Amazina ya nyayo yitwa Uwase Justine, akaba afite imyaka 21 y’amavuko. Mu muziki akoresha izina rya Tina Debo. Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Houston, Texas. Avuka mu muryango w’abana umunani, abakobwa batanu n’abahungu batatu akaba afite se na nyina.
Mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda, yasobanuye ko igitekerezo cyo gukora umuziki yari agisanganywe ariko yarabuze aho ahera. Ati: "Igitekerezo cyo kuririmba cyaje mu 2020, nibwo bampaye indirimbo ya mbere ariko nyine nkomeza kurwana nabyo biranga nkabireka."
Avuga ko yashatse abantu ngo bamufashe ariko bakanga kumuha umwanya. Yahisemo kubireka kugeza asoje amasomo. Ariko byamwanze mu nda arakomeza arahatiriza. Yifuje nibura gukora indirimbo imwe ngo wenda yumve uko abantu bazakira impano ye.
Yaje kwandikira Real Beat usigaye ari muri Country Records ya Noopja, amwemerera kumufasha kugeza indirimbo igiye hanze. Ati: "Yambereye nk’umuvandimwe. Yampaye indirimbo yanditse na beat yayo. Njye nafashe amajwi ariko kubera ndi hano gufata amajwi bifata igihe kirekire ".
Tina Debo yakuze akunda kubyina
Akiri muto yarabyinaga ariko akumva ko bigomba kujyana no kuririmba. Yakuriye muri Kolali y’abana, ayivamo ajya muri Kolali y’abakuru. Asengera muri Kiliziya Gatorika y’i Roma. Avuga ko yakuze akunda kumva abahanzikazi barimo Butera Knowless, Marina, Queen Cha ariko muri iyi minsi ari gukunda cyane, Ariel Wayz, Bwiza na Alyn Sano.
Tina Debo yageze muri Amerika mu 2019 kuri ubu akaba yariyemeje gukora umuziki bya kinyamwuga. Ati: "Umuziki wanjye ndashaka ko uva hamwe ukagera ahandi. Mbese ndashaka gukora umuziki untunga kuko sinshaka gukora umuziki wo kwishimisha. Nabonye indirimbo ya mbere yakiriwe neza rero nzafatiraho ".
Tina Debo avuga ko umuryango we umushyigikiye cyane. Avuga ko nyina yishimiye indirimbo ye ya mbere, akaba agiye gukora izindi ndirimbo ebyiri zikazasohoka mu minsi iri imbere.

Tina Debo yinjiye mu muziki (instagram ye)


Tina Debo yandikira ibyamamare bya hano mu Rwanda bakamwihorera
