Kigali

Azasubiza Abanyarwanda ku bibuga! Imigabo n'imigambi y'umuyobozi mushya wa FERWAFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2023 10:40
0


Munyantwali Alphonse watorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje imigabo n'imigambi ye mu gihe kingana n'imyaka ibiri agiye kuriyobora



Kkuri uyu wa Gatandatu taaliki 25 Kamena 2023, nibwo muri Lemigo Hoteli habereye inama y'Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA,iyi nama ninayo yatorewemo abayobozi bashya b'iri Shyirahamwe.

Ni nyuma y'uko hafashwe umwanzuro ko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseswa kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk’uko amategeko abigena.Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.

Aba bayobozi beguye mu kwezi kwa 04 bakaba bari barangajwe imbere na Perezida, Nizeyimana Mugabo Olivier. Mu kwezi gushize nibwo hari hashyizweho aboyobora inzibacyuho bagombaga kugeza ku munsi w'amatora, bari barangajwe imbere na Habyarimana Marcel ’Matiku’ .

Abayobozi batowe ku munsi w'ejo bagiye kuyobora igihe kingana n'imyaka 2 kugira ngo barangize manda ya komite yaseshwe. 

Mbere y'uko buri muyobozi atorwa yabanzaga kugeza imigabo n'imigambi ye ku banyamuryango. Munyantwali Alphonse avuga imigabo ye yavuze ko akunda umupira ndetse akanawumenya ,yagarutse no ku kuba ahantu hose yayoboye yagiye awushyigikira. 

Yagize ati"Icyo navuga cya mbere ni uko nzi  umupira w'amaguru kandi nkawukunda ,narawukinnye n'ubu mu ntege nk'ifite ndawukina". 

"Aho nabaye hose narawushyigikiye,nayoboye akarere ka Nshiri, muri icyo gihe uko umupira wari umeze twarawushyigikiye mu karere kuko icyo gihe ikigo cya Bigugu nicyo cyatwaye igikombe mu bigo by'amashuri hose mu gihugu".

Yakomeje agira ati"Nyuma nayoboye akarere ka Nyamagabe imyaka 5 dushyigikira ikipe y'Amagaju izamuka mu kiciro cya mbere kandi imaramo imyaka myinshi. Nyuma nayoboye intara y'Amagepfo imyaka 6 kandi icyo gihe twashyigikiye ikipe z'uterere zari mu Ntara".

"Nayoboye kandi Intara y'Iburengerazuba imyaka ine n'igice naho harimo amakipe y'uturere. Ubu nk'uko mubizi ndi Perezida wa Police FC, umupira w'amaguru ndawukunda kandi narawukinnye".

Ageze ku miganbi yavuze ko azibanda ku bijyanye n'imiyoborere ndetse yewe akazashyiraho n'imikorere igendera ku ntego.

Yagize ati"Ibikorwa nzibandaho ni ibikorwa by'imiyoborere,imiyoborere ntaho itaba kandi nyimazeho igihe kinini. Nta huriro ry'abantu ryagenda neza ridafite imiyoborere mizima".

"Nzabaha ijambo,nzabaha umwanya,nzabageraho,nzasaba abagize komite kubasanga aho muri mwese nk'abanyamuryango kandi ibitekerezo byacu abe aribyo bigenderwaho mu byo dukora".

"Imiyoborere rero iha agaciro abafite uruhare mu bikorwa byose kandi igakorera mu mucyo.Ibyo ngibyo rero ni mungirira icyizere ntimubishidikanyeho ko ibitekerezo by'abanyamuryango bizagenderwaho kugira ngo twubake umupira wacu kandi tunawuteze imbere mu byiciro byose".

Yasoje agira ati"Tuzashyiraho imikirorere igendera ku ntego,ikindi tuzakora ni uguteza imbere impano z'abakiri batoya ndetse n'ibyiciro byose. Ibikorwa bijyanye n'amarushanwa haba ay'imbere mu gihugu ndetse n'ayo twitabira hanze tuzabikora neza ndetse yewe tuzongerera ubushobozi abatoza ndetse n'abasifuzi". 

"Tuzashyiramo ingufu kugira ngo Abanyarwanda baze ku bibuga,tujya gukina umupira tugasanga abakunzi ni bake.Tuzafatanya n'abayobozi b'amakipe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ibibuga byacu bishyuhe tureke gukinira ku bibuga bitariho abantu".


Munyantwali Alphonse watangaje ko azita ku bijyanye n'imiyoborere ndetse akanasubiza  Abanyarwanda ku bibuga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND