Kigali

Alyn Sano yasohoye album ‘Rumuri’ isobanuye byose kuri we-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2023 18:37
0


Umuhanzikazi Alyn Sano umaze imyaka itanu mu rugendo rw’umuziki, yashyize ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki album ye ya mbere yise ‘Kuki’ iriho indirimbo 11, zirimo iyo yazirikanyeho umubyeyi we (Se) atagize amahirwe yo kumenya.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, nibwo Alyn Sano yasohoye iyi album nyuma y’uko ku wa 18 Kamena 2023, akoze igikorwa yise ‘Listening Party’ cyari kigamije kumvisha inshuti ze, abavandimwe n’abandi iyi album.

Ubwo yateguzaga iyi album, Alyn Sano yavuze ko ‘isobanuye byose kuri nge’. Avuga ko nk’’umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n'ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w’ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.’.

Akomeza ati “Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.”

Alyn Sano aherutse kuvuga ko imyaka itanu ishize akora umuziki mu buryo bw'umwuga, yahoze yifuza gukora album 'numva nshaka, nagendeye ku kuba hagezweho Pop cyangwa injyana runaka'.

Uyu mukobwa ati "Nahoze nifuza gukora umuziki njyewe niyumvamo, ariko nkahora mbura ubushobozi.”

Iyi album avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayimuritse ku munsi Mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugabo (Father's Day), azirikana umubyeyi we (Se) witabye Imana atigeze agira amahirwe yo kumenya-Icyo gihe.

Alyn Sano yavuze ko ibi biri mu byatumye iyi album ayitura Se, kandi akanamukoreraho indirimbo yise ‘Kuki’. Ati “Nakoze iyi ndirimbo ntekereza kuri Data witabye Imana mbere y'uko mumenya.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yizera ko izafasha benshi bafite abantu bafuza kuba bari kumwe n'abo muri iki gihe, ariko batagize amahirwe yo kubona mu buzima bw'abo. Avuga ko yakomeje gutwaza no guharanira kusa ikivi cy'umubyeyi.

Alyn Sano avuga ko indirimbo ye ‘Rumuri’ yanitiriye album, yayikoze ajyanisha n’igitekerezo yari afite muri we cyo ‘gukora ikintu cyihariye, cyakwerekana umuco wanjye ndetse n’uwo ndiwe’. Ati “Ibi biri mu mpamvu ziri gutuma mwumvamo byinshi mu bikoresho byo mu muco w’u Rwanda’.

Yavuze ko muri rusange iyi album yayise 'Rumuri' kubera ko mu buzima bwa buri munsi abantu banyura mu bibazo (agereranya n'umwijima) ariko 'ndareba nkavuga nti inzira imwe yo guhangana n'uwo mwijima ni ugushaka urumuri'.

Ati "Buri gihe haba hari urumuri muri wowe. Rero, ubona urumuri, iyo urumuritse, ukanarumukira abakwegereye.' Alyn Sano yavuze ko urumuri rwe arucana binyuze 'mu kubaririmbira', kandi yizera neza ko buri wese Imana yamuremanye urumuri rwe’.

Kuri iyi album hariho indirimbo ‘Inshuti’. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kwishimira inshuti nyanshuti, wa muntu ujya ahantu bakuvuga nabi akakuvuganira.

Album ye iriho indirimbo 13 zatunganyijwe na ba Producers batandukanye bo mu Rwanda. Avuga ko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa buri umwe mu rugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.

Iyi Album ye iriho indirimbo 'Inshuti' yakozwe na Bob Pro, Lioness yakoranye n'abagore bo ku Nkombo ikorwa mu buryo bw'amajwi na Michael Makembe, Mama yakozwe na The Major, Positive yakozwe na Davy Denko na Kevin Klein;

Mwiza yakozwe na Santana Sauce, Mariya yakozwe na Prince Kiiiz, 'Umwihariko' yakozwe na Sano Panda, Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man&Meira Pro, Kuki na Why yakozwe na Kenny Vybz, Rumuri yakozwe na Pastor P, Warakoze yakozwe na Eddie&Action ndetse na Bohoka yakozwe na Prince Kiiiz.


Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze album ye ya mbere 


Iyi album ya Alyn Sano iriho indirimbo 13, inyinshi muri zo zubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda


Alyn Sano avuga ko iyi album isobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi


KANDA HANO WUMVE ALBUM Y'INDIRIMBO 13 YA ALYN SANO

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND