Umukinnyi wa filime nyarwanda Gakwaya wamamaye nka Nkaka,yaramaze igihe kitari gito atagaragara mu gukina filime nk’uko benshi bari babyiteze, nyamara yavuze ko atigeze azihagarika ahubwo hari byinshi yateguriraga abakunzi be.
“Sound of Brain " ni filime yafashe igihe kirekire mu kuyitegura, iteguranwa ubuhanga, ndetse ikinamo abakinnyi bashya batazwi cyane, ariko baje nk’amaraso mashya muri sinema nyarwanda mu gutanga impinduka.
Yatangaje ko iyi filime izashyirwa ahagaragara muri Nyakanga,ndetse ikazakinamo 99 % y'abakinnyi bashya bamaze igihe biga gukina filime “Acting " mu buryo bugezweho kandi burimo ubuhanga n’ubushishozi.
Gakwaya Celestin yatangarije InyaRwanda ko iyi filime izamurikwa muri CANAL OLYMPIA, ndetse benshi bakaba bazizihirwa n’ibi birori byo kugaragaza imishinga y’igihe kirekire yateguwe, ifite aho ihuriye no kuzamura urwego rwa Sinema nyarwanda, ikagera ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo Gakwaya yagarukaga ku bintu bimuzamurira amarangamutima ye, yavuze ko akunda kwandika cyane, ndetse akishimira kuba umuyobozi wa filime mu buryo bwo kunoza igikorwa neza abyikurikiraniye.
Yagize ati “Nkunda kwandika kurusha gukina, ariko kandi ngakunda cyane kubona igihangano cyanjye ndimo kukiyobora abandi bakina ".
Uyu mukinnyi wakoze ku mitima ya benshi mu gukina neza yaba mu Rwanda no hanze yarwo,yavuze ko akenshi ahugira mu kwandika ama filime ,kuyayobora (Director),gukora ibyegeranyo,gukina igihe byabaye ngombwa,n’ibindi bifitanye isano na Sinema.
Gakwaya yavuze ko muri filime agiye kumurika hazagaragara ibyamamare birimo Mahoro Nasiri uzwi muri siporo n'abandi. Yavuze kandi ko ari gukina muri filimi ya Bahavu yitwa "Bad Choice" anashimira abanyarwanda bakomeza gukora ibyo bashoboye byose kugira ngo bazamure sinema.
Gakwaya Celestin yatangaje ko abifuza kwiga Cinema afite ishuri riherereye ku Muhima ryitwa Igicumbi cya Sinema, ribafasha

Umukinnyi wa filime Gakwaya avuga ko atigeze ahagarara ahubwo ko ari bwo atangiye kuko agiye kumurika byinshi yateguye