Kigali

Friends Of Amstel Fest: Ish Kevin yabuze mu gitaramo, Johnny Drille aririmba indirimbo 3-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/06/2023 23:10
0


Igitaramo Friends Of Amstel Fest gisojwe abafana ari bwo bari batangiye kwinjira neza mu cyanga cy'umuziki n'ibinyobwa ku buryo bamwe batazi impamvu gihagaritswe shishi itabona. Abitabiriye bari babukereye biyemeje kubyina umuziki ariko amasaha arabavangira.



Iserukiramuco ry’inshuti z’abasomyi ba Amstel ryatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2023. Ni igitaramo cyabereye muri parking ya BK Arena. Kwinjira byari 10,000 Frw na 20,000 Frw ukayanywera. 

Kitabiriwe ariko kubera impamvu z’umutekano w’abaturiye ahari iyi nyubako bari bagaragaje impungenge z’urusaku, byabaye ngombwa ko amasaha yicuma gihagarara saa Tatu z’ijoro ku buryo abari bitabiriye batamenye uko bigenze.

Ni igitaramo cyarimo abavanga imiziki bagezweho ndetse n’abahanzi barimo Bwiza wishimiwe cyane akanateguza umuzingo agiye kumurika. Ariel Wayz yaririmbye indirimbo ajyana n’abafana ndetse ava ku rubyiniro abafana badashize ipfa. 

Johnny Drille wari witezwe gutanga ibyishimo yaririmbye indirimbo eshatu zonyine zirimo How are you my Friend yamugize uwo ari we magingo aya. Ish Kevin yahagereye rimwe na Johnny Drille ku buryo umwanya wari wagite atari bubashe guhabwa umwanya ngo aririmbe. 

Abafana ntabwo bishimiye kuba igitaramo gihagaritswe igitaraganya ku buryo batashye batabyumva nubwo nta kindi gisubizo kuko igitaramo cyarimo kibera mu mbuga bigoye kugenzura umuziki ujya mu baturage.


Bwiza yavuye ku rubyiniro ahita ajya muri studio gukorana indirimbo na Johnny Drille



Bwiza yavuze ko agiye kumurika Album yitwa "My Dream"



Johnny Drille yaririmbye indirimbo 3 yizeza abanyarwanda kuzagaruka




Ariel Wayz yahishuye ko afite ibitaramo bizazenguruka umugabane w'u Burayi



Ariel Wayz yaririmbye ajyana n'abafana ijambo ku rindi ababazwa no kuba igihe cyabaye gito


MC Nario yabyinaga anaganiriza abafana bari bizihiwe

UMUHANZIKAZI BWIZA YATANGAJE IZINA RYA  ALBUM YE YA MBERE

">

ARIEL WAYZ YAGARAGAJE UBUHANGA MURI IKI GITARAMO MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE

">

RYOHERWA NA WEEKEND WIHERA IJISHO IGITARAMO JOHNNY DRILLE YAKOREYE I KIGALI


UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CY'ABAKUNZI BA  AMSTEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND