eSIM (embedded SIM), ni ikoranabuhanga rya SIM rigezweho risimbura ikarita ya SIM isanzwe ifatika, rikorana n’ibikoresho bigezweho. Hamwe n’ubu buhanga bushya, abakiriya bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bashobora kuvugurura umwirondoro wabo wo kuri SIM mu buryo bwa bugendanye n’igihe, bikuraho iby’amakarita ya SIM bisanzwe.
Ibi, bigiye guha abakoresha uyu
muyoboro uburyo bworoshye bwo guhinduranya nimero nyinshi muri terefone ijyamo SIM imwe, bikabafasha
guhuza ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga nka terefone zigendanwa, tableti, n’isaha
zikoranye ubuhanga mu buryo bugezweho.
“Twishimiye kumenyesha abakiriya
bacu iri koranabuhanga rishya ryerekana impinduka nziza kandi ryoroshya ibintu
kurushaho. Nka MTN, ni ngombwa kuri twe kwemeza ko uburambe bw’abakiriya bacu
butanoze gusa ahubwo bukwiranye n’uko ibyifuzo byabo bigenda bihinduka. Mu buryo butarambirana, ushobora kuyemeza muri telefone ukoresheje intoki zawe.
"Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.
Ihuriro rya eSIM rizafasha MTN
gutanga serivisi zitandukanye zirimo izo guhamagara, SMS, Data, USSD na MOMO
binyuze muri SIM yashyizwemo ikoreshwa rya tekinoroji ya eSIM.
Abakiriya bahuje ibikoresho by’ikoranabuhanga
bashishikarizwa gusura ikigo icyo ari cyo cyose cya MTN mu gihugu cyose kugira ngo
bagure eSIM yabo. Kwiyandikisha eSIM bisaba inzira imwe yo kuba ufite SIM, nk’uko
byashyizweho n’inzego zibishinzwe. Abakiriya basabwa kwerekana indangamuntu /
Pasiporo no gufata amafoto yabo (niba ari abakiriya bashya) kugira ngo bakore
eSIM ku mashami yose atanga serivisi za MTN.
Bodibe yongeyeho ati: "Ariko
eSIM izatanga ibirenze ibyo korohereza abakiriya bacu; ni irembo ry’amahirwe
atagira ingano ku bucuruzi, ku bakora ingendo, no ku bakozi bakorera kure y’akazi
bifuza ibisubizo bishya bitanga ubwiyoroshye n’amahitamo. "
Abakiriya barashishikarizwa
guhamagara *#06# kugira ngo barebe niba ibikoresho byabo by’ikoranabunga
bihuye na e-sim. Niba igikoresho cyawe gifite ubushobozi bwa eSIM, uzabona
numero yihariye ikuranga (EID cyangwa Ikiranga eSIM).
Ati: “MTN ishyigikira abakiriya bayo
kugira ngo bisange mu isi igezweho. Turakataje mu guteza imbere ikoranabuhanga
rigezweho, koroshya ibintu byose, no guhuza abantu kurushaho." Ibi byatangajwe
na Desire Ruhinguka, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bigezweho n'abakiriya muri MTN Rwanda.
MTN Rwanda iteganya ejo hazaza hadasanzwe, aho guhura bitazaba bisaba kubonana amaso ku maso. Ni ejo hazaza, aho abaguzi baterwa imbaraga, ubucuruzi buteye imbere, kandi guhanga udushya ntibigira imipaka.
Itangizwa rya eSIM ryongeye gushimangira ko MTN yiyemeje kuyobora ibisubizo bigezweho mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda ndetse ikarushaho guha abakiriya bayo b’imena amahirwe yo kubaho ubuzima bw’ubusabane kandi bugezweho.
MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) irayoboye ku isoko ry’itumanaho rigendanwa mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo kandi ikomeje kuba iya mbere mu gihugu.
MTN Rwanda, itanga serivisi zitandukanye ku bafatabuguzi, harimo udushya dutandukanye nk’ijwi ryihariye no gutanga megabayiti hamwe na MTN Irekure. Iyi sosiyete kandi niyo iza ku isonga muri serivisi z’uburyo bugendanwa bwo kubika imari mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans hamwe no kuzigama.