“Gusaza kwa mbere kubi ni mu mutwe. Byaba bibabaje ushaje nta nkuru nziza usigiye abagukomokaho n’abandi’- Aya ni amwe mu magambo yakuwe mu kiganiro Pasiteri Théogène Niyonshuti yigeze kugirana na City Radio binyuze mu kiganiro ‘Inzu y’ibitabo’.
Muri iki kiganiro yavugaga ko uwavutse wese azapfa, ahubwo
abantu bakwiye gutekereza ku hazaza habo no gukora ibishoboka byose bakazasiga
inkuru nziza. Ati “Uwavutse wese arasaza cyangwa agapfa.... Igihe wapfuye ni
iyihe nkuru nziza usize."
Pasiteri Théogène yitabye Imana ahagana Saa Kumi
z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023,aguye mu mpanuka
y'imodoka yatewe na 'Bus' yagonganye n’imodoka nto yahitanye abana batatu,yabereye
mu birometero 4 uvuye i Kabale.
Bus yavaga i Kigali yerekeza i Kampala n'aho imodoka Pasiteri
Théogène Niyonshuti yarimo yavaga i Kampala yerekeza i Kigali.
Televiziyo NTV yo muri Uganda, yatangaje ko umwe mu
bari kumwe mu mudoka na Pasiteri Théogène yarokotse iyi mpanuka, ajyanwa ku
bitaro bya Kabale Regional Hospital.
Pasiteri Théogène w’imyaka 40 yasize umugore n'abana
bane; abakobwa babiri n’abahungu babiri. Gusa, afite n'abandi bana yareraga
yakuye mu muhanda, bose hamwe ni umuryango mugari w'abantu 17.
Yari azwi cyane mu Banyarwanda n’abandi bumva
Ikinyarwanda, ahanini bitewe n’ibiganiro yagiriraga kuri shene zitandukanye za
Youtube. Yagiye atumirwa kubwiriza ahantu hanyuranye, rimwe na rimwe agatumirwa
ari kumwe n’umugore we.
Uyu mugabo w'umuvugabutumwa yamamaye ku mazina ya 'Inzahare'
cyangwa 'Inzahuke'. Mu biganiro
binyuranye yagiye avugamo ko yari inzahare nyuma aza kuzahuka, mu kumvikanisha urugendo
rw'ubuzima bubi yanyuzemo nyuma Imana ikamugirira neza.
Yagejeje
imyaka 10 atazi kwiyoza:
Uyu mugabo yigeze kuvuga ko yakuriye mu rugo rwiza,
agenda mu mudoka, kandi ko yagejeje imyaka 10 atazi kwiyoza, kuko iwabo hari
abakozi bakoraga buri kimwe.
Yavugaga ko no kurya hari abantu babaririmbiraga kugirango barye. Ariko ubwo yari agejeje imyaka 12 (mu 1994), Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, yasize nta muntu n'umwe afite bafite icyo bapfana.
Nyuma ya Jenoside yisanze mu buzima bwo ku
muhanda. Byari ibihe bigoye kuri we, nyuma y'uko amateka ahindutse akabura abe
bose agatangira ubuzima bwo kuba mu muhanda.
Kuva mu 1994 kugeza mu 2003 yabaga mu buzima bw'umwana
wo mu muhanda. Aha, yahanywereye ibiyobyabwenge by'amoko atandukanye, ndetse
ahigira ingeso zinyuranye.
Mu 2004, yaje kwakira agakiza, ariko benshi mu bo
basenganaga baramwishishaga ku buryo abarokore bamwe na bamwe bagendaga bamwibazaho
buri munsi.
Muri icyo gihe yari yarakiriye agakiza , yakomezwaga n'ijambo ry'Imana n'ubwo ubuzima yarimo acamo bwarimo amayobera.
Nyuma, Imana yamukoreye ubukwe, ndetse aza kwizerwa
n'itorero ADEPR atangira ayobora icyumba cy'amasengesho, aba umubwirizabutumwa,
aba umwarimu kugeza ubwo ahawe inshingano zo kuba Pasiteri.
Mu biganiro binyuranye, yagiye avuga ko yanyuze ahantu
habi ariko agera kure heza abicesheje amahame y'ubuzima yimitse. Yavugaga ko
'ubuzima ari ishuri rye'.
Pasiteri Théogène yari Umushumba mu Itorero ADEPR,
ubarizwa mu Itorero rya Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali.
Iyo usomye mu Ibyahishuwe 14:13 hagira hati “Numva
ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa
bapfira mu Mwami wacu.’
Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati
yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
Itorero ADEPR ryamusezeyeho… Aba Minisitiri n’abandi bazirikana imirimo
Mu butumwa ADEPR yanyujije ku rukuta rwa Twitter,
bihanganishije ‘umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR
bose, inshuti n'abavandimwe be’.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana
yavuze ko Pasiteri Théogène azakomeza kuzirikanwa ku bw’umusanzu we mu
kugarurira icyizere urubyiruko.
Minisitiri Musabyimana ati “Tuzahora twibuka umusanzu
wawe mu kugarurira icyizere urubyiruko rufite ibibazo binyuranye. Imana wizeye
kandi wakoreye igutuze aheza.”
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima yanditse kuri
konti ya Twitter, avuga ko mu nzira y’ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti
yatambukije ‘ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora.’.
Yavuze ko uyu mugabo wari Umukristo wa ADEPR yasomaga
ibyanditswe ‘mu buryo bworohera abato kubwumva’.
Yasabye Imana gukomeza umuryango wa Pasiteri Théogène
Niyonshuti, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ‘ubutumwa bwe
bwafashije’.
Kemnique uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa Twitter,
yavuze ko ibiganiro bya Pasiteri Théogène ari byo gusa yarebaga, cyane cyane
ibyo yabaga yakoreye mu materaniro.
Yavuze ko Pasiteri Théogène yari afite impano yihariye
muri buri kimwe, kandi yagerageza gutanga ukuri ku buzima bwe, akanyuza
inyigisho ze mu buryo busekeje ariko atanga ingero zifatika.
Kemnique yibajije impamvu Imana ‘ihitamo gutwara
umuntu ufite akamaro mu buzima bwacu’.
Yavuze ko ashingiye ku gihe yari amaze ashaka kubwira
Pasiteri Théogène ko hari icyo yamumariye ariko ntabivuge, byamuhaye isomo
ry’uko ‘niba ukunda umuntu ujye ubimubwira akiriho waba umuzi cyangwa utamuzi.
Kemnique yasabye Imana gutuza aheza Pasiteri Théogène.
Umusizi Rumaga yanditse kuri Twitter ye avuga ko ‘Iyo
igihe kigeze, n’inshuti ya benshi irataha.’
Yavuze ko nk’urubyiruko ‘ntitwamukurikiraga
nk'umubwiriza butumwa gusa, ahubwo benshi twamukurikiraga nk’ubutumwa bugenda.’
Akomeza ati “Twihanganishije umuryango wa Pasiteri Théogène
Niyonshuti, mukomere muri ibi bihe bitaboroheye. Impore Mama Pasitoro Uwanyana.”
Masafi Mashaba ukoresha urubuga rwa Twitter yavuze ko
Pasiteri Théogène ‘yagiraga umwete wo kwezwa no kubana n’abantu amahoro’.
Akomeza ati “Yari afite ishyaka ku murimo no guhamya
Yesu atajegajega. Yangaga umugayo mu bandi kuko yari azi ko agana mw'ijuru. ifoto yurwibutso
arayidusigiye.”
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,
yanditse kuri Twitter avuga ko ‘nta mbaraga mfite zo kubasangiza amashusho
yafashwe Pastor Theogene yivugira ati: "Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo
atinze kubona ubutabazi!"
Bibio avuga ko ‘Uwafashe video yamwizezaga ko imodoka y'ubutabazi
bagiye kuyizana kugirango ngo ibegureho coaster yari ibari hejuru’.
Ati “Ariko wumvaga ari nko kumurema agatima. Hari ubwo
urupfu ruza ururebesha amaso, ukarwakira kuko nta yandi mahitamo.”
Eric Shaba usanzwe ari umushyushyarugamba mu birori n’ibitaramo
binyuranye yanditse kuri Twitter, avuga ko Pasiteri Théogène yagaragaje ko ‘ivugabutumwa
nyaryo atari iryo mu rusengero ndani.’
Akomeza ati “Ni we wasobanukiwe abababaye abo ari bo,
arabasanga, arabakarabya, arabagaburira, abona kubabwira ijambo ry'Imana. Yari
atandukanye n'abandi. Igendere wa mugabo we!”
Umuhanzi Alpha Rwirangira ukorera umuziki muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri Instagram avuga ko Pasiteri Théogène yari
Pasiteri yakundaga cyane n’umutima we wose.
Junior Giti uzwi mu basobanura filime yagize ati “Undi mumalaika araruhutse.”
Pasiteri Théogène yari afite impano yihariye mu
ivugabutumwa- Yari azwi cyane muri ADEPR binanyuze mu biganiro binyuranye
yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye
UBWO PASITERI THEOGENE YATANGIRAGA GUKORERA IMANA-ABANTU BAHISE BAMUBONAMO IMPANO
">PASITERI THEOEGENE YIGISHIJE IGIHE KININI ACYEBURA URUBYIRUKO
">
TANGA IGITECYEREZO