Musanze yihariye ibikombe mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup -AMAFOTO

Imikino - 26/06/2023 8:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Musanze yihariye ibikombe mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup -AMAFOTO

Umurenge wa Muhoza muri BasketBall n’uwa Nyarugenge mu mupira w’amaguru, nibo begukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ry’umurenge Kagame Cup, ryabereye mu karere ka Huye na Gisagara.

Ni imikino yakinwaga ku rwego rwa nyuma (Finals), aho amakipe yatangiye akina ku rwego rw’umurenge , akahava akajya ku rwego rw’uturere, bakajya ku rwego rw’intara, bakaba bakinaga ku rwego rw’igihugu. Imikino irimo, umupira w’amaguru, Basketball, Volleboall, gusiganwa ku magare, kubuguza (Igisoro), gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende, ndetse na Sitball, niyo yakinwe ku rwego rwa nyuma aho hamwe batangiye bakina umukino wa nyuma ahandi bahera muri ½.

Duhereye mu mupira w’amaguru, ku wa Gatandatu amakipe yatangiye ahatanira umwanya wa gatatu, aho mu bagabo, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu watsinze Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi uwurusha cyane ibitego 3 ku busa wegukana umudari w’umwanya wa Gatatu.

Mu bagore, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo wegukanye umwanya wa Gatatu utsinze Umurenge wa Butaro mu Karere ka Burera kuri penaliti 5 kuri 3 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.  Bucyeye bwaho, mu bagore, ikipe y’umurenge wa Murunda wo mukarere ka Rutsiro watsinze Umurenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi, ibitego 3-0 wegukana igikombe, Mu bagabo, umukino wa nyuma ikipe ya Kicukiro yihereranye ikipe ya Gatsibo iyitsinda ibitego 4.2, ndetse ihita yegukana igikombe ku mugaragaro.

Rutsiro niyo yegukanye igikombe mu bagore, binyuze mu murenge wa Murunda 

Mu bagabo umu murenge wa Kicukiro watsinze umurenge wa Ngarama ibitego 4-2 harimo igitego cyabonetse ku isegonda rya 15

Muri Basketball ku wa gatandatu

Mu bagabo, Ikipe y’Akarere ka Musanze yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Akarere ka Muhanga amanota 66 kuri 48; naho ikipe y’Akarere ka Kicukiro itsinda iy’Akarere ka Gatsibo ku manota 59 kuri 55 gusa baza gusanga ikipe ya Kicukiro yarakinishije umukinnyi wakinnye irindi rushanwa, bituma iterwa mpaga, Gatsibo ihita ijya ku mukino wa nyuma. Mu bagore, Ikipe y’Akarere ka Musanze yageze ku mukino wa nyuma biyoroheye aho yatsinze ikipe y’Akarere ka Rutsiro ku manota 35 kuri 18; Ikipe y’Akarere ka Kamonyi nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze iy’Akarere ka Gatsibo ku manota 42 kuri 33.

Kuri iki cyumweru, Mu bagabo Musanze yegukanye igikombe itsinze Gatsibo amanita 44 kuri 43. Mu bagore, Musanze nabwo yatwaye igikombe itsinze Kamonyi amanota 34 kuri 33.

Muri Volleyball ku wa gatandatu,

Mu bagabo, Ikipe y’Akarere ka Kamonyi yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Akarere ka Rubavu inayirusha cyane amaseti atatu ku busa; naho ikipe y’Akarere ka Gasabo yatsinze iy’Akarere ka Ngoma amaseti atatu kuri imwe.

Mu bagore, Ikipe y’Akarere ka Nyamasheke yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Akarere ka Rubavu iseti eshatu ku busa; Ikipe y’Akarere ka Gicumbi nayo yageze ku mukino wa nyuma itsinze iy’Akarere ka Nyamagabe amaseti atatu ku busa. Ku cyumweru, mu bagore, ikipe ya Gicumbi yatsinze Nyamasheke amaseti 3-0, naho mu bagabo, ikipe ya Gasabo itsinda Kamonyi amaseti 3-0 ihita yegukana igikombe.

Muri Sitball ku wa gatandatu

Mu bagabo, Ikipe y’Akarere ka Kirehe yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Akarere ka Gasabo amanota 29 kuri 23; naho ikipe y’Akarere ka Rubavu itsinda iy’Akarere ka Rulindo ku manota 27 kuri 15.

Mu bagore, Ikipe y’Akarere ka Rubavu yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Akarere ka Gasabo ku manota 27 kuri 20; Ikipe y’Akarere ka Ngoma nayo yageze ku mukino wa nyuma itsinze iy’Akarere ka Gicumbi ku anota 26 kuri 19. Kuri iki cyumweru, mu bagore, Ikipe y’akarere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze akarere ka Rubavu ku mukino wa nyuma, amanota 23 kuri 22. 

Urutonde rw’abegukanye imidari n’ibikombe mu irushanwa ryo gusimbuka Urukiramende

Mu Bagabo:

1. BIZIMANA Nicolas (Nyamasheke) - 1,70m 2. MASENGESHO Djibril - 1,65m 3. BIGIRIMANA Fidele - 1,65m 4. KANYANGARA Jean – 1,60m 5. NIYOGISUBIZO Emmanuel – 1,55m

Mu Bagore: 1. UWAMARIYA Solange (Nyamasheke) – 1,45m 2. RWIBUTSO Therese – 1,25m 3. UWASE Gentille - 1,20m 4. MUTONIWASE Joyeuse - 1,15m 5. MUSABYIMANA Rose - 1,15m

Urutonde rw’abegukanye imidari n’ibikombe mu irushanwa ryo kubuguza Igisoro. Imikino yo kubuguza Igisoro mu bagabo n’abagore yitabiriwe n’abagera kuri 40, ni ukuvuga umunani (8) bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali nibo bahatanye.

 Mu Bagabo: 1. SHUKURU Hassan (Rusizi) 2. MASENGESHO Jean Claude 3. NSANZIMANA Steven 4. HATEGEKIMANA Jean Bosco 5. NTAKIRUTIMANA Elisa

Mu Bagore: 1. DUSABEMARIYA Immaculee (Bugesera) 2. MUKARUHAMA Costasie 3. UWIZEYIMANA Delphine 4. MUKANDEKEZI Rosalie 5. UWUKURI Divine

Mu mikino yo kwiruka, mu bagore mu ntera ya Kirometeri 10, Niyonshima Zakiya yabaye uwa mbere, Mukamugwiza Jeannette aba uwa kabiri, Niyimbonera Francois aba uwa gatatu. Mu bagabo birutse Kirometeri 15, Ntirenganya Fidele yabaye uwa mbere, Dusingizimana Jean Damascene aba uwa gabiri, Munyakazi Felicien aba uwa gatatu.

Mu gusiganwa Metero 1500, uwa mbere mu bagore yabaye Niyomugisha Diane, Murorunkwere aba uwa kabiri, Niyinshima Zakia aba uwa gatatu. Mu bagabo, Niyibizi Emmanuel yabaye uwa mbere, Tuyizere Pacifique aba uwa kabiri Mudaheranwa aba uwa gatatu.

Mu gusiganwa Metero 400 mu bagore, Niyomugisha Diane yabaye uwa mbere, Twizerimana Seraphine aba uwa kabiri, Mukeshimana Clemence aba uwa gatatu. Mu bagabo, Inshimwe Noe niwe wabaye uwa mbere, Manishimwe Valens aba uwa kabiri, Dayishimiye Daniel aba uwa gatatu. Muri Metero 100 mu bagore, Mukashyaka Placidie yabaye uwa mbere, Byukusenge Patricie aba uwa kabiri, Uwimpaye Leonie aba uwa gatatu.

Mu bagabo, Ishimwe Noe yabaye uwa mbere, Nsabimana Placide aba uwa kabiri, Ngabonziza David aba uwa gatatu.  

Minisitiri w'ubutegetsi by'igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye imikino, ko banyuzwe n'uko imikino yagenze. Yagize Ati"Turashimira abakinnyi bose baduhaye ibyishimo bakitabira iyi mikino kuva ku ntangiriro, byumwihariko tugashimira abageze ku mikino yanyuma. Turishimira uko imikino yagenze, ndetse n'uburyo iri rushanwa riri kugira impinduka kuko hari imikino yiyongeyemo harimo n'iya gakondo nkuko mwabibonye."

Minisitiri yashoje avuga ko kubera uburyo abaturage bahaye agaciro iri rushanwa, bateganya kongera amafaranga arigendaho kuburyo n'ibihembo byakiyongera ku begukanye ibikombe.

Aya marushanwa agamije gushimira no kugaragaza uruhare nyakubahwa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame agira mu kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no gushyigikira siporo mu gihugu cyacu.

Minisiti w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jea Claude, yatangaje ko amafaranga y'ibihembo ashobora kuziyongera ndetse n'ayu rushanwa muri rusange



Ikipe ya mbere mu mupira w'amaguru yegukanye ibihumbi 700 by'amanyarwanda 


mu gusiganwa ku maguru, abakinnyi baje bari ku rwego rw'intara, ariko hakaza intoranywa 


Musanze yambaye imituku niyo yegukanye igikombe muri Basketball y'abagore 

abasiganwa ku magare nabo baje bari ku rwego rw'intara aho intara y'iburasirazuba ariyo yabaye iya mbere mu bagabo, mu bagore iba amajyaruguru


Mukubuguza, buri ntara yari ihagarariwe n'abakinnyi 8 b'intoranwa 


Mukansanga Salima niwe wasifuye umukino wa nyuma mu bagore 

abafana nabo nk'ibisanzwe bari babucyereye baje kwihera ijisho iyi mikino 


Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA yatangiriye imirimo ye mu mikino y'Umurenge Kagame Cup

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...