Kigali

Pastor Theogene (Inzahuke) yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/06/2023 7:16
5


Mu rukerera rw'uyu wa Gatanu hasakaye inkuru y'incamugongo ivuga ko Pastor Theogene Niyonshuti yitabye Imana.



Inkuru ikomeje gushengura imitima ya benshi iravuga ko umushumba Theogene Niyonshuti wari inshuti ikomeye y'urubyiruko yitabye Imana azize impanuka y'imodoka yabaye mu ijoro rishyira uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.

Amakuru avuga ko Pastor Theogene yari arimo kuva mu gihugu cya Uganda aza mu Rwanda, akaba avuye kwakira abashyitsi be, ageze mu nzira imodoka bari barimo igongana n'indi, ahita yitaba Imana. 

Inshuti y'umuryango wa Pastor Theogene, yavuganye n'umugore we ubwo iyo mpanuka yari imaze kuba, yadutangarije ko umugore wa Theogene yamubwiye ko nawe yabikiwe ko umugabo we yitabye Imana.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, ari naryo Torero Pastor Theogene yakoreragamo umurimo w'Imana, yadutangarije ko nawe aya makuru ababaje yayumvise.

Yagize ati "Byatubabaje cyane, ni inkuru twumvise kuva saa munani z'ijoro". Yongeyeho ko batarabona amakuru aturutse ku rwego rw'Ubuzima cyangwa Polisi, yemeza urupfu rwa Pastor Theogene.

Yavuze ko bashenguwe cyane n'iyi nkuru, atangaza ko kubura Pastor Theogene ari igihombo gikomeye ku Itorero ndetse n'Igihugu. Ati "Yari afite umumaro munini cyane mu itorero no hanze".

Pastor Theogene Niyonshuti wari umupasiteri muri ADEPR Paruwase ya Muhima, yamenyekanye mu buhamya bwe bw'ubuzima bubi yanyuzemo mu bwana bwe aho yari yarabaye imbata y'ibiyobyabwenge ariko Imana iza kumuhindurira amateka abivamo ndetse imuha agakiza.

Ubuhamya bwe bwakunzwe na benshi by'umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n'imvugo ikoreshwa cyane n'abana bo ku muhanda.


Pastor Theogene yari inshuti ikomeye y'urubyiruko kubera ubuhamya bwe


Pastor Theogene yitabye Imana azize impanuka yabereye muri Uganda

INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE MBERE Y'UKO YITABA IMANA


IMWE MU NYIGISHO ZITAZIBAGIRANA ZA PASTOR THEOGENE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ni braza1 year ago
    Nukuri byatubaje Kandi kwibagirwa pastor Wacu nkurubyiruko ntibyashoboka gusa imana imuhe iruhuko ridashira
  • NSHIMIYIMANA1 year ago
    Twihanganishije umuryango W pastor theogene imana ibakomeze
  • Emile isingizwe 1 year ago
    Kurukundo twa mukundaga aribishoboka twakandika amatekaye muri bibilia imana ibarinde n abihanganisha murakoze
  • Munyaneza1 year ago
    Namukundaga
  • Nadine 1 year ago
    Koko ubuzima nubusa pe Pastor Theogene arambaje pe nukundaga inyigisho ze ndihanganisha buriwese umukunda cyane umuryango we



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND