Kigali

Abaramyi byahamye bahamirije mu Kivu urwo bakundana! Brian Blessed yatunguranye yambika impeta Dinah Uwera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2023 22:00
0


Mu buryo butunguranye cyane, abaramyi barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaje ko bari mu munyenga w'urukundo, babihamisha ikimenyetso cy'impeta.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 ni bwo InyaRwanda yamenye amakuru avuga ko Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye.

Brian Blessed, yagaragaye ari mu bwato hamwe n'umukunzi we Dinah ndetse n'izindi nshuti zabo nke, bose bambaye imyenda y'umweru, ageze hagati akora mu mufuka w'ipantaro yambaye akuramo impeta, ayambika umukunzi we wagaragaje ko atunguwe cyane agahita yipfuka mu maso.

Bizimungu Brian [Brian Blessed] yashatse gutera ivi mu bwato, umukunzi we aba yabonye ikigenderewe, ahita ahaguruka avuga YEGO, barahoberana cyane. Yahise amwambika impeta y'urukundo nk'ikimenyetso cy'uko ari we mukobwa watwaye umutima we. Abari muri ubwo bwato bose bahise bavuza amashyi menshi n'impundu.

Umwe mu nshuti za hafi z'aba bombi yatangarije inyaRwanda ko iki gikorwa cyabereye ku kiyaga cya Kivu, i Kibuye mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu. Ni inkuru ije itunguranye cyane kuko aba bombi bagiye bakwepa cyane ibibazo by'abanyamakuru bababazaga ku rukundo rwabo.

Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi byahamye. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Ni mu gihe Dinah Uwera wabaye Pasiteri muri FAWE Girls School, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Nshuti". Yirebe HANO.

Kuva mu bwana bwe, Brian Blessed yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n'icyamamare Kirk Franklin afata nk'icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

Ubuhanga bwa Dinah Uwera waririmby "Says The Lord", bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira 'stage' n'umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda. Ni umuhanzikazi w'umuhanga u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda.


Brian Blessed ubwo yambikaga impeta umukunzi we


Aba bombi batunguranye cyane urukundo rwabo barugize ibanga


Brian Blessed na Dinah Uwera hamwe n'inshuti zabo bari basohotse bambaye umweru


Dinah Uwera ari mu bahanzi b'abahanga cyane muri Gospel


Dinah Uwera yabaye umuhanzikazi w'umwaka mu 2017


Brian Blessed yamamaye kuva kera ndetse impano ye yamugejeje muri Amerika n'ahandi


Brian Blessed hamwe na Kirk Franklin wibitseho za Grammy Awards zitabarika


Dinah Uwera yaririmbye mu gitaramo cya Don Moen

REBA "SINJYE MWAMI" YA HINDURWA BAND Y'ABASORE BARI BARIMO BRIAN BLESSED

"

REBA INDIRIMBO "NSHUTI" YA DINAH UWERA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND