Kigali

Johnny Drille yiseguye ku banya-Kigali, abizeza kuzabakorera ikindi gitaramo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2023 1:42
0


Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, John Ighodaro wamenye nka Johnny Drille yatanze ibyishimo bicagase nyuma y’uko aririmbye indirimbo eshatu huti huti asiganwa n’amasaha mu gitaramo cyahurije hamwe abakunzi b’ikinyobwa cya Amstel.



Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu mbuga y’inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni ubwa mbere iki gitaramo cyizwi nka ‘Friends of Amstel’ cyabereye mu Rwanda, ariko bindi bihugu aho iki kinyobwa cya Amstel kibarizwa, ibirori nk’ibi birategurwa, kandi bigahuza ibihumbi by’abantu.

Ibitaramo nk’ibi bimaze imyaka irenga 20 bibera mu Mujyi wa Rotterdam, aho abarenga 12500 bahurira hamwe, bakumva umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye.

Ku nshuro ya mbere y’iri serukiramuco i Kigali, ryahuje aba Dj bo mu Rwanda n’abo mu mahanga cyo kimwe n’abahanzi barimo Bwiza na Ariel Wayz. Ni mu gihe umuraperi Ish Kevin atabashije kuririmba, kuko yahageze ku isaha imwe n’iyo Johnny Drille yagombaga kujya ku rubyiniro.

Umujyi wa Kigali wari watanze itegeko ry’uko iki gitaramo gifunga saa tatu z’ijoro (Niko byagenze), ahanini bitewe n’uko cyabereye hanze cyatezaga urusaku mu baturanyi.

Ibi byatumye Ish kevin atabasha kubona umwanya wo kuririmba, kuko yahageze mu gihe cya Johnny Drille.

Johnny ageze ku rubyiniro yakoze uko ashoboye aririmba atarangiza indirimbo ze kugirango abashe guhuza n’igihe yari yahawe. Byageze n’aho indangururamajwi ye ivaho, yavuga ijwi rye ntiryumvikane ajya gushakisha indi yo kuririmbiraho.

Uyu mugabo yaririmbye indirimbo eshatu: 'Wait for me' imaze imyaka itandatu, ‘Believe me’ imaze ukwezi kumwe na ‘How are you mu Friends’ imaze amezi umunani. Ubwo yari ku rubyiniro, yavugaga ko yishimiye kugaruka i Kigali.

Akiva ku rubyiniro yanditse kuri Twitter yisegura ku bakunzi be, kuko ibyo yabahaye atari byo yari yateguye.

Johnny yavuze ko muri iki gitaramo yeretswe ‘urukundo rwa nyarwo’ ariko ‘sinabashije kubaririmbira nk’uko nabishakaga’ bitewe n’uko biteguraga gufunga’ (ahabereye igitaramo’). Yabwiye abanya-Kigali ko ‘nzagaruka mbahe igitaramo cyiza’ mu gihe kizaba gihagije.

Uyu mugabo amaze iminsi akorera ibitaramo ahantu hanyuranye bikitabirwa n’umubare munini.

Johnny Drille ni umunya-Nigeria w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo “Awww” yakoranye na Di’ja. Afitanye amasezerano y’imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na “English and Literature”.

Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya “Project Fame West Africa”. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo “Wait for Me”. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya “The Headies” mu cyiciro cya ‘Best Alternative Song’.

Mu 2017 yashyize hanze indirimbo “Romeo&Juliet” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo “Awa love”, muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo “Shine”, “Finding Efe” n’izindi nyinshi.


Johnny Drille yiseguye ku bakunzi be i Kigali nyuma y’uko atabataramiye nk’uko yari yabiteguye


Johnny yavuze ko yiteguye kugaruka i Kigali agataramira abakunzi be igihe kinini


Johnny yaririmbye indirimbo eshatu zirimo na ‘How are you are my friends’ yakunzwe cyane


Johnny amaze iminsi atanga ibyishimo ku bihumbi by’abakunzi be

















REBA HANO UKO JOHNNY DRILLE YITWAYE MURI IKI GITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND