifuzo cy’uko ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.
Ati “Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y’ishimwe, niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku bugingo bwe agahinduka.”
Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa nyuma y'igihe cyari gishize ategerejwe
Israel yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nina Siri' iri kuri album ye ya Gatanu
Israel asobanura ko iyi album ye yubakiye ku bihimbano bishya Imana yamushyize ku mutima
Imyaka irenze 10, Israel Mbonyi ari mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa bagiranye ibihe byiza na Israel Mbonyi
AMAFOTO Y'IGITARAMO ISRAEL MBONYI AHERUTSE GUKORERA MU BUBILIGI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO