Nyuma yaje gukora ibindi bihangano biryoshye birimo ibisanzwe n'iby’umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu munsi ushobora kuba umwumva, ukumva urugendo
rwe rwari rugororotse nta mvune.
Gusa uyu
muhanzi yanyuze mu bihe bitoroshye yaba akiri muto nk’umwana warerwaga n’umubyeyi
umwe na nyuma ubwo yatangiraga umuziki.
Nubwo
igikundiro cyakomeje kuba cyose mu bakunzi b’umuziki nyarwanda na we inyota ari
nyinshi ashaka gukora ibirenze, nyamara ibihe ntibyabaga byoroshye.
Wakwibaza nubwo
atigeze yerura ngo agire icyo abivugaho, uko yari abayeho akigera muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika igihugu atari azimo umuntu n'umwe.
Hari amakuru
kandi numvise y’ibihe bitoroshye yanyuzemo ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Slowly' hari umunyamakuru yasabye ko yamufasha amubwira ko abona iyo ndirimbo ntaho
izagera nyamara byarangiye ari yo yanditse amateka kugeza n’ubu.
Ibyo byose
bikumvisha uburyo ibintu byabaga bitoroshye mu mpande zose binatuma rimwe na
rimwe hari ibyo usanga byanagira uruhare mu myitwarire ya Meddy irimo nko kuba
bigoye kumenya amakuru ye nyayo.
Usanga yarashyize imbaraga mu kunyuza amakuru ye ku mbuga nkoranyambaga kurenza kwisanzura
mu bitangazamakuru.
Nubwo mu
busanzwe indirimbo Meddy ashyira hanze zitabaga ari nyinshi aho mu gihe cy’umwaka
umwe zabaga akenshi zitarenga 3, ariko kuri ubu byaragabanutse cyane.
Hari bamwe mu
bahanzi n’abasesenguzi mu by’imyidagaduro bagaragazaga ko bidahagije, ko yagakwiye gukora byinshi, bamwe bakanumva bari ku rwego nk'urwe.
Nyamara iyo uganiriye
n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakubwira ko u Rwanda ruri mu gihombo gikomeye kuva
uyu mugabo yasa n'ugenza gacye mu muziki.
Birushaho
gushengura abatagira ingano gukomeza kumva ko yamaze kwinjira mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana nubwo hari ababona azakomeza gukora mu buryo bwe
ariko hakaba nubwo hari imyandikire n’imikorere y’amashusho atazongera
gukoresha.
Ikibazo
gikomeye ni iki: Ni nde uzabasha kugeza umuziki ku rwego nk'urwe ko ari muri bacye
bashobora gukomanga henshi muri Africa no hanze yayo ntibabanze kumubaza uwo
ari we kubera ibikorwa yakoze?.
Umwe mu
bahanzi kenshi bagiye bavugwa mu nkuru zo kugereranwa na we aherutse kumvikana
avuga ko ibyo bakora binyuranye kuko we agikorera mu Rwanda ariko Meddy amubona
nk’umuhanzi mpuzamahanga.
Ni imvugo yerekana
ko atari abafana bari mu ihurizo gusa, ahuwbo n’abahanzi ni uko. Bumva hari ikiri kubura mu
muziki cyangwa bikaba ari kwa kundi uba uzi ko uhanganye n’umuntu ugasanga uhanganye
na we ubwawe.
Uwavuga ko
bizasaba iminsi ntiyaba abeshye nubwo impano zihari umuhate n’amavuta biracyari
hasi yaba ku mbuga nkoranyambaga n’izucurizwaho umuziki.
Ibi ubibonera ku cyizere n’ubuhanga uyu mugabo yubatse mu bakunzi b’umuziki
nyarwanda gusa na none umuziki ufite impano nshya zitanga icyizere.
Meddy abigizemo uruhare na we yazabasha kugera kure byihuse mu bunararibonye afite.

Meddy ari mu bahanzi bakomeye kandi bakumbuwe na benshi nk'uko bigenda byumvikana

Hibazwa igihe bizasaba ngo u Rwanda rwongere kunguka umuhanzi nka we mu gihe yaba akomeje mu nzira zo kuramya no guhimbaza Imana
