Kigali

Umuyobozi mushya wa APR FC yavuze ku banyamahanga bagiye kuzana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2023 8:53
4


Chairman mushya wa APR FC,Lt Col Richard Karasira yasobanuye ko abakinnyi b'abanyamahanga bagiye kugura batazaba baje kubeshya Abanyarwanda ahubwo bazaba bari kurwego rwo hejuru.



Urujijo rwari rwose mu bantu hibazwa niba koko ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC yaba igiye kugarura abakinnyi b'abanyamahanga bitewe nuko Uwahoze ari Chairman wayo Lt Gen Mubarakh Muganga yigeze kubikomozaho gusa ntabyemeze 100%.

Ku munsi w'ejo, Chairman mushya ,Lt Col Richard Karasira yarabyemeje ndetse yewe anatangaza urwego abakinnyi b'abanyamahanga bifuza bagomba kuba bariho. Byari nyuma y'Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yari imaze no kuberamo amatora y'abayobozi bashya. 

Abanyamakuru bamubabajije imigabo n'imigambi nk'umuyobozi mushya maze avuga ko ari ibisanzwe, APR FC ari ikipe y'Ingabo z'u Rwanda zihora zifuza gustinda bityo ko nayo igomba gutsinda. Yavuze kandi ko mu Rwanda aribo bamaze iminsi batwara ibikombe rero iyo ntego bagomba no kuyikomezanya no muri Afurika.

Lt Col Richard Karasira ageze ku bijyanye n'abakinnyi b'abanyamahanga yavuze ko bamaze iminsi bashaka abakinnyi b'abanyamahanga bakomeye bazabafasha kugera ku ntego zabo batazaba baje kubeshya Abanyarwanda ndetse yewe anavuga ko bazabatangaza vuba. 

Yagize ati"Nk'uko abayobozi bacu babibabwiye,turi munzira zo gushaka abakinnyi haba mu gihugu ndetse haba no hanze.Abakinnyi badufasha kuba twagera kure hashoboka cyane muri Afurika". 

"Ndumva mu minsi itarambiranye tuzaba  twabagejejeho abo bakinnyi,kuba dufite intego yo guhora dutsinda ni ukuvuga ko tuzashaka abakinnyi tuziko badufasha kugera kuri ya ntego".

"Ntabwo twifuza kuzana umuntu uza kubeshya Abanyarwanda,uza kubeshya APR FC,uza kwicara ku ntebe y'abasimbura,ntabwo byaba aribyo cyane cyane ko bava na kure cyane".

Chairman wa APR FC wavuze ko bazazana abakinnyi b'abanyamahanga batazaba baje kubeshya Abanyarwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabirinda 1 year ago
    Umunyamahanga andimburire utwo dukipe twirwa twazamuye intugu ngu dufite abafana benshi mu 🇷🇼
  • ERIB NSHIMIYIMANA1 year ago
    Nange ndumukunzi wikipeya aper kd nishimira nubuyobozibwayobudahwema guha ibyiza abanyarwanda ikipeyacuninzizape ark tunongeyemo abanyamahanga yabanziza kurushaho habamurwanda ndetsenohanzeyarwo murakoze
  • Kimenyi emmy1 year ago
    Nibaze rwose turabakeneye turebeko twagera kuruhando mpuzamahanga
  • Habayimana rodrige1 year ago
    Abanyamahang baze murukukwezi peeeeeeee thank you





Inyarwanda BACKGROUND