Kigali

Bataramye bashikagurika kubera amasaha! Uko byari bimeze mu gitaramo cyatumiwemo Zagazillions na Joshua Baraka-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/06/2023 11:09
0


Injira mu byaranze igitaramo njyanamuntu cya 'Tunataka KuEnjyoy' cyitabiriwe n'abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Zagazillions na Joshua Baraka bahuriyemo n'abahanzi nyarwanda maze bagataramira abanya-Kigali bashikagurika ari nako basiganwa n'amasaha.



Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Kamena nibwo igitaramo cyari kitezwe na benshi cya 'Tunaka KuEnjoy' cyabaye aho cyaranzwe n'udushya twinshi ndetse cyanabaye abahanzi bacyitabiriye bari kuri hutihuti basiganwa n'amasaha nyuma y'uko  byari bimaze gutangazwa ko iki gitaramo kigomba kurangira Saa Tatu zuzuye nk'uko Umujyi wa Kigali wari wabisabye abagiteguye.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Byari biteganijwe ko gitangira i saa cyenda z'amanywa gusa siko byaje kugenda kuko cyatangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Mike Kayihura wakarukandagiyeho i saa mbiri n'iminota 28.

Mike Kayihura umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda niwe wabimburiye abandi bahanzi maze ashyushya abitabiriye iki gitaramo abinyujije mu ndirimbo ze zirimi nka 'Anytime', 'Tuza' hamwe n'izindi zatumye abantu bishima. Ntibyatinze Mike yahise ava ku rubyiniro bitewe n'uko barimo gucunguza uburyo umwete ngo saa Tatu zigere abahanzi bose baririmbye.

Mike Kayihura niwe wabanje ku rubyiniro abimburiyr abandi

Umuhanzi Joshua Baraka uri mu batanga ikizere mu muziki wa Uganda niwe wagiye ku rubyiniro ku nshuro ya Kabari. Akigera ku rubyiniro, Joshua yahise aririmba indirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Oya' maze aha icyubahiro uyu muhanzi uherutse kwitaba Imana. Yakomeje aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa 'Nana' yishimiwe na benshi ndetse anaririmba indi ndirimbo 'Couple Up' ya Konshens asaba abakundana bitabiriye ko bayibyinana.

Joshua Baraka yaririmbye indirimbo 'Oya' ya nyakwigendera Buravan

Nubwo Joshua Baraka yari yitezweho kuririmba umwanya munini ngo asendereze abafana be bari baje kumureba siko byagenze kuko atatinze ku rubyiniro. Mugenzi we Zac Mukiza wamamaye nka Zagazillions niwe wahise amukurikira ku rubyiniro maze nawe atanga ibyishimo mu gihe gito yahawe.

Zagazillions ukunzwe mu ndirimbo 'Nilo' yahaye ibyishimo abanya-Kigali mu gihe gito

Akigera ku rubyiniro, Zagazillions yakirijwe amashyi menshi aho abanya-Kigali bamweretse urukundo maze nawe abaririmbira indirimbo ze zikunzwe zirimo 'Nilo' yaririmbye abantu bakazunguza umubyimba kakahava. Uyu muhanzi ariko ntiyabashije gukomeza gutanga ibyishimo kuko yahise akurwa ku rubyiniro indirimbo ye ya gatatu itarangiye bitewe n'uko amasaha  yo gusoza igitaramo yarageze.

Zagazillions yakiriwe neza n'abafana be

Nyuma yaho Zagazillions akuwe ku rubyiniro, byasaga nkaho igitaramo kirangiye dore ko n'amatara yo ku rubyiniro bahise bayazimya ndetse n'umuziki ukagabanuka ari nako abacuranzi basa nk'abazinga ibyuma byabo. Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwibaza uko bigenze niba koko igitaramo kirangiye batabonye umuhanzi Kivumbi King dore ko ariwe warutahiwe.

Ntibyatinze bamwe batangira gusohoka kuko bibwiraga ko igitaramo kirangiye. Mu gihe basohokaga abandi bari bagihagaze bibaza ibiri kuba maze batungurwa no kubwirwa ko igitaramo gikomeje nubwo hari hashize iminota myinshi babuze umuhanzi ubataramira.

Kivumbi King yageze ku rubyiniro hashize igihe kinini ategerejwe

Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, yahise ajya ku rubyiniro maze yishimirwa bikomeye, nawe ataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo 'Nakumena Amaso', 'Keza' n'izindi zishimiwe cyane. Bitunguranye kandi uyu muhanzi yahise azana mugenzi we ku rubyiniro Logan Joe maze baririmbana indirimbo yabo yabiciye yitwa 'Whatever'.

Kivumbi King afatanije na Logan Joe baririmbanye indirimbo yabo 'Whatever'

Udushya ntitwarangiriye aho kuko benshi batunguwe no kubona umuraperi ugezweho Ish Kevin aje kuririmba mu gihe atarari mu bahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo. Uyu muraperi wishimiwe cyane nawe yakoze mu nganzo maze ataramira abakunzi b'injyana ya Trappish ndetse anazana na Juno Kizigenza nawe watunguranye. 


Ish Kevin yatunguranye mu gitaramo 'Tunataka KuEnjoy'

Udushya ntitwagarukiye aho dore ko hari n'abandi bahanzi bo mu kiragano gishya batunguranye ku rubyiniro barimo nka E.T Ndahigwa wafatanije n'umuraperi Kenny K Shot bakaririmbana indirimbo yabo yakunzwe yitwa 'Kantona'. Umuhanzi Seyn nawe kandi yatunguranye ku rubyiniro ubwo iki gitaramo cyendaga gusozwa.

E.T Ndahigwa na Kenny K Shot baririmbye 'Kantona' yakunzwe cyane

Ibyo ni ibyaranze igitaramo 'Tunataka KuEnjoy' cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Cyishimiwe bikomeye n'abakitabiriye biganjemo urubyiruko nubwo abahanzi baririmbye kuri hutihuti basiganwa n'amasaha.

Joshua Baraka ntabwo yaririmbye umwanya munini nk'uko byari byitezwe

Zagazillions nawe yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND