Kigali

Friends of Amstel! Abitabiriye igitaramo bari kuryoherwa n'umuziki ari nako basoma icyo kunywa-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/06/2023 19:50
0


Mc Nario afatanyije na Mc Patto bari kumwe na Dj Brianne, bari gufasha abari kunywa ibinyobwa bya Bralirwa kunezerwa babahata umuziki mwiza.



Ni igitaramo ‘Friends of Amstel Fest” cyatumiwemo umuhanzi Mpuzamahanga Johnny Drille ukomoka muri Nigeria, kiri kubera mu mbuga iparikamo imodoka muri BK Arena, mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tarik 24 Kamena 2023. Iki gitaramo kigeze aharyoshye. 

Itsinda rya Shauku Band mu muziki w’umwimerere rigeze kure riryohesha agatama gafitwe na benshi. Abafana bacigatiye agatama nibo biganje mu gitaramo Friends of Amstel Fest cyateguwe na Bralirwa kiri kubera mu mbuga iparikwamo imodoka mu nzu mberabyombi ya Bk Arena, isanzwe yakira ibitaramo n’imikino itandukanye.

Injira mu gitaramo Friends of Amstel Fest cyateguwe na Bralirwa

Kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe abanya-Kigali bari batangiye kuryoherwa n’umuziki w’abahanga mu kuvanga umuziki batandukanye. Itsinda rya Shauku Band, rimwe mu matsinda agezweho mu Rwanda, niryo ryatangije iki gitaramo, ritanga ibyishimo mu mbyino n’indirimbo zigezweho.

Mu myambaro y’umutuku n’umweru, iri tsinda ryifashishije indirimbo zirimo ‘Kilometre’ y’Umuhanzi Burna Boy n’izindi zafashije abanya-kigali kuryoherwa n’agatama ka ‘Amstel. Mu minota 30 bamaze ku rubyiniro iri tsinda ryishimiwe n’imbaga yiganjemo urubyiruko yitabiriye iki gitaramo ‘Friends of Amstel Fest’
Saa kumi n’ebyiri zuzuye ubwo igicu kijimye cyari igihe cyo gutangira gucuranga kuri Albert Rudatsimburwa yafashe Guitar akora mu mirya aririmba zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika mu myaka yo hambere. 

Saa kumi n'ebyiri na 25 nibwo Dj Brianne bageze ku rubyiniro bari gufatanya gususurutsa abitabiriye Friends of Amstel. Dj Brianne yacuranze iminota 30 atanga umwanya hakurikiyeho Symphony Band. Ku isaha ya saa Moya igitaramo kirakomeje aho Dj Pyfo ari we uri kuvanga imiziki ...


Dj Brianne ni uku yaserutse yambaye

Dj Brianne agezweho mu kuvanga imiziki


Abitabiriye bari gusoma ibinyobwa byengwa na Bralirwa ari nako bamwenyura


Shauku Band nibo babanje gususurutsa abitabiriye Freinds Of Amstel




Amastel niyo yitiriwe iserukiramuco ririmo Johnny Drille nk'umuhanzi mukuru


Abakobwe beza bari gufasha abitabiriye kujya mu myanya ijyanye na tike baguze


Johnny Drille yiteguye gutanga ibyishimo yifashishije indirimbo ze zikundwa cyane

REBA UKO BIMEZE MU GITARAMO CYATUMIWEMO JOHNNY DRILLE


AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye afatanyije na Jadox

REBA AMAFOTO Y'UKO BYIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND