Ibihembo bya Academy, bizwi cyane nka Oscars, ni bimwe mu bihembo bikomeye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro. Ibyiciro bikubiyemo, bitwara ibihembo byinshi, kuva mu kwandika filime kugeza ku musaruro ndetse hakiyongeraho no gukina.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa kuva
mu 1929, aho abahembwa batoranwa mu byiciro 24 bitandukanye, harimo umukinnyi
mwiza, filime yagize amashusho meza, ukora amafilime mwiza n’abandi.
Uyu munsi, tugiye
kwibanda kuri filime 10 za mbere zaciye agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi bya
Oscars (Academy Awards) kugeza ubu, twifashishije urubuga movieweb.com:
1.Titanic - 11 Oscars
Titanic yayobowe, yandikwa, kandi itunganwa na James Cameron. Iyi filime ivuga inkuru y’umugabo n'umugore baba bakiri bato batandukanye mu byiciro by’ubukungu: Leonardo DiCaprio akina ari uwo mu cyiciro cy’abakozi yitwa Jack Dawson naho Kate Winslet ni Rose DeWitt Bukater, umukobwa wo mu cyiciro cyo hejuru wasezeranije Caledon Hockley (Billy Zane) kuzashyingiranwa nawe.
Jack na Rose barakundana, ariko ibyago bigahora
hafi yabo. Titanic ifatwa nk’imwe mu mafilime yinjije amafaranga menshi mu bihe
byose, kandi yatsindiye ibihembo 11 bya Academy.
2. Ben-Hur - 11 Oscars
Ben-Hur yayobowe na William Wyler, kandi ishingiye ku gitabo cya Ben-Hur cyo mu 1880: A Tale of the Christ cyanditswe na Lew Wallace. Iyi filime ivuga amateka ya Yuda Ben-Hur (Charlton Heston), igikomangoma cy’Abayahudi bakize ushinjwa ibinyoma n’inshuti ye yo mu bwana Messala (Stephen Boyd) ko yagerageje ubuzima bwa guverineri mushya wa Yudaya.
Yoherejwe mu bucakara, Ben-Hur abona kwihorera no gucungurwa.
Filime yageze ku rwego rushimishije mu mateka ya sinema, ikomeje gushimisha benshi
nyuma y’imyaka mirongo isohotse.
3.The Lord of the
Rings: The Return of the King - 11 Oscars
Yatunganijwe kandi iyoborwa na Peter Jackson, hashingiwe ku gitabo cya J.R.R. Tolkien, The Lord of the Rings: The Return of the King.
Iyi filime yerekana imikinire ikomeye y’abakinnyi
bose, hibandwa cyane cyane ku bisobanuro bya Viggo Mortensen. Binyuze mu gutsindira
ibyiciro hafi ya byose bya Oscar byatoranijwe, iyi filime yaramamaye cyane.
4.West Side Story- 10
Oscars
West Side Story yayobowe na Robert Wise hamwe na Jerome Robbins, kandi ishingiye no ku ikinamico ya Shakespeare yitwa Romeo na Juliet. Mu gihe filime yereka abayireba ibikorwa bya kera kandi bitangaje byakozwe n’abakinnyi bayikinnye.
Igihangano kiri mu bwoko
bw’umuziki, West Side Story yagumye mu mitima y’abakora muri sinema, kugeza aho
Steven Spielberg yahisemo gusubiramo iyi filime nyuma y’imyaka 50 umwimerere wayo
usohotse.
5.The English Patient -
9 Oscars
The English Patient yanditswe kandi iyoborwa na Anthony Minghella, ishingira ku gitabo cya Michael Ondaatje, Ubutaliyani, Intambara ya kabiri y'isi yose (Italy, World War II).
The
English Patient ni film yakozwe neza kandi izakomeza gukora ku marangamutima y’abantu
igihe kirekire. Ni filime ikinamo abakinnyi batangaje bafite urwego rw’imikinire
ruri hejuru hamwe nijwi ritangaje hamwe n’amajwi meza yatunganijwe na Gabrie
Yared.
6.The Last Emperor - 9
Oscars
Yanditswe kandi
iyoborwa n’umuyobozi w’umutaliyani Bernardo Bertolucci, John Lone ukina nka
Puyi, niwe uba ari umwami wa nyuma w’Ubushinwa. Ivuga ibyerekeranye n'ubuzima
bwe, kuva yambikwa ikamba kugeza "yongeye kujya kwiga politiki" muri Maoist
China. Mu bihembo bya Academy Awards 9 byose yitabiriye, yarabitsindiye byose.
7.Gigi - 9 Oscars
Gigi yayobowe na Vincente Minnelli kandi ishingira kuri novella ya Colette. Yakorewe i Paris mu gihe cya Belle Époque. Iyi filime igaragaramo umukinnyi w’imena Leslie Caron ukina yitwa Gigi, umukobwa ukiri muto woroheje watojwe ibyo gushimisha abagabo b’abakire.
Hagati aho, agakunda Gaston Lachaille (Louis Jourdan), umuhsore ukize uba
wikundira iraha. Kimwe na The Last Emperor, Gigi yatwaye ibihembo byose bya
Oscar yabashije gutoranwamo.
8.Amadeus - 8 Oscars
Iyobowe na Milos Forman
kandi ishingiye ku ikinamico ya Peter Shaffer, ari nawe wayanditse, Amadeus ivuga
amateka ya Wolfgang Amadeus Mozart (Tom Hulce) ndetse no guhangana kwe na
Antonio Salieri w’umutaliyani mugenzi we (F. Murray Abraham). Amadeus, ni imwe
muri filime nziza mu mwuga wa Forman kandi kugeza ubu, filime ikomeye yerekeye
umuziki wa kera.
9.Gandhi - 8 Oscars
Gandhi, yayobowe kandi ikorwa na Richard Attenborough, yandikwa na John Briley. Ivuga amateka adasanzwe y'ubuzima bwa Mahatma Gandhi n'ibikorwa byen bya politiki kuva mu 1893 kugeza apfuye.
Iyi filime yasohowe mu 1982, ntigaragaza gusa ishingiro
ry’intambara za politiki hagati y’Ingoma y’u Bwongereza n’u Buhinde mu buryo butangaje
bwa sinema, ahubwo inashimirwa cyane ko yagaragaje amateka mabi akubiyemo ingaruka
mbi z’ubukoloni bw’Abongereza mu Buhinde.
10.Slumdog Millionaire
- 8 Oscars
Yayobowe na Danny Boyle, yandikwa na Simon Beaufoy. Slumdog Millionaire ni ikinamico yo mu Bwongereza yo mu 2008 ivuga amateka ya Jamal Malik (Dev Patel) umusore ukomoka mu gace gakennye ka Mumbai. Slumdog Millionaire yatsindiye ibihembo byinshi kandi ica agahigo ko gutwara ibihembo byose mu birori bya Academy Awards ku nshuro ya 81.
TANGA IGITECYEREZO