Kigali

Bwiza uri gushaka umukunzi agiye kumurika Album-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/06/2023 16:08
2


Bwiza Emerance uri mu mwaka wa kabiri w’urugendo rwe rw’umuziki aritegura kumurika album yitwa:”My Dream”.



Ni umuzingo agiye gushyira hanze nyuma yo kumurika EP yise “Connect me” iriho indirimbo 5 zose zakiriwe neza.Mu gitaramo cyiswe Friends Of Amstel Fest ,Bwiza ubwo yageraga ku rubyiniro yinjiriye kuri Ready ayiririmba ajyana n’abafana ijambo ku rindi. Yaririmbye kandi Do Me igezweho muri iyi minsi acukiriza kuri Malayika ya Yvan Buravan watabarutse agasiga agahinda mu bakunda umuziki nyarwanda.

 

Imyambarire ye yayijyanishije n’icupa rya Amstel

 

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda yavuze ko yajyanishije nuko ririya cupa risa mu mabara y’umutuku. Ni icupa rigizwe n’umutuku, umweru,inyuguti ziri mu mabara y’umukara n’umweru. Bwiza abajijwe aho ahagaze ku rukundo yagize ati:”Nta mukunzi mfite ariko ndi kumushakisha”. Abajijwe ku ifoto yagaragaye ari kumwe na Miss Jojo yavuze ko yakuze amufana ati:”Miss Jojo niwe mfatiraho urugero kuko nakuze mufana. Rero iriya foto mwabonye si indirimbo twakoranye ahubwo ni uko namusabye kumva album yanjye aruyumva kandi ndamushimira cyane”.

 

Bwiza ari mu mwaka wa kabiri w’urugendo rwe rwa muzika


Bwiza uba muri KIKAC Music yagiyemo atsinze amarushanwa ya The Next Diva indi mbuto ,umwaka we wa mbere yawugiriyemo umugisha. Ku itariki 17 Nzeri 2021 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa Available yakozwe na Made Beats. Ni umwaka wamuhiriye ku buryo mu bitaramo byose bikomeye byabaye mu gihugu yabigaragayemo ndetse yanagiye hanze y’u Rwanda mu bitaramo mu bihugu nka Uganda, Kenya yahakoze icyamamaza ndirimbo ze.


 Yanagiye mu Bufaransa (France) mu mujyi wa Lyon. Kuri ubu Bwiza arajwe ishinga no kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga ku buryo nibavuga umuhanzikazi mwiza muri Afurika bazajya bumva Bwiza. Ku itariki 15 Nzeri 2023, azakora igitaramo cyo kumvisha bamwe indirimbo zigize iyo album.


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BWIZA 


"> 

 

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ercana irishura1 year ago
    Burintambwe buri vision buri mahitamwo nakomerezah bizacamwo i miss her xo much uwitek amuramire
  • Innocent king 1 year ago
    uraku dwape cyanekandi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND