Abakinnyi ba APR FC bahaye amafunguro abarwayi batishoboye mu bitaro bya CHUK

Imikino - 23/06/2023 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba APR FC bahaye amafunguro  abarwayi batishoboye mu bitaro bya CHUK

Ikipe ya APR FC ikina Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasuye abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK,babasigira amafunguro n'ibyo kunywa.

Imikino ya Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n'igikombe cy'Amahoro byamaze gushyirwaho akadomo ndetse n'amakipe yegukanye ibikombe yarabihawe. 

Kuri ubu abakinnyi bakina mu makipe atandukane bibereye mu biruhuko n'imiryango yabo dore ko n'umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yari ifite muri iyi minsi ya vuba wabaye. 

Ku munsi w'ejo abakinnyi ndetse n'abandi bakozi b'ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC , bakoze  igikorwa cy'urukundo bajya gusura abarwayi   batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK. 

Ntabwo babasuye gusa kuko babasigiye ibyo kurya ndetse no kunywa nk'uko bigaragara mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe, abakinnyi bari bambaye imyenda y'abantu batungunya amafunguro. Nibo bakoze igikorwa cyo kugabura  amafunguro ndetse n'ibyo kunywa.

Ikipe ya APR FC yagize umwaka w'imikino mwiza wa 2022-2023 dore ko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse ikagera no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nubwo yaje gutsindwa na Rayon Sports.


Abakinnyi ba APR FC bategura  amafunguro yo guha abarwaryi


Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel  yarura  amafunguro


Ku munsi w'ejo nibwo abakinnyi ba APR FC basuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK









Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...